ISHYARI N’INZITIZI Y’UBWIYUNGE

MVUYEKURE Swaibu

Yanditswe na MVUYEKURE Swaibu

Mu Kinyarwanda bajya bavuga ngo « kubabarira si ukwibagirwa ». Nibyo koko iyo umuntu agukoshereje igihe kikagera aho ugomba kubabarira ntibigusaba kubanza kwibagirwa ikosa wakorewe. Ahubwo imbabazi zituruka mu mbaraga zidasanzwe umuntu yigiramo akabasha kumvako inabi idasubizwa indi, ko inabi idakwiye kuganza ineza ko urukundo rurusha urupfu imbaraga maze akarenga cyangwa akirengagiza imibabaro yatewe n’ubuhemu bw’uwo bafitanye ikibazo akamubabarira. Mbese ninko kuvuga ngo yakira imibabaro yose ntacyo aryoza uwayimuteye.

Kubabarira rero bikomeza cyane utanze imbabazi, bikamuremesha kuburyo agaragara nk’umuntu udasanzwe ndetse kuburyo byitwa ubutwali. Byongeye bihumuriza ubabariwe agasubira akibaza ku buhemu bwe cyangwa amakosa ye akigaya ndetse akaba yagera n’aho nawe atinyuka akegera uwo yakoshereje akaba yakwiyemeza kongera kumubanira neza ndetse no kuba yasana ibyo yangije.

Nanditse rero ino nkuru ngirango ngaragaze impungenge ndimo guterwa n’uburyo mbona ikibazo cy’umugabo bita RUSESABAGINA Paulo, ubu ufungiye i Kagali mu buryo butaboneye.

Ngirango birazwiko kugirango umuntu afungirwe ibyaha bye hari inzira binyuramo, iyo nzira ikagenwa n’amategeko kuko n’ubundi aba ariyo azagenderwaho bamuhamya ibyaha kugirango nyine ashobore gukurikizwa. Mvuze rero ku buryo butaboneye kuko ku ikubitiro twese twamenye ko Paulo RUSESABAGINA yafashwe ajyanwa mu Rwanda maze afungwa mu buryo bwo gushimutwa bityo ifatwa rye rikaba ritarakurikije amategeko.

Ku bazi amategeko rero iyo ni impamvu ihagije kugirango umuntu ntabe agishobora gufungwa kuko amategeko aba yamaze guhonyorwa mu ntangiriro. Icyo gihe rero nyirugushinjwa ararekurwa byaba ngombwa akazongera kuba yafatwa noneho hakurikijwe amategeko akabona gusobanura cyangwa guhanirwa ibyaha bye.

Ababikurikiranye kuva mu ntangiriro, batubwirako gushimutwa kwa Paulo RUSESABAGINA kudashingiye cyane cyane ku byaha yaba ashinjwa, ahubwo ngo byaba bituruka ku ishyari perezida KAGAME yaba amufitiye dore ko na mbere yo gushimutwa yaba ngo yaragerageje kumugura byanze ashaka kumwica birangira amushimuse none akaba amufunze n’ubwo amategeko atabimwemerera akaba amufunze ku ngufu gusa no mu karengane gakabije.

Natangiye mvuga ibyo kubabarira nshaka kwibutsa ko hari igihe KAGAME yemeraga RUSESABAGINA kubera ibikorwa byiza byo kuba yarafashije abatutsi bagera ku 1200 barokoka Jenoside. Icyo gihe KAGAME yemeraga RUSESABAGINA ku buryo na RUSESABAGINA yaba yarageze aho yihanganira ubwicanyi bwinshi KAGAME yakoze mu rugamba rwaje kumugeza ku butegetsi ariho ubu ngubu.

Gusa nyine KAGAME yanze kunamura icumu bigeza aho ngo yifuza gutumira RUSESABAGINA avuga ngo ni ukugirango ashimirwe ubutwali yagize bwo kurokora Abatutsi, dore ko byari bimaze kwamamazwa muri filime « Hotel RWANDA » nyamara RUSESABAGINA akaza kumenya ko KAGAME yagirango nagera i KIGALI azamwice. Icyo gihe RUSESABAGINA ntiyitabiriye ubutumire ahubwo yatangiye kwamagana ubwo bwicanyi bwa KAGAME naho KAGAME we ashyira ingufu nyinshi mu guhigira RUSESABAGINA kugeza muri ino minsi amushimuse.

Iyo KAGAME yemera ubutwali bwa RUSESABAGINA bagakorana, bakabana neza byashoboraga kugeza Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge kuko byari gutuma ibibazo by’u Rwanda birushaho kumvikana neza ariko kubera ishyari rya perezida KAGAME siko byagenze. Niyo mpamvu mpereye kuri iki kibazo nifuje kongera kuburira Abanyarwanda kudakurikira buhumyi ibyo abategetsi bakora.

Ibyo KAGAME arimo gukorera RUSESABAGINA ntibiva ku byaha yakoze ahubwo bifite imvano mu ishyari KAGAME yamugiriye kandi igihe cyose bikimeze kuriya nta mahuriro ya bariya bagabo. Ikibazo cyabo kandi kimaze no kwanduza imiryango yabo ndetse n’abakunzi babo ari nayo mpamvu nibutsa ko ishyari ari inzitizi y’ubwiyunge.