Umunyamakuru wacu yasuye akarere kagenzurwa na M23. Igice cya 4:“imishyikirano y’i Kampala ni ukurangaza amahanga”

General Makenga

Amakuru twabashije kubona ngo ni uko imishyikirano y’i Kampala nta gisubizo M23 iyitegerejeho ahubwo ngo ni intabwe (Etape) y’intambara aho benshi bemeje ko bari bagamije gucecekesha amahanga yari abamereye nabi.

Ikindi abaganiriye na The Rwandan bavuze ngo ni uko babonye uburyo bwiza bwo gutegura neza intambara iri imbere, ngo n’ubwo na leta ya Kabila nayo iri kwitegura ariko ngo babonye akanya ko kwitegura neza kugira ngo nibongera kurwana bazagere ahantu hashoboka kandi hashobora no kubagirira akamaro aho ngo bari gushakisha abasirikare, intwaro za rutura, kwigisha abaturage batandukanye impamvu barwana ndetse no gusaba indi mitwe iri muri Kongo gufatanya nabo.

Banavuze ko ari n’akanya keza leta yabahaye kugira ngo bakemura n’ibibazo bya politike bari bafite byashoboraga gutuma batagira aho bagera birimo ibyo twavuze mu nkuru zabanje birimo amacakubiri, kutubahana mu nzego, gushyiraho inzego zuzuye neza ndetse no gushyiraho n’umurongo uhamye wa politike.

“Uko General Makenga ateganya gukemura ibibazo biri muri M23”

Nyuma yo kuganira n’abaturage batandukanye ba Rutshuro ndetse na bamwe mu basirikare ba M23 bose batifuje ko twandika amazina yabo, twifuje kuganira n’umuyobozi wa M23 kuri telephone ye igendanywa kugira ngo agire icyo adutangariza kuri ibi bibazo byose byavuzwe ntibyadukundira kuko telephone ye yari ifunze gusa bamwe mubaba hafi ye, batangarije ikinyamakuru The Rwandan ko ibi bibazo byose babizi kandi bakaba bari no kwiga inzira zo kubikemura.

Bagize bati: “ubundi abanyarwanda bavuga ko ahari abantu hatabura uruntu runtu, kandi niba uzi amateka y’intambara zabayeho nta cyama cyabayeho ngo kibure kubamo ibibazo, yewe no mu muryango usanga harimo amakimbirane, natwe rero hano muri M23 harimo ibibazo bitandukanye ariko ubu turimo dushaka uko twabikemura kandi bimwe byatangiye gukemuka, nyuma y’igihe gito n’ibisigaye bizaba byakemutse”, gusa bakomeje bavuga ko hari n’ibibazo bigenda biterwa n’abantu kugiti cyabo nabo ngo bazajya bahanwa.

Bakaba bifuza ko abanyekongo bose bafatanya mu kurwana iyi ntambara bita iya nyuma n’uko bagahirika ubutegetsi bwa Kabila bita bubi n’uko bakishyiriraho leta ibakemurira ibibazo. Ariko ingabo zizaturuka mu bihugu by’Afrika ziteye bamwe muri M23 impungenge kuko batizeye ko izo ngabo zizitwara nka MONUSCO zikabareka bagafata aho bashaka.

Ikindi giteye impungenge bamwe muri M23 n’uko ibyo M23 ishobora kugeraho byose bitayigirira akamaro cyangwa ngo bikagirire abakongomani bandi batuye mu burasirazuba bwa Congo mu gihe Leta y’u Rwanda yaba yishyiriye inyungu zayo imbere igashaka gukoresha M23 nk’igikoresho buri gihe.

Amakuru yandi twabonye n’uko bamwe mu basirikare n’abanyapolitiki ba M23 bafite ubwoba bwo kuba bashyirwa ku rutonde rw’abashakishwa na ONU n’ibindi bihugu ku buryo hari abatangiye kwicuza n’ubwo batabishyira ahagaragara cyane cyane abari basanzwe bafite ubuzima bwiza bakababazwa n’uko aribo bashyirwa kuri izo ntonde mu gihe ba nyiranayazana bari mu Rwanda bo batagira icyo babavugaho.

Umusozo

Mike Gashumba

1 COMMENT

Comments are closed.