Dr Muligande yatunze agatoki MINECOFIN kuba inyuma y’akaga Kaminuza y’u Rwanda imazemo iminsi

Dr Charles Muligande

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ryayo, Dr Charles Muligande avuga ko kuba amafaranga Leta yabageneraga yaragabanyijwe ari byo byatumye ihura n’akaga.

Mu buryo bweruye, Dr Muligande yagaragarije Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) inkomoko y’ibibazo byugarije UR bijyanye no kutabasha guhemba abakozi bayo, kubura amazi n’amashanyarazi bya hato na hato ndetse n’ibindi.

Dr Muligande wigeze no kuba Minisitiri w’Uburezi mu bihe byashize, yabwiye abadepite ko mu gihe yayoboraga iyo minisiteri, ngo Leta yageneraga za kaminuza n’amashuri makuru ya Leta amafaranga atunga umunyeshuri ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Buri munyeshuri yagiraga ayo agenewe bitewe n’amasomo yigaga muri kaminuza.

Ku bigaga ibijyanye n’ubumenyi ndetse n’ubuvuzi Leta yabishuyuriga miliyoni imwe n’igice harimo ibihumbi 250 bitunga umunyeshuri ndetse na miliyoni imwe n’ibihumbi 250 y’ishuri.

Ku bigaga ibitari siyansi, Dr Muligande yavuze ko bagenerwaga miliyoni imwe n’ibihumbi 250 harimo ibihumbi 250 atunga umunyeshuri n’ibihumbi 950 y’ishuri.

N’ubwo ngo ayo mafaranga yatangwaga gutyo, Dr Muligande avuga ko iyo bajyaga gusaba ingengo y’imari muri MINECOFIN bahoraga babwirwa ko izo kaminuza zitwara amafaranga menshi.

Aha ngo MINECOFIN ngo yazigereranyaga na Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) yitunga kandi ikanahemba abakozi nta kibazo kivutse.

Yagize ati “MINECOFIN ivuga ngo kubera iki tubaha amafaranga menshi kandi ULK yo yaka make kandi igashobora kubaho, tukagerageza kubasobanurira tukababwira tuti ‘Nyinshi muri izi kaminuza mutugereranya na zo nta nimwe yigisha amasomo y’ubuvuzi, nta n’imwe yigisha Civil Engineering,’…Ibyo ni ibintu bihenda cyane.”

Yunzemo ati “Ikindi izo kaminuza inyinshi ntizigira Human Resource Development (uburyo bwo kongerera abakozi ubumenyi). Twebwe nk’ubu ngubu dufite abanyeshuri b’abakozi ba kaminuza bigira impamyabushobozi z’ikirenga, icyiciro cya gatatu cya kaminuza bagera kuri 260 bari hanze. Abo ngabo bose ukomeza kubahemba.”

Isoko y’uruhuri rw’ibibazo

Dr Muligande avuga ko igitutu cya MINECOFIN cyakomeje bigera aho ya mafaranga bageneraga umunyeshuri agabanuka ku buryo buri munyeshuri hatitawe ku byo yiga agenerwa ibihumbi 600 gusa.

Yagize ati “Icyaje kuba rero uko nibaza ni uko iyo pression (igitutu) ya MINECOFIN ivuga ngo kubera iki, ngo muyagabanye, hashobora kuba haraje Minisitiri w’uburezi mu biganiro bagiranye ararangara bamubwira ko bamuha ibihumbi 6000 arabyemera. Ariko UR ntabwo yigeze itegura umurongo wo gushingira kuri ayo mafaranga.”

Yavuze ko n’Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ushinzwe amasomo yari ahari muri ibyo biganiro.

Akomeza avuga ko baje guhamagarwa mu masaha y’igicuku bucya bajyana Ingengo y’imari mu nama y’Abaminisitiri baravuga ngo Minisitiri w’Uburezi n’uwa MINECOFIN bemeranyijwe ko bazabaha ibihumbi 600 kuri buri munyeshuri wiga ibijyanye n’ubumenyi n’ubuvuzi ndetse n’uwiga ibindi byose.

