Mu Rwanda, Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko icyemezo gifunga umunyamakuru Dieudonne Niyonsenga alias “Cyuma Hassan” kiguma uko kiri.
Mu mwaka ushize Urukiko Rukuru rwamukatiye gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni eshanu nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru.
Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiriwubusa yakurikiranye iburanisha ategura inkuru mushobora gukurikira mu ijwi rye hano hepfo.