KAGAME ABONYE URWITWAZO RWO KUJYA MURI KONGO!

Yanditswe na Erasme Rugemintwaza

Hashize iminsi u Rwanda rushakisha uburyo bwose bwakwiinjira ku butaka bwa Kongo kugira ngo bukomeze gushurayo umutungo kamere bwitwaje guhiga abarwanyi b’umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques pour la Libération du Rwanda) n’abandi Bahutu bose batarahunguka cyangwa abasa nabo bose u Rwanda rwita Interahamwe cyangwa abafatantacyaha bazo. Paul Kagame umaze kwigira umujandarumwe w’Afurika, yageze n’aho yerura avuga ku mugaragararo ko igihe nikigera ntawe azasaba uruhushya rwo kujya muri Kongo. Kugira ngo rero abone impamvu yapfa kugaragara nk’ifatika, Kagame yongeye kubyutsa umutwe wa M23 none ngo ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda! 

Mu minsi yashize Kagame yanenze ku mugaragararo igikorwa ingabo za Kongo (FARDC) zirimo zifatanyije n’ingabo za Uganda(UPDF) cyo guhiga umutwe wa ADF (Allied Democratic Forces), wakomeje kuyogoza akarere k’ibiyaga bigari wica usahura, ariko cyane cyane agace ka Kongo ka Ituri kegeranye na Uganda, igihugu uwo mutwe ukomokamo kandi uherutse gukoramo ibitero by’ubwiyahuzi. Paul Kagame yashatse amayeri yose agamije kugira ngo nawe ajye muri Kongo, yageze n’ubwo avuga ko hari abarwanyi ba ADF bafatiwe mu Rwanda bavuga ko baje kwihimura ku Rwanda kubera igikorwa cyarwo muri Mozambike. Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye na Kongo mu bikorwa byo kurinda umutekano arik Abanyekongo, barahagurutse bamaganira kuri ubwo  bufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi, I Goma bajya mu mihandabavuga ko badashaka Anyarwanda. Let aka Kagame ntiyshizwe, kuko yageze naho ishaka kohereza abasirikare muri Kongo,  mu mayeri akomeye, y’igikorwa cy’ubugiraneza n’ubutabazi cyo kubakira umudugudu abahuye n’ikiza cy’iruka ry’ikirunga cya Nyirangongo mu Mujyi wa Goma, ariko byaranze.

Ibyo byose byatumye Paul Kagame arakara, dore ko yakekaga ko Uganda igiye muri Kongo ku mpamvu zo gufasha abarwanya u Rwanda, maze avuga ashize amanga ko u Rwanda ruzakomeza gukurikirana ibikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, bikorwa n’ingabo za Kongo na Uganda, ko ariko igihe n’ikigera, u Rwanda rutazarebera, ko ruzambuka rukajya guhiga abatarwifuriza ineza, abashaka kurushozaho intambara aribo FDLR(Interahamwe). Kagame yavuze ko FDLR irimo kwisuganya no kwiyunga na ADF. Ariko yamara ibi byose ni urwitwazo kuko abasesenguzi benshi bemeza ko nta FDRL ikirho ko gukomeza kuvuga FDLR ari iturufu kuko n’inzego z’umutekano z’u Rwanda ubwazo ziyemereza ko nta barwanyi uyu utwe ukigira. Abantu ariko bakaba bavuga ko gutera u Rwanda uturutse Uganda bidashoboka ko rero hari Abarwanya Leta Kampala yatoje ikaba yarahimbye amayeri yo kubageza muri Kongo aho bashobora guturuka bagatera u Rwanda.

Nk’uko rero Kagame yabivuze, u Rwanda ni ruto, ntaho kurwanira hahari ko rero ushaka gutera u Rwanda, ari ukumusanga aho ashaka guturuka. Kugira ngo rubone uko rwinjira muri Kongo, u Rwanda rwabyukije umutwe wa M23 kugira ngo uyogoze kariya gace kegereye u Rwanda, bityo Kigali igaragaze ko igomba kujyayo

Muri iki gihe rero amahanga ahugiye ku ntambara iri kubera mu gihugu cya Ukraine cyatewe n’Uburusiya ku mpamvu tutaza kugira icyo tuvugaho, ni umwanya mwiza wo gukora udukoryo mu Bihugu twavuga ko buremere bifite ku ruhando mpuzamahanga ngo bibe byarangaza ibihugu by’ibihangange ku isi akenshi bipfa kwamagana ibyabaye. Nguko uko Kagame amaze iminsi ategura abasore be b’ibikurankota (Special Forces) kugira ngo afate Umujyi wa Goma, bityo abe abonye aho yarindira umutekeno w’u Rwanda,ariko by’umwihariko abe abujije undi wese kwegera umujyi wa Goma. Nibwo azakomeza kwiyorera ku mabuye y’agaciro ari muri ibi bice byegereye Goma, akoresheje abasirikare be ndetse n’imitwe inyanyagije muri iyo ntara, asanzwe akoresha.

Kuri uyu wa gatadantu, rero ya 19/03/2022, icyari gisigaye ngo Kagame ajye muri kariya gace ka Kongo, kigeze kwitwa mu myaka ya 2000 Rwanda B, cyabaye aho bivugwa ko hari ibisasu bibiri byaguye ku butaka bw’ u Rwanda bivuye muri Kongo. Hari abavuga ko ari ibisasu by’Ingabo za Kongo byaba byarashwe hakabaho kwibeshya bikagera mu Rwanda. Ibyo ntibishoboka kuko aho byaguye ni mu nkengero y’ishyamba rinini ry’inzitane abasirikare ba Kongo btatinyuka kwinjiramo. Uko byavugwa kose Kigali yo iravuga ko ubusugire bw’ u Rwanda bwavogerewe ko rero igomba kwambuka ikajya gukosora uwo ariwe wese waba  watinyutse kurasa ku butaka bw’u Rwanda. Kagame ntashobora no kwemera ko uko kwibeshya kwabayeho ahubwo aravuga ko yatewe. Ikindi tutakwibagirwa ni uko Kagame we ubwe ashobora kwirasaho ibyo bisasu kugira ngo abone impamvu yeruye yo kujya muri Kongo.  

Birashoboka kandi ko mu biganiro Kagame yagiranye n’Umuhungu wa Museveni unashinzwe ibikorwa bya UPDF biri kubera muri Kongo General Muhoozi Kainerugaba, icyo kibazo cy’umutekano w’u Rwanda no guhuga imitwe muri Kongo cyaganiweho, bakaba barumvikanye ku bice ingabo z’ibihugu byombi zakoreramo zihiga iyo imitwe ya ADF na FDLR irwanya Leta zazo kugira ngo bataba bakwegerana, bakarasana batabizi cyangwa umwe yijijisha.  Ibyo aribyo byose hari uruhurirane rw’ibintu rwatuma Kagame ajya muri Kongo muri iki gihe: ibihugu byashoboragakuba byamuha gasopo birahuze cyane kubera intamabara ibihangayikijshije y’Uburusiya na Ukraine, Uganda yashoboraga kubyitambika, ikabirwanya, ishobora kuba yaragaragarijwe ko ari ukurinda umuteko wa bene wabo b’Abatutsi Interahamwe za FDLR zihora zishaka kurimbura, bityo ikadohora, kuri ibyo hiyongeyeho bombe zaguye ku butaka bw’u Rwanda! Aka Kongo  gashobora kuba kongeye gushoboka bityo ya masezerano ya Lemera atavugwaho rumwe akaba agiye kongera gusomwa. Reka tubitege amaso.