Sénégal: Edouard Karemera yitabye Imana

Edouard Karemera

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Nzeli 2020 ni abika Edouard Karemera wari uzwi no ku kabyiniriro ka “Rukusanya”.

Nk’uko ayo makuru akomeza abivuga Edouard Karemera yaguye aho yari afungiye mu gihugu cya Sénégal.

Édouard Karemera, yavukiye mu cyahoze ari Komini Mwendo ku Kibuye mu 1951, yabaye Ministre ushinzwe guhuza ibikorwa by’inzego za Leta (Ministre des Relations institutionnelles) guhera mu 1987, nyuma yaje gushingwa Komisiyo yari ishinzwe gukusanya ibitekerezo by’abaturage mu gihe u Rwanda rwinjiraga muri Politiki y’amashyaka menshi mu 1991 (akanaba ari naho yakuye izina rya “Rukusanya”).

Yagizwe Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu muri Leta y’Abatabazi yagiyeho tariki ya 9 Mata 1994 kugeza muri Nyakanga 1994.

Edouard Karemera kandi yari Visi-Perezida wa mbere w’ishyaka MRNDD (Mouvement républicain national pour la démocratie et le développement) rya Perezida Yuvenali Habyalimana.

Édouard Karemera yafatiwe mu gihugu cya Togo mu 1998 ashinjwa kugira uruhare muri Genocide. Yoherejwe ku rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga Arusha yaburanishijwe mu rubanza yari ahuriyemo na Matayo Ngirumpatse (wari Perezida wa MRNDD), Yozefu Nzirorera wari umunyamabanga mukuru wa MRNDD (waje kugwa muri Gereza mu 2010), na Andreya Rwamakuba wari Ministre. Urubanza rwabo rutangira mu 2003.

Nyuma Andreya Rwamakuba yaje gukurwa muri urwo rubanza urubanza rutangira mu mizi mu 2005.

Mu 2012, Edouard Karemera na Matayo Ngirumpatse bakatiwe n’urukiko rw’Arusha gufungwa ubuzima bwabo bwose.

N’ubwo habayeho kujurira urukiko rwongeye kwemeza icyo gihano mu 2014

Mu 2017, Edouard Karemera na Matayo Ngirumpatse boherejwe gufungirwa muri Gereza ya Sébikotane iri mu nkengero z’umurwa mukuru wa Sénégal, ari wo Dakar akababa ari naho Edouard Karemera yaguye.

Yari n’umwanditsi w’ibitabo kuko mu 2007 yasohoye igitabo yise: Le drame rwandais: les aveux des chefs de la Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda no mu 2012 yasohoye igitabo kindi yise Drame rwandais, l’autre face du génocide.

Edouard Karemera asize umugora n’abana 4, umukobwa umwe n’abahungu 3.

Imana imuhe iruhuko ridashira!