Uganda: Dr. Lawrence Muganga uvugwa ko yaba ari umunyarwanda yatawe muri yombi ashijwa ubumaneko

Lawrence Muganga

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru dukesha Radiyo “Ijwi ry’Amerika”, “Daily Monitor”, “SoftPower News” na “Independent Uganda” aravuga ko Dr. Lawrence Muganga, wungirije umuyobozi wa Kaminuza ya Victoria University ikorera Kampala mu Murwa Mukuru wa Uganda, yatawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda ashijwa kuba maneko w’u Rwanda no kuba muri Uganda ku buryo butemewe n’amategeko.  

Amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko icyatumye Dr. Lawrence Muganga atabwa muri yombi ari uko akekwaho kuba akorana n’igisirikare cy’u Rwanda, ubu kirebana ay’ingwe n’icya Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brigadier Flavia Byekwaso, yavuze ko Dr. Lawrence Muganga yafashwe kuko akora ibikorwa byo gutanga amakuru kandi ko atuye muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Lawrence Muganga yavukiye muri Uganda. Ababyeyi be bahungiye mu nkambi y’impunzi zo muri Uganda nyuma y’imvururu zabaye mu Rwanda mu myaka ya za 1950. 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, Lawrence Muganga yari mu bayoboye ibikorwa bigamije gusaba ko Abanyarwanda baba muri Uganda bakwitwa “Abavandimwe” aho kwitwa Abanyarwanda kuko bavuga ko kwitwa iryo zina bituma hari uburenganzira badahabwa burimo no kubona indangamuntu kuko babonwa  nk’abanyamahanga.

Amakuru dukesha “Al Jazeera” aravuga ko uwo Lawrence Muganga watawe muri yombi agikorwaho iperereza ku byaha aregwa. Nyamara ngo Kaminuza abereye umwe mu bayobozi bakuru ntacyo atarangaza ku itabwa muri yombi rye. Ngo Lawrence Muganga birashoboka ko yaba ari mu bwoko bwa “Banyarwanda” bwemewe mu gihugu cya Uganda kandi akaba yarabaye umwe mu bavugizi b’icyo gice cy’abaturage batuye Uganda. 

Umwe mu bacuruzi bakomeye bo muri Uganda witwa Frank Gashumba, yashyigikiye iki gikorwa, avuga ko ubwoko bw’Abanyarwanda bufashwe nabi muri Uganda. Ku rubuga rwe rwa “Facebook”, Gashumba yagize ati: “uru ni urugomo rukabije kubona Dr Lawrence Muganga yatawe muri yombi kandi agasuzuguzwa ku manywa y’ihangu mu gihe ibintu bitarasobanuka.”

Ikinyamakuru “Daily Monitor” cyo kiratangaza ko impamvu Lawrence Muganga afunzwe ari uko aregwa ubutasi, kuba afite pasiporo y’amahanga kandi akaba  yakoreraga muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko kandi n’umugore we akaba afite na pasiporo y’u Rwanda. Bombi bakaba bari mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Nyamara ariko,  inzego z’umutekano zanze gutangariza iki kinyamakuru izina ry’igihugu akekwaho kuba anekera. Ngo aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubutasi ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka irindwi cyangwa akoherezwa mu bihugu cye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu ntangiriro z’umwaka, Dr Lawrence Muganga yavuze ko ari Umuturage wa Uganda ukomoka mu gace ka Masaka kandi akaba yarabaye akaniga muri iki gihugu kugeza muri kaminuza. Yavuze ko nyuma yaje gusura u Rwanda kugira ngo afashe ibigo byaho kubaka ubushobozi butandukanye, mbere yo kubona buruse yo kwiga amashuri makuru muri Canada. 

Abagande benshi ni abo mu muryango wa ‘Banyarwanda” kandi babayeho mu bwisanzure mu gihugu ibisekuruza byinshi kuva na mbere yo guca imipaka kw’abakoloni. Nyamara ariko umubano urimo agatotsi waranze ibihugu byombi – Rwanda na Uganda – mu myaka yashize, watumye hafatwa abenegihugu mu bihugu byombi bakurikiranyweho ubutasi n’ubwicanyi. Ibyo kandi byatumye abatari abenegihugu babona indangamuntu na pasiporo mu buryo butemewe n’amategeko.

Amakuru yerekeranye n’iki kibazo yatangarijwe “Daily Monitor” avuga ko Dr Lawrence Muganga afite indangamuntu y’igihugu cya Uganda ndetse na pasiporo yo muri Canada. Raporo zivuga ko kuba afite pasiporo yaturutse mu gihugu cya gatatu bituma atagenzuranwa ubwigenge.

Hagati aho ariko ubutasi burwanya Uganda ni imwe mu mpamvu zituma Ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka bushobora kwambura umuntu ubwenegihugu bwa Uganda bityo agahita yirukanwa. 

Umwunganizi we, Robert Rutaro, yavuze ko ifatwa rye ari ishimutwa. Ati: “Dr Muganga n’umurinzi we bakubiswe n’abantu bitwaje imbunda mbere yo guhambirwa mu modoka. Ubwoba no guhungabana byatashye muri Kaminuza ya Victoria igihe abantu bitwaje imbunda bayigabagamo igitero”. 

Bivugwa ko abamufashe bari bambaye gisirikare ariko ko batigeze bavuga abaribo. Ibyo bikaba byateye Bwana Rutaro kwibaza ibibazo byinshi: Kuki umusivili yafatwa bikomeye n’abasirikare? Kuki abapolisi batabigizemo uruhare? Afungiye he? Kuki yakoreshwaga kandi agafatwa nabi? Kuki abashinzwe umutekano bamufashe bahohotera uburenganzira bwe nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Perezida yiyamye abashinzwe umutekano?