Umuryango wa Rusesabagina uvuga ko utatunguwe n’umwanzuro w’ubujurire

Nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire mu Rwanda wo kugumishaho igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina yari yarahawe, BBC yegereye umuryango we iwubaza icyo ubitekerezaho.

Umukobwa wa Bwana Rusesabagina, Carine Kanimba, yabwiye BBC ko uwo mwanzuro utabatangaje kuko bazi neza ko uru rubanza ari urwa politike.

Yakomeje avuga ko bizera ko u Rwanda ruzumva ibyo basaba hamwe n’ibisabwa n’amashyirahamwe mpuzamahanga, Rusesabagina akarekurwa.

Carine Kanimba yavuze kandi ko batazigera bahagarika gusaba irekurwa ry’umubyeyi wabo kuko nk’uko bo babibona “ntacyo azira atari politike”.

(Wakumva ikiganiro BBC yagiranye na Carine Kanimba ukanze aho hejuru mu ifoto).