Umunyamakuru Cyuma Hassan ararusimbutse, akijijwe n’abaturage bigaragambije kubwe

Yanditswe na Ben Barugahare

Umunyamakuru Cyuma Hassan Dieudonné umaze igihe gito afunguwe, kitanagera ku mezi abiri, yongeye gutabwa muri yombi afatiwe i Rwamagana aho bita ku Muyumbu, aho amaze iminsi akurikirana inkuru ya Twiringiyimana Jean de Dieu wishwe arashwe n’abasirikare b’u Rwanda RDF, bagatwara n’umurambo ngo barigise ibimenyetso. Umwe mu baturage yatangaje ko iyo Cyuma abasirikare bamugeraho ari wenyine, nta kabuza baba bamuhotoye.

Cyuma Hassan DIEUDONNE yatawe muri yombi ubwo yasubiraga I Rwamagana, amaze iminsi ahakora inkuru y’uyu mugabo ukiri muto, abaturage baturanye nawe ndetse n’abavandimwe n’inshuti z’umuryango bakaba baragaragaje akababaro gakomeye n’urujijo batewe n’icyo bise guhemukirwa bakicirwa umuntu, byarengaho bakamushinyagurira bamuhimbira (bamushinja ibyaha), bakanabima umurambo.

Ifatwa rya Cyuma Dieudonne ryamenyekanye ubwo yavuganaga n’abanyamakuru atakamba atabaza avuga ko atawe muri yombi, babiri mu bakorera i Kigali mu Rwanda bakaba bahise babyandika kuri Twitter, batangariza abanyarwanda n’abandi basanzwe bakurikira ibikorwa bya Cyuma Hassan Dieudonne Niyoinsenga, ko atawe muri yombi bundi bushya, hari mu masaha y’umugoroba hafi saa moya kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mata 2021.

Uretse iyi nkuru kandi yahagurukije inzego z’umutekano zose zo mu Ntara y’Iburasirazuba, hari n’izindi nkuru nazo zitagwa neza ubutegetsi bw’i Kigali, Cyuma amaze minsi ashyira hanze, ziganjemo iz’akarengane no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu nzira zinyuranye.

Ubwo umuryango wa Twiringiyimana Jean de Dieu wajyaga gufata umurambo we, byabanje kugorana, bari bawutegereje kuva mu gitondo nk’uko bari babisezeranyijwe, ariko bawuhawe ku mugoroba. Cyuma Dieudonne na Cameraman we bari babucyereye nk’abakurikiranye iyi nkuru kuva rugikubita, ariko bagenzweho n’inzego z’umutekano baragotwa, ubwo imodoka ya gisirikari yazaga kumutwara ngo imujyane ahatazwi, abaturage barasakuza bamurwanaho, banga ko bamubakura mu nzara, kuko bari babanje no kumuhishahisha mu mirima yegereye agashyamba uwo bari baje gushyingura yarasiwemo.

Abanyamakuru b’i Kigali bahurujwe na Cyuma Hassan akibona ko bamusatiriye, bahise bandika ubutumwa-mpuruza bugufi kuri twitter:

https://twitter.com/Bagiruwubusa/status/1384554555522830337

Nyuma yo kuva mu nzira kw’abamuhigaga barakaye cyane, Cyuma Hassan na cameraman we babashije gutaha, bagerayo amahoro.

Reba Video isobanura uko byose byagenze