Umukino wa Paul Kagame na Emmanuel Macron uravugwaho iki?

Charles Millon

Yanditswe na Arnold Gakuba

Ku itariki ya 28 Gicurasi 2021, Charles Millon wabaye Minisitiri w’Ingabo w’Igihugu cy’Ubufaransa yagize icyo avuga ku ijambo Emmanuel Macron, Perezida w’Ubufaransa yavugiye i Kigali agira ati: “Ijambo rya Emmanuel Macron yavugiye i Kigali (mu Rwanda) ni agahoma munywa kandi ntirizibagirana mu mateka: rizaguma kuba ishusho y’Ubufaransa bucishwa bugufi kandi bukemera ibyaha”. 

Dusubize amaso inyuma

Kuva mu myaka ya 1980, Paul Kagame wari uyoboye Umutwe wa FPR-Inkotanyi yatangije gahunda yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda aturutse muri Uganda, ibyo bikaba byarabaye intandaro y’umwiryane mu Banyarwanda nyuma y’aho afatiye igice kinini cy’igihugu. 

Nyuma y’imyaka 3 Paul Kagame atangije urugamba, mu Rwanda habayeho ubwicanyi hagati mu banyarwanda. Twibutse ko icyo gihugu nta ruhare Ubufaransa bwari bwarigeze bukigiramo uretse gusa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yabaye muri 1975. Paul Kagame akaba rero yafashe ubutegetsi nk’ikimata, ntiyiteguye kuburekura. 

Tubaze amateka

Tumenye neza ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ari umuntu udasanzwe kandi utsimbarara ku mateka. 

Paul Kagame yiyerekanye nk’uharanira impinduramatwara mu myaka ya za 1980, yiyoberanya avuga ko igiye guhindura ibitagenda, akaba yarabaye umusirikare wakoze mu by’iperereza igihe kinini.

Ubu tuzi neza kandi imitekerereze ya Perezida Macron, umunyamabanki w’ishoramari mu bucuruzi n’umunyamashyengo mu gihe cye cyahise warangije kubaka izina rye. Ni umuntu uhinduka uko yishakiye. Nyamara, Afurika y’iburengerazuba uyu munsi ni indiri y’Ubufaransa, ahanini bitewe na politiki idahwitse yakozwe mu biihe bya Nicolas Sarkozy na François Hollande kandi na Perezida uriho ubu akaba yarateye ikirenge mu cyabo. 

Kugerageza gukingura imiryango muri Afrika y’Uburasirazuba aho imitekerereze ihuye neza n’umuco wa Emmanuel Macron ni akazu gakomeye, mu gihe Afurika ivuga Igifaransa arimo kuyitera umugongo maze akerekeza aho Ubufaransa bufashwe nabi.

Umugambi wabo rero wagezweho aho Paul Kagame arangije guhindura amateka y’imyaka 20 ngo yikureho byimazeyo jenoside; aho kandi Emmanuel Macron nawe ashaka kwikura mu gihirahiro cyo muri Afurika cyiziritse ku birenge bye ashaka ubumwe bushya ku butegetsi bwayobowe igihe kinini n’Abongereza. 

Hakorwa iki ?

Si byiza ko twifatanye n’ikinyoma cyo mu mpera y’ikinyejana cya 20, ngo tunashyigikire ubutegetsi bwa gisirikare (bwa Paul Kagame) bugerageza  kwikuraho ubwicanyi bwakoze, ibi ni icyuho gikabije. Perezida wa Repubulika, wari ukuriye ingabo, yabikoze azi neza ukuri. Ndetse ukagera aho utanga miliyoni 500 z’amayero yo gusana ibyangijwe n’intambara. Icyi gikorwa kizereka ubutabera kuko ari ikinyoma nyirizina. 

Bamwe bagerageje gutesha agaciro ibikorwa birimo iby’imiryango itegamiye kuri Leta, raporo zasohotse mu buryo bukwiye bwo guca imanza z’inkiko mpuzamahanga, ababigizemo uruhare bose bakabiryozwa.