Umuryango wa Paul Rusesabagina umuheruka ku wa kane ageze i Dubai

Paul Rusesabagina n'umukobwa we, Anaïse Kanimba

Ifatwa rya Paul Rusesabagina riracyarimo byinshi bitaramenyekana, abo mu muryango we bavuga ko yari mu rugendo i Dubai, bakavuga ko yashimuswe.

Uruhande rwa leta y’u Rwanda ruvuga ko hari hashize igihe Bwana Rusesabagina “ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera”, ko yafashwe “binyuze ku bufatanye mpuzamahanga”.

Anaïse Kanimba, umukobwa wa Bwana Rusesabagina, yabwiye BBC ko se “yashimuswe ari mu rugendo i Dubai”, umujyi wo muri Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ihuriro ry’amashyaka MRCD-Ubumwe Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije ryasohoye itangazo rivuga ko “nta mpapuro zizwi zishakisha abanyabyaha zashyiriweho Bwana Rusesabagina”.

Iri shyaka rivuga ko “yashimuswe”, izo nyandiko (mandat d’arrêt) “zikaba ziri guhimbwa ubu”. 

Bwana Rusesabagina aregwa n’u Rwanda ibyaha byo “kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni…” 

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.

Abe bamuheruka ku wa kane

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ejo ku wa mbere yabwiye abanyamakuru ko igihugu Rusesabagina yafatiwemo kitatangazwa “ku nyungu z’ubutabera n’iperereza rikiri kuba”.

Faustin Twagiramungu, umuvugizi wa MRCD-Ubumwe, yabwiye BBC ko Bwana Rusesabagina – ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika – bwa nyuma amuheruka ari mu mujyi wa San Antonio, Texas muri Amerika aho yari amaze amezi arenga atandatu.

Yagize ati: “Tuzi neza ko yafashwe ari wo mujyi avuyemo, gusa ntitwamenye ko azajya mu rugendo. Yari mu bintu bye bwite bitari ibi by’amashyaka n’impuzamashyaka tubamo.” 

Anaïse Kanimba, umukobwa wa Paul Rusesabagina, yabwiye BBC ko se “yari mu rugendo i Dubai”.

Ati: “Yahageze ku wa kane, nibwo bwa nyuma duheruka kumwumva atubwira ko ahageze ntabwo twongeye kumwumva kuva ubwo kugeza uyu munsi [ku wa mbere] ubwo twabonye ko yafashwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

“Ntabwo tuzi uko yageze hariya n’ibyabaye, ni yo mpamvu dutekereza ko yashimuswe kuko ntabwo yari kujya mu Rwanda ku bushake bwe.”

Bikekwa ko ibihugu birenze kimwe byagize uruhare mu guhanahana amakuru no gufata no kugeza mu Rwanda Bwana Rusesabagina.

Ntibizwi neza niba yarafatiwe i Dubai cyangwa mu gihugu cya Afurika, leta y’u Rwanda ntacyo ivuga kuri ibi. Byinshi byitezwe kumenyekana mu gihe yatangira kumvwa mu bucamanza. 

Anaïse Kanimba avuga ko ubu nk’umuryango we bari gusaba leta z’Ububiligi na Amerika kubafasha ngo se “bamugarure aho akwiye kuba ari”.

Itangazo ryasohowe na ‘Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation’ rivuga ko “yashimuswe agashyikirizwa u Rwanda mu buryo budasanzwe”.

Iri tangazo rivuga ko mu myaka irenga 10 abakozi b’u Rwanda “bakomeje gutera urugo rwa Rusesabagina, kumutera ubwoba, no kugerageza kenshi kuburizamo imbwirwaruhame ze.”

Bwana Twagiramungu we avuga ko mu mezi arindwi ashize inzego z’umutekano z’Ububiligi zasatse urugo rwe, ko u Rwanda rwazisabye ko afatwa akoherezwa mu Rwanda ariko izo nzego ntizibyemere.

Ibyo aregwa birazwi, ariko byinshi ku ifatwa rya Rusesabagina bishobora kumenyekana agejejwe imbere y’ubucamanza.

Amategeko mu Rwanda avuga ko uwafashwe aregwa ibyaha n’ubugenzacyaha (RIB) agezwa imbere y’ubushinjacyaha mbere y’iminsi itanu, ubushinjacyaha nabwo bukagira iminsi itanu yo kumugeza imbere y’urukiko aho aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Inkuru dukesha BBC