Yakomeje agira ati “Bitangira gupfa gutyo, UR iratangira irahagorerwa , mu by’ukuri mu mwaka wa mbere wa 2015-2016, icyatumye ipfa kubaho gatoya ni ko mu mafaranga yari ifite harimo amafaranga angana na miliyari 8, niyo yatumye umwaka urangira”.

Dr Muligande avuga ko byageze aho za miliyari zirashira isigara nta yandi mafaranga ifite bituma uruhuri rw’ibibazo ruyigeraho.

Yagize ati “Ubu ngubu kuko nta yandi mafaranga yacu twari dufite ibibazo byatangiye mu kwezi kwa gatatu, mu kwezi kwa gatatu ntitwashoye guhembwa, abantu bashoboye guhembwa amafaranga y’ukwezi kwa gatatu tariki ya 27 z’ukwezi kwa kane.”

Ibyo ngo byarakomeje bigeza mu kwezi kwa kane aho ngo na ho batabashije guhembwa, aho ngo uko kwezi baguhembewe tariki 24 z’ukwezi kwa gatanu.

Abakozi ba Kaminuza y’u Rwanda kandi ngo ukwezi kwa gatanu ngo baguhembwe tariki 28 z’ukwezi kwa gatandatu.

Ukwezi kwa gatandatu ngo baguhembwe tariki 29 z’ukwa karindwi.

Mu kwezi kwa munani bahembwe amezi abiri

Muligande yavuze ko mu gihe UR yiteguraga umuhango wo kurangiza amasomo kw’abanyeshuri, abakozi bayo bahembwe mu kwa munani amezi abiri.

Dr Muligande yavuze ko mu myaka ibiri ishize kaminuza itigeze yoroherwa na gato, aho ngo n’abanyeshuri batigeze biga uko bikwiye.

Ati”Ibyo reka tubibwire abantu babimenye, mu by’ukuri mu myaka ibiri ishize abanyeshuri bacu ntabwo bize neza. Umuntu wagombaga kujya muri laboratwari nk’inshuro icumi mu isomo rye yagiyemo rimwe cyangwa kabiri.

Yunzemo ati “Abajyaga gukorera hanze y’ishuri (field) ntabagiyeyo, hari n’ubwo abana biteranyirizaga amafaranga ngo bagashyira lisansi mu modoka za kaminuza kugira ngo babashe kujya gukorera hanze y’ishuri.”

Usta Kaitesi wahoze ayobora Kolei ya CASS avuga ko hari itandukaniro mu byo kaminuza yari yitezweho gukora ndetse n’ibyo yahawe kugira ngo ibashe kubigeraho.

Avuga ko kaminuzi idakwiye kubaho itabayeho, aho ngo bikwiye ko ihabwa ubushobozi ikuzuza neza inshingano zayo.

Depite Karenzi Theoneste yavuze ko atiyumvisha uburyo kaminuza yahura n’ibibazo biongana bityo abantu bakayitegaho ireme ry’uburezi.

Yanavuze ko hari n’abarimu bakunze kugaragaza ko batabona amafaranga yabo y’ubutumwa, aho ngo bitumvikana uburyo umukozi yakorana imbaraga ari mu mikorere nk’iyo.

Kugeza ubu UR ifite ibirarane bya miliyoni 300 z’amanyarwanda by’amafaranga y’ubutumwa bw’abakozi bayo.

Umuyobozi wungirije w’agateganyo ushinzwe imari n’ubutegetsi muri UR, yavuze ko bagifite ibibazo mu gihe nta kirakosorwa ngo babashe kubona ingengo y’imari ibafasha gukora neza.

Abadepite bagize PAC basabye ko ibibazo bya kaminuza byashakirwa umuti kugira ngo ibashe gukora ibyo Abanyarwanda bayitegerejeho.

Source: Izuba Rirashe