Umuryango wa Rwigara utsinze ubujurire, cyamunara ntikibaye

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwakiriye ubujurire bw’umuryango wa Rwigara butambamira itezwa cyamunara ry’umutungo wawo, runategeka ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ubucuruzi giteshwa agaciro, rukakira kandi rukaburanisha ikirego cyihutirwa gitambamira cyamunara.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nzeli 2021 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rw’Ubucuruzi rwagombaga gusoma umwanzuro warwo ku kwakira ikirego gitambamira cyamunara y’umutungo w’Umuryango wa Rwigara uri mu izina ry’uruganda PTC.

Ubwo abo mu muryango wa Rwigara barangajwe imbere na Madamu Adeline Rwigara bageraga ku rukiko, basanze ku rutonde rw’imanza zigomba gusomwa hatarimo urwabo, ariko bakomeza gutegereza. Nubwo isaha yo gusomera yari isaa kumi zuzuye, bahageze mbere cyane, bazenguruka ibyumba byose babura ahasomerwa urwabo.

Nyuma y’amasaha asaga abiri nibwo umwanzuro w’Urukiko wamenyekanye, ubwo umuhungu wa Rwigara yabazaga mu bwanditsi bw’Urukiko akabwirwa ko urubanza rwashyizwe muri sisitemu, ibi kandi bikaba byabaye nyuma y’umwanya muremure yari amaze avugana n’umwunganizi w’uyu muryango akababwira ko nta kintu na kimwe yari yagatangarizwa, nk’uko tubikesha n’abari i Kigali, bageze ku Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, i Nyamirambo.

Umwanzuro w’Urukiko twabashije kubonera kopi wasohotse ugira uti: “Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeye kwakira ubujurire bwatanzwe na Premier Tobacco Company, kuko bwatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko … rwemeje ko imikirize y’urubanza rwajuririwe uko rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuwa 16 Nzeli 2021, iteshejwe agaciro … Rukijije kandi rutegetse ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwakira ikirego cyihutirwa cya Premier Tobacco Company Ltd gisaba Urukiko kwemeza ko uruhushya rwo kugurisha umutungo ufite UPI: 1/01/09/03/620 Kiyovu, Nyarugenge , rwatanzwe mu buryo budakurikije amategeko, rugasuzua ishingiro ryacyo”

Uyu mwanzuro w’Urukiko urahagarika itezwa cyamunara ry’uyu mutungo ryari rigitegerejwe, nyuma y’aho ku wa gatanu w’icyumweru gishize habuze abakiliya bagura uyu mutungo, wari ukiri mu manza.

Madamu Adeline Rwigara Mukangemanyi, yateye indirimbo y