RNC iranenga Gen Muhoozi ku kwirukanwa kwa Robert Mukombozi

Ishyaka RNC, ritemewe mu Rwanda kandi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwarwo, rivuga ko umurwanashyaka waryo Robert Mukombozi yageze iwe muri Australia nyuma yo kwirukanwa muri Uganda “aho yari yagiye gusura umuryango we”.

Iyirukanwa rya Mukombozi ryatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuwa gatandatu, avuga ko ashima ibiro by’iperereza rya gisirikare kuko “uyu mwanzi wa Uganda n’u Rwanda yafashwe agasubizwa aho yaturutse”.

Itangazo rya Rwanda National Congress (RNC) rivuga ko Mukombozi yari yageze muri Uganda tariki 30 Werurwe(3) aje gusura “umuryango we n’inshuti ze” maze tariki 01 Mata (4) akabonwa aho yari mu rugo rw’umwe mu muryango we “agasabwa gusubira muri Australia”.

Mukombozi, ni Umunyarwanda wavukiye muri Uganda, wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda mbere yo guhunga igihugu mu 2008 kubera “kugerageza kumwica”, nk’uko yagiye abitangaza.

Mu 2011, Robert Mukombozi yangiwe kwinjira muri Kenya ageze ku kibuga cy’indege avuga ko abakozi baho bari bafite urutonde rw’Abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi batemerewe kwinjira muri Kenya, nk’uko yabibwiye BBC Gahuzamiryango.

RNC ivuga ko nyuma yo kutamenya neza amakuru ye “nyuma yo kuvanwa muri Uganda atabishaka” ubu bamenye ko yageze iwe muri Australia.

Itangazo rya RNC rinenga Gen Muhoozi kwita Mukombozi “umwanzi wa Uganda n’u Rwanda”, rivuga ko ahubwo ari umuntu “wamagana ashize amanga…uburyo bwose bw’ihohotera ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.”

Robert Mukombozi muri Uganda iruhande rw'indege

AHAVUYE ISANAMU, MUHOOZI KAINERUGABA/TWITTER

Mukombozi ku kibuga cy’indegemuri Uganda asubijwe muri Australia

RNC ivuga ko “leta y’u Rwanda yamenye ko yageze muri Uganda igasaba ko ashimutwa akoherezwa mu Rwanda”.

Kigali ntacyo iravuga ku bitangazwa n’ishyaka RNC ryashyizwe mu rwego rw’imitwe y’iterabwoba n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Gusa ubutegetsi mu Rwanda bwakomeje gushinja ubwa Kampala gufasha no guha ubwinyagamburiro abo muri RNC “bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda”.

RNC ivuga ko Gen Muhoozi Kainerugaba “wavukiye mu buhungiro…yari akwiye kumva impamvu abantu bahunga n’impamvu ari bibi kugira uruhare mu bikorwa byo kohereza no kwirukana [impunzi]”.

Itangazo ryayo kandi rivuga ko kubera amateka ya Uganda mu myaka ya 1970 na 1980, Muhoozi “akwiye kuba uwa nyuma mu kwita abaharanira uburenganzira bwabo abanzi b’igihugu”.