Umukobwa wa Rusesabagina yagize icyo avuga ku bujurire bw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda

Carine Kanimba

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwajuririye igihano cyahawe Rusesabagina, umukobwa we Carine Kanimba ati “Byongeye kugaragaza ko ari urubanza rwa Politike.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko tariki 20/10/2021 bwatanze ubujurire ku mwanzuro w’urukiko mu rubanza rurimo Paul Rusesabagina hamwe n’abandi 20 barezwe hamwe na we.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa ‘RFI’ Carine Kanimba Kanimba, umukobwa wa Bwana Paul Rusesabagina, yagize icyo avuga kuri ubu bujurire.

Ati “Byongeye kugaragaza ko ari urubanza rwa politike, igifungo cy’imyaka 25 ni igifungo cya burundu kuri Data. Kujuririra igihano yahawe ni ibigaragagaza ko uru rubanza ari urubanza rwa politike.”

Akomeza avuga ko Se yimwe uburenganzira bwo gusoma umwanzuro w’amapaji 250 wasomwe ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda kugeza hasigaye iminsi micye ku itariki ntarengwa y’ubujurire.

Ubushinjacyaha ntibwanyunzwe n’ibihano byatanzwe

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwabwiye bimwe mu binyamakuru bibogamiye kuri Leta ya Kigali ko ‘Butanyuzwe’.

Inkuru yatangajwe n’Ikinyamakuru ‘Ab world news’ ivuga ko Umushinjacyaha mukuru Aimable Havugiyaremye yabwiye abanyamakuru ko ubushinjacyaha “butanyuzwe’ n’ibihano byahawe bamwe mu baregwa, ariko bushima ko nta wagizwe umwere.

Akomeza avuga ko Abashinjacyaha bari basabye igihano cy’igifungo cya burundu kuri Bwana Rusesabagina washinjwaga gushyigikira umutwe w’inyeshyamba no kugaba ibitero byahitanye abantu mu Rwanda mu 2018 na 2019.

Rusesabagina yashimiwe kuba yararokoye ubuzima bw’abarenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994, kandi ibikorwa bye byashingiweho filime yiswe ‘Hotel Rwanda’.

Nyuma yaje kuba icyamamare mu kwamagana umuyobozi w’umunyagitugu perezida Kagame maze ava mu Rwanda mu 1996, aba mu Bubiligi hanyuma muri Amerika.

Yatawe muri yombi muri Kanama 2020, ubwo indege yizeraga ko yerekezaga mu Burundi yagwaga i Kigali. Umuryango we uvuga ko Rusesabagina yashimuswe kandi banze ibirego icyenda bamushinja, bakavuga ko byahimbwe na leta y’u Rwanda imuziza ibitekerezo bye byamagana ubutegetsi bwa Kagame.

Yamaze guhabwa igihano cy’ubuzima bwose’

Yaba we cyangwa abamwunganira ntibari mu rukiko muri Nzeri, ubwo yakatirwaga igifungo cy’imyaka 25, abo baregwa hamwe bakatiwe ibihano biri hagati y’imyaka itatu na 20.

Amerika n’Ububiligi byombi byagaragaje impungenge z’uko Rusesabagina atahawe ubutabera.

Guverinoma ya Kagame yashinje Rusesabagina kuba mu mutwe wa National Liberation Front (FLN), umutwe w’inyeshyamba washinjwaga ibitero by’imbunda, grenade ndetse no gutwika muri 2018 na 2019 byahitanye abantu icyenda.

Rusesabagina yahakanye ko nta ruhare yagize muri ibyo bitero, ariko ni we washinze umuryango uharanira inyungu z’u Rwanda uharanira demokarasi (MRCD).

Kagame yumvikanye kenshi avuga Rusesabagina atari mu maboko y’ubutabera kubera izina rye ahubwo ko ur’ukubera “ibikorwa bye”

Kagame ayoboye guverinoma yiganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi kuva ingabo ze zafata ubutegetsi mu Rwanda mu 1994. Ariko yakunze kwamaganwa kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Mu cyumweru gishize bapolisi yatangaje ko yataye muri yombi abantu benshi barimo abayoboke b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ‘Dalfa -Umurinzi’ ndetse n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana nyiri umuyoboro wa YouTube uzwi cyane witwa Umubavu TV bashinjwa gukwirakwiza ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi.

Umuyobozi wa Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, Lewis Mudge, yahamagariye abafatanyabikorwa mpuzamahanga b’u Rwanda gushyira igitutu ku butegetsi bwa Kigali bukarekura aba batawe muri yombi.