’’RIB IRACURIKIRANYA AMATEGEKO MU GUKURIKIRANA KARASIRA AIMABLE’’: Me BERNARD NTAGANDA

Me Bernard Ntaganda

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N°010/PS.IMB/NB/2021:’’ URWEGO RUSHINZWE UBUGENZACYAHA MU RWANDA RURACURIKIRANYA AMATEGEKO MU GUKURIKIRANA BWANA KARASIRA AIMABLE’’

Kuwa 31 Kamena 2021,inkuru yabaye kimomo ko Bwana KARASIRA Aimable,wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) akekwaho ibyaha birimo kubiba amacakubiri, guha ishingiro jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko mu rwego rw’iterabwoba, ibi byaha ari byo Leta ya FPR ikunze guhimbira abantu bose bayinenga barimo abatavugarumwe nayo, abanyamakuru n’izindi mpirimbanyi zihatanira ko ibintu byahinduka mu Rwanda mu mahoro.

Nyuma y’ibyo byaha byabaye nka ya mpamvu ingana ururo, Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwongeyeho ikindi cyaha cy’umugereka cyo “ kudasobanura inkomoko y’umutungo” Bwana KARASIRA Aimable yinjiza nyamara bigaragarira buri wese ko mu rwego rw’amategeko no mu bikorwa iki cyaha kimwe n’ibindi ntabwo byabayeho.

Mu bikorwa, ibi byaha Bwana KARASIRA Aimable ntabyo yakoze n’ikimenyimenye iki cyaha cyo “ kudasobanura inkomoko y’umutungo” ntiyashobora kugikora kuko Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ntaho rwahera rugena ingano fatizo y’inkomoko y’umutungo wa Bwana KARASIRA Aimable ku buryo rwashingiraho ruvuga ko adasobanura inkomoko y’umutungo bityo iki cyaha kikaba gishoboka ku bantu bose bafite inkomoka y’umutungo ugenwa n’itigeko.

Mu bijyanye n’amategeko, biragaragara neza ko Itegeko rigamije kurwanya ruswa no kuyikumira rirasobanura neza mu irangashingiro ryaryo abo ritunga agatoki ko ari abantu bari mu nzego za Leta n’iz’abikorera.Ibi byo nyine biragaragaza neza ko Bwana KARASIRA Aimable atarebwa n’ibikubiye muri iri tegeko.Birumvikana neza kuko iri tegeko rigamije kurwanya no gukumira ibikorwa bibangamiye inyungu zishingiye ku mutungo rusange wa Rubanda bityo kuba Bwana KARASIRA Aimable atunze ariya mafaranga ntaho yavukije Rubanda umutungo wabo.

Aha,biragaragara neza ko Leta ya FPR mu gukurikirana Bwana KARASIRA Aimable iri kototera abantu bose bayinenga badafite aho bakura amikoro dore ko benshi badashobora no kugira ikintu bakora mu Rwanda kibabyarira inyungu kugira ngo bibesheho;Leta ya FPR ikaba yarabaciriye igihano cyo ‘’kwicwa bahagaze’’ (mort civile).

Mu gusoza, Ishyaka PS Imberakuri riributsa ko Iki cyaha cyo ‘’ kudasobanura inkomoko y’umutungo ‘’ kiri mu mujyo w’icyaha cyo ‘’gucuruza abantu’’ Me NTAGANDA Bernard yashinjwaga n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda mu minsi ishize bishingiye gusa ko rwasanze mu rugo rwe amafaranga.

Bikorewe i Kigali, kuwa 07 Kamena 2021
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)