Umuherwe Bill Browder yinjiye mu kibazo cya Paul Rusesabagina

Yanditswe Nkurunziza Gad

Umwongereza ufite ubwenegihugu bwa Amerika, Bill Browder yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’abakobwa ba Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda mu buryo Umuryango we uvuga ko bunyuranyije n’amategeko.

Kuwa kane w’iki cyumweru tariki 24/11/2021 nibwo Bill Browderumudepite w’umwongereza Baroness Helena bagiranye ibiganiro n’abakobwa ba Paul Rusesabagina, ibi biganiro bikaba byarabereye mu Ngoro y’Inteko ishinga amategeko mu Bwongereza.

Nyuma y’ibi biganiro Umuherwe Bill Browder yanditse kuri Twitter ati “Inama y’ingirakamaro cyane yabereye mu Ngoro y’Abadepite na Baroness Helena Kennedy hamwe n’abakobwa ba Paul Rusesabagina (intwari ya Hotel Rwanda) .”

Yakomeje avuga ko baganiriye ku gihano ndetse n’ifungwa rinyuranije n’amategeko abayobozi b’u Rwanda bahaye Paul Rusesabagina mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bill Browder w’imyaka 57 y’amavuko ni umuherwe ufite ibigo bitandukanye by’ubucuruzi niwe washinze ikigo cya Hermitage Capital Management, akaba kandi ari n’impirimbanyi ya politike mu ruhando mpuzamahanga.

Uko dosiye ya Paul Rusesabagina ihagaze magingo aya

Bwana Paul Rusesabagina w’imyaka 67 yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Rusesabagina amaze kwitwa ‘Intwari’, yumvikanye anenga ubutegetsi bw’u Rwanda, mu 2007 yavuze ko hakwiye kujyaho urukiko rwa ONU/UN rwaburanisha bamwe mubo muri FPR ku byaha bya jenoside.

Mu 2014, muri kaminuza ya Michigan muri Amerika, yavuze ko amatsinda y’abari mu ngabo za FPR-Inkotanyi yishe ibihumbi amagana by’impunzi z’Abahutu muri DR Congo. Ubwicanyi uruhande rwa FPR rwahakanye.

 Yashimutiwe n’u Rwanda i Dubai mu kwezi kwa munani 2020 nyuma yo kugambanirwa nuwo yitaga inshuti ye, umurundi Constantin Niyomwungere.

Tariki ya 31/8/2020 nibwo Leta ya Kigali yamwerekanye imbere y’abanyamakuru.

Uruhande rwe ruvuga ko yashimuswe i Dubai akazanwa mu Rwanda ku ngufu mu kwezi kwa munani 2020.

Perezida Kagame we yavuze ko kumufata byabaye nko “guhamagara numero itari yo” kuri we, ndetse avuga ko “ari we ubwe wizanye”.

Imbere y’ubutabera bw’u Rwanda, yareganwaga hamwe n’abantu 20 bivugwa ko bahoze ari abarwanyi b’ umutwe wa MRCD/FLN , bakaba barashinjwaga ibyaha by’iterabwoba no gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uru rubanza rugikubita Rusesagina ntiyarutinzemo, mu kwezi kwa gatatu yavuze ko “nta butebera ategereje” mu rukiko rukuru rwaruburanishije, avuga ko atazarugarukamo.

Mbere yo kwikura mu rubanza, Rusesabagina ntiyahakanye ihuriro na FLN, yavuze ko “twayishinze nk’umutwe wa gisirikare, ntitwayishinze nk’umutwe w’iterabwoba.”

Tariki 20/9/2021, Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora iterabwoba.

Nyuma yo gukatirwa, Anaise Kanimba, umukobwa wa Rusesabagina, yavuze ko imyaka 25 kuri se w’imyaka 67 “ingana no gufungwa burundu kuri gereza tuzi zo mu Rwanda”.

Amahanga yamaganye ishimutwa rya Paul Rusesabagina

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, ni umwe mu bagaragaje ugushyigikira Rusesabagina kugeza ku munsi yakatiwe n’Urukiko.

Rusesabagina akimara gukatirwa imyaka 25 y’igifungo, Minisitiri Sophie Wilmès yahise asohora itangazo rivuga ko nyuma y’inshuro nyinshi u Bubiligi bwagaragaje impungenge kuri iki kibazo “Rusesabagina atigeze yungukira ku ihame ry’ubutabera buboneye by’umwihariko ku ngingo y’uburenganzira bwo kunganirwa”.

Itangazo rye rivuga ko ihame ry’uko umuntu utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere ritigeze ryubahirizwa mu rubanza rwa Rusesabagina, ibintu ngo bituma imikirize y’urubanza rwe yibazwaho.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), uvuga ko ifatwa rya Paul Rusesabagina uri mu bakomeye batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR) ryakozwe mu buryo bwo “kunyuruzwa ku ngufu”.

Tibor Nagy, umunyamabanga wungirije ushinzwe ibiro by’ibirebana na Afurika mu bubanyi n’amahanga bwa Amerika, avuga ko Amerika yiteze ko Paul Rusesabagina afatwa kimuntu. Ibi akaba yarabivugiye mu biganiro yagiranye na Mathilde Mukantabana, ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika.

Icyo gihe, Nagy yanditse kuri Twitter ko :“Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteze ko leta y’u Rwanda izafata kimuntu, hakurikijwe amategeko, kandi igatanga ubucamanza butabera kandi mu mucyo kuri Bwana Rusesabagina.”

Inteko ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) nayo yamaganye urubanza rwaciriwe Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda, isaba umuryango w’ibyo bihugu kongera umuhate wayo ngo arekurwe.

Fondasiyo ya Lantos iharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera, nayo yasabye Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwongereza kutemera Ambasaderi u Rwanda ruherutse gushyiraho ngo aruhagararire mu Bwongereza.

Uwo Fondasiyo Lantos, ifite ikicaro cyayo i Washington, itunga agatoki ni Johnson Busingye, bakaba bamushinja guhohotera uburenganzira bwa kiremwamuntu ikanasaba ko yakorwaho iperereza.

Perezida wa Fondasiyo ya Lantos, Madame Katrina Lantos Swett ni we wandikiye Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, Dominic Raab. Mu rwandiko rwe, ashingiye ku bimenyetso bigaragara, Madame Lantos yashimangiye ko Ambasaderi Johnson Busingye yagize uruhare rukomeye mu ishimutwa rya Bwana Paul Rusesabagina, mu mpera z’ukwezi kwa munani muri 2020.