Umujyi wa Bunagana ‘wafashwe na M23’

Umutwe wa M23 uremeza ko ubu ugenzura umujyi wose wa Bunagana uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda.

Amashusho menshi yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yafatiwe i Bunagana n’abaturage baho yerekana abasirikare bambaye impuzankano zisa nk’iz’igisirikare cy’u Rwanda dinjira muri uwo mujyi ndetse banashinze ibirindiro ahari amazu y’ubutegetsi, nyuma y’aho ingabo za Congo zisohotse muri uwo mujyi.

Willy Ngoma uvugira uyu mutwe kuwa mbere yabwiye BBC Gahuzamiryango ati: “Yose [Bunagana] nta kuvanaho na hamwe, twayifashe”.

Uruhande rwa leta ya DR Congo ntacyo ruratangaza ku bivugwa na M23 ko yafashe Bunagana.

Abajijwe niba Bunagana yafashwe nk’uko izi nyeshyamba zibivuga, umuvugizi w’ingabo Colonel Guillaume Ndjike Kaiko yasubije ko aza kuboneka nyuma.

Itangazo ry’ingabo za leta ryo ku cyumweru nijoro rivugako ingabo za leta zasubije inyuma “ibitero bya M23 ifashijwe n’u Rwanda byari bigamije gufata umujyi wa Bunagana”.

Radio Okapi iterwa inkunga na ONU ivuga ko umujyi wa Bunagana wafashwe na M23 nyuma y’uko ingabo za leta zaba zawuvuyemo none kuwa mbere zitarwanye.

Bunagana ni umujyi muto uri ku ntera irenga gato 70Km uvuye i Goma ku murwa mukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, uyu mujyi ufatwa nk’ingenzi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka hagati ya DR Congo na Uganda.

Bunagana yaherukaga gufatwa na M23 mu 2012 aho yawifashishije mu kugaba ibitero byafashe umujyi wa Goma, M23 yambuwe Bunagana mu Ukwakira(10) 2013.

Willy Ngoma yavuze ko ingabo za leta zifatanyije n’iza MONUSCO ari zo zateye ibirindiro byabo mu bice bya Runyoni na Chanzu, imirwano igakomera ku cyumweru.

Ati: “Indege za MONUSCO zimaze kuturasaho inshuro eshatu ni bwo twafashe umwanzuro wo gukurikirana ingabo zo ku butaka, turabirukana tubageza hafi ya Bunagana.  Bashaka kongera kwisuganya ngo badutere, mu kwirinda ni bwo twafashe umwanzuro wo gufata umujyi wa Bunagana kugira ngo twirengere.”

Abahunze ‘mu minsi micye barataha’

Abasirikare babarirwa muri za mirongo ba DR Congo bahungiye muri Uganda nyuma y’uko umuhanda uhuza Bunagana na Goma ufunzwe na M23.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Felix Kulaigye yabwiye BBC ko abo basirikare bakiriwe bagashyirwa mu bigo bya gisirikare byo hafi y’umupaka wa Bunagana.

Abantu barenga 30,000 bavuye mu byabo kubera imirwano yo ku cyumweru, nk’uko ishami rya ONU rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ribyemeza.

Willy Ngoma abajijwe icyo avuga ku ngaruka z’iyi mirwano zirimo guhunga kw’abaturage ba Bunagana n’inkengero zaho yavuze ko bifatanyije nabo “mu kababaro barimo”.

Ati: “Ni abavandimwe bacu, ni imiryango yacu, turabasaba gutuza mu minsi micye barataha iwabo kandi tuzabarinda babone itandukaniro ryacu n’ingabo za leta. Mu minsi micye barataha.”

Ngoma avuga ko batifuza intambara ahubwo ibiganiro na leta bayisaba “kubahiriza amasezerano twagiranye mbere”.

Leta ya Kinshasa ubu yita M23 umutwe w’iterabwoba kandi ko itazongera kugirana nawo ibiganiro.

BBC