Umukobwa wa Victoire Ingabire yasubiye mu Buhorandi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeri 2020, abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, Victoire Ingabire, Perezida w’ishyaka DALFA-Umurinzi yatangaje ko Umukobwa we Raissa Ujeneza n’abuzukuru be basubiye aho basanzwe baba mu Buhorandi bakaba banagezeyo amahoro.

Yagize ati: “Nongeye gushimira Imana ko Yongeye kumpuza n’imfura n’abuzukuru. Urugendo rwabo mu Rwanda barushoje ejo. Bakaba basubiyeyo Kandi bakagerayo amahoro.”

Ku kibuga cy’indege i Kanombe, ubwo Raissa Ujeneza n’abana be bafataga indege isubira mu Buhorandi
Raissa Ujeneza n’abana be bageze ku kibuga cy’indege mu Buhorandi.