“Umuntu aratekinika cyane yagera aho nawe akitekinika!”

KO KAGAME YATONDANGIYE IBIRUNGA BYINSHI, IKI KIRUNGA CYA MANDA YITEREREJE MU BUKUBUGANYI BUTAGIRA GITANGIRA AHO ARAGIHEZA?

Abanyarwanda baca umugani ngo “Nta usaza atiyononeye”. Ubu Kagame aho ari arumva ibihe byasubira inyuma cyngwa byakwihuta. Ni ahame hamwe rero iyi nzoga ya manda iteretse imbere ye niwe wayiyengeye: nayinywe!

Byatangiye abigira ibikino, atekinika Bizimungu amutesha umutwe, bukeye ahutaza Sebarenzi ngo yihe ubutegetsi ku ngufu dore ko yamwikangaga, ntibiteye kabiri atekinika amatora abeshya amahanga ko yahigitse Twagiramungu (nubwo amahanga yabimushyigikiyemwo); noneho amaze kuryoherwa n’ibyibano atekinikana n’abakandida bashekeje barimo Higiro na Ntawukuriryayo mu ikinamico abantu barebye bakumirwa, yumva asinze uburyohe bwo kwiba no kurimanganya yibwira ko uwibye bakamwihorera aba ashobora gukomeza ubuziraherezo; amaze gushyokerwa asakirana na Diane Rwigara maze Kagame aba ageze aho yitekinika nawe ubwe! Ubwo mu gutinya Diane yinjije mu kibuga umubare w’abakandida ikinyamakuru cyo muli Burkina Faso cyise “candidats motars”, mbese abakandida bo guherekeza iyimikwa rya maître-teknisiye bavuza amahoni kuri za moto zabo muri tekiniki bumvikanyeho. Ikigaragara ni uko Diane Rwigara yaguye mu gico cy’abambari ba tekinisiye! Ariko ntiyacitse intege. Ubu uyu mugabo utekinika cyane ntiyiyoroheye kuko arirembeje we ubwe! Arijengereje ni ukuri!

Ibyo byari ukwiba ubutegetsi, ariko hagati aho yaricaga, yarahotoraga, yaranyerezaga, akabeshya n’amahanga agakoma amashyi.

Aramwishe Kabera Assiel, aramuhitanye Pinah Kabenga, aramwivuganye musenyeri Mubirigi , aramwishe Lizinde, aramwishe Sendashonga, arabishe ba Karegeya, aramwishe Rugambage, aramwishe Mbayire, aramwishe Rwisereka, aramwishe Sengati, aramwishe Padiri Kayumba, aramuhitanye Richard Mazimpaka, aramwishe Fransisko Ndamage, aramwishe Francoix d’Assise Munyemana, aramwishe umunyamakuru Ingabire, aramwishe Koloneli Nzabanita (digisiyoneri), aramwishe Turatsinze, aramwishe Assinapoli Rwigara, arahotoye Maj Ruzindana, aramwishe Agusitini Cyiza, aramwishe Rwabukamba, arishe abasenyeri, arishe abapadiri, arishe urutonde rw’abantu rutarangira, buri gihe akabigerekaho uburiganya n’ibinyoma, akibwira ko bizagarukira aho! Arahotoye abahutu bo mu Rwanda hose, arishe abahutu muri Zaire na RDC, mu bihe bya jenoside arunzemwo umunyu ngo byihute yifatire ubutegetsi vuba ari nako kwica amoko yose, arabishe abanyamahanga, aba sipanyol, abanyamerika, abongereza, n’abandi benshi, …  abasivili, abasilikali, abacamanza, abaganga, abacuruzi, abaherezabitambo n’abavugabutumwa, … bose bose arishe nta gutoranya! Agakomeza kwibeshya ko byose bizahera kubera ikinyoma cyo mu itekinika! Yewe, rubanda ruratinyuka, ibi nabyo babyita gukabya no kubahuka Imana yaremye abantu bose.

Ubu aya madosiye yose aziko yayasinzirije cyangwa se yayatabye mu binyoma yacuze amanywa n’ijoro, nyamara icyo atazi ni uko aya madosiye yose uko angana n’andi menshi ntaho yagiye, aramurindiriye! Azayacikira he?

Ubundi ibinyamakuru n’abanyamakuru aba aradukiriye aranigagura, abadahunze baricwa, abatishwa kuvaho bicwa nabi, … akungikanya ibinyoma yibwira ko bizahera!

Afunga urubuga rwa politiki afunga abantu bamwereka umuhanda yagombye kunyura: utekereje kwiyamamaza wese agafunga (ubu babaye benshi kandi barakiyongera), uvuze ati nyamuneka urakabije akaniga, … byageze aho Bernard Ntaganda amuhangara amanywa yaka Kagame aratungurwa ati ningufunga abandi bazaceceka! Ingabire na Mushayidi ati nimbafunga ntakazongera gukoma! Birakomeje none na Diane Rwigara ati ndafunze! Ubu  yibwiye ko nta undi uzatinyuka kuvuga! Aribeshya kuko aho aba baturutse hazaturuka n’abandi benshi kandi barahari.

Abahanzi arazengereza, utanizwe ngo ajugunywe mu ruzi aboshye, agahunga, udahunze agafungwa n’ibihangano n’indirimbo bye bigacibwa! Pawulo akungikanya ibinyoma n’iterabwoba yibwira ko bizahera!

Ubukubaganyi n’ubudashishoza bwinshi bwatumye yirahuriraho umuriro yiterereza ikirunga cya manda y’imyaka irindwi y’ubujura bwagaragariye buri wese n’isi yose

Araterera iki kirunga n’imbaraga akuye he koko? Ko ubu turuzi tukiri mu kwezi kwa mbere gusa niba atari ukwa kabiri none akaba amaze kwahagira! Ibinyoma byose yabeshye biri kugenda byambikwa ubusa, ibindi bijya ahagaragara ku bwinshi, kwivamo nk’inopfu birisukiranya, kwisobanura, guhimba no gutekinika amajwi, gutanga abagabo, gutera ubwoba, … Arareba mu ntwaro yizeraga cyane agasanga iy’ikinyoma no gucabiranya ariyo yamurutiraga izindi, akibwira ati niba itaye ubukana igateshwa agaciro noneho ndazibandwa nziganisha hehe?

Ubu ari mu kwezi kwa mbere, kandi nimwirebere aho icyuya cyamugeranye kibira! Imbere ye hari indwi yose y’imyaka! Si iminsi irindwi, si ibyumweru birindwi, si amezi arindwi, ni IMYAKA IRINDWI yihaye! Iri imbere ye! Ubu niba ari ikirunga gihagaze nk’urukuta runyerera, ku myaka irindwi yacyo (ibirometero), aracyari nko kuri metero ya mbere!! None yamaze kubira icyuya no kwahagira! Rahira ko azabona akabaraga kazamutereza akazagera ku gasongero! Cyangwa azananirwa anyerere! Mbese nko KU MUTELEMUKO!

Reka tubitege amaso, ariko ashatse yakumva kuko ikirunga kiranyerera cyane, kandi yamaze kwahagira atararenga metero ya mbere!

Nahindukirire Imana, maze akunde yumve ijwi ryayo, maze yigaragure mu ivu, yiyambike ubucocero, atakambe, areke ubwibone maze asubize ibyo yibye (manda) abo yibye (rubanda), yubube ace bugufi kubera amahano y’imyaka n’ikinyoma yibereyemwo ibihe byose! Nashaka iyo myaka irindwi ayimare arisha n’inka n’imparage cyangwa se nka Nabukadineza, ubundi asubize ibyo yibye byose asabe kugenerwa uko abaho. Narisha iyo myaka ingana manda yibye yenda byazamuviramo kubabarirwa n’Uwiteka! Nicyo tumwifuriza kandi nta yindi nzira.

Dusabire u Rwanda n’abanyarwanda bose.

Bamara