Abafatanywe na Kizito Mihigo umwe yakatiwe imyaka 5 abandi bararekurwa.

Joel Ngayabahiga na Jean Bosco Nkundimana bafatanywe na Kizito Mihigo (ibumoso) mu kwezi kwa kabiri 2020

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Ndikumana Jean Bosco wari umukozi wa Kizito Mihigo gufungwa imyaka itanu n’amezi atandatu, Ngayabahiga Joël wagombaga kwerekana inzira banyuramo bajya mu Gihugu cy’u Burundi akatirwa gufungwa amezi atatu, Harerimana Innocent wabatwaye we yagizwe umwere.

Bose batawe muri yombi muri Gashyantare 2020 baregwa gushaka gutorokesha Nyakwigendera Kizito Mihigo, bagaragaye imbere y’ubutabera bwa mbere nyuma y’amezi 20 rubanda itazi niba bagihumeka umwuka w’abazima.

Bamwe mu bitabiriye isomwa ry’uru rubanza ruregwamo Ngayabahiga Joel, Harerimana Innocent n’uwari umukozi wo mu rugo kwa Kizito Mihigo Nkundimana Jean Bosco, ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22/10/2021, bavuze ko uwahoze ari umukozi wa Kizito yarenganye.

Umwe mu bo twaganiriye nyuma wifuje ko amazina ye agirwa ibanga yagize ati “ Kuba we na bagenzi be barafunzwe igihe kirekire batagezwa imbere y’ubutabera, kuba ibyaha baregwa byaragiye bihindagurika no kuba umucamanza yarirengagije ibimenyetso byatanzwe n’ababunganira mu mategeko byose bigaragaza ko uru rubanza rutaciwe mu mucyo, iyo rucibwa mu mucyo bose bari kugirwa abere.”

Undi nawe ati “Niba warakurikiye uriya mukino wowe ubona ibyaha bariya bahungu bashinjwa atari ibihimbano? Ikigaragara ni ugushaka kubabaza umuryango wa Nyakwigendera n’abamukunda bose bagarura izina rye mu bintu nk’ibi by’akarengane. Ese ubundi niki kitwemeza ko nyakwigendera yafatiwe hariya? Njye mbona barahamujyanye barangiza bakahamufotorera.”

Ubwo baheruka kugezwa imbere y’ubutabera Tariki 12/10/2021, ubushinjacyaha bwabashinjaga icyaha cyo gutanga ruswa, n’icyaha cyo kuba icyitso cyo kwambuka cyangwa kwambutsa abaca ahantu hatemewe n’amategeko, bukabasabira guhabwa igihano gisumbye ibindi kuri buri cyaha ngo nta mpamvu nyoroshyacyaha bwabonaga zashingirwaho bagabanyirizwa ibihano.

Harerimana Innocent wagizwe umwere, mu kwiregura kwe yari yavuze ko yari yahawe akazi ko kubatwara bamubwira ko bagiye mu gitaramo i Nyaruguru.

Umucamanza yavuze ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Harerimana yari azi uwo mugambi, bityo ari umwere ku byaha byose yashinjwaga.

Ngayabahiga wagombaga kwerekana inzira we yaregwaga ibyaha bibiri birimo kuba icyitso cyo kwambuka baciye ahantu hatemewe n’amategeko n’icyo kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga ruswa.

Urukiko rwamuhamije icyaha kuba icyitso, agirwa  umwere ku cyaha cyo gutanga ruswa kuko ngo habuze ibimenyetso, akatirwa gufungwa amezi atandatu nayo yaje kugabanywamo atatu ngo hashingiwe ku kuba ataragoye ubutabera.

Bityo hashingiwe ku gihe amaze afunze, umucamanza yategetse ko ahita arekurwa.

Umucamanza yavuze ko Ndikumana we gufungwa imyaka irindwi, akanatanga ihazabu ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 940 Frw nk’igihano kiremereye ariko bitewe no kuba icyaha yakoze nta ngaruka mbi cyateje, bamukatiye gufungwa imyaka itanu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 764.

Urukiko rwategetse ko igarama ry’urubanza n’amafaranga yafatiriwe byose biguma mu isanduku ya Leta nk’uko biteganywa n’amategeko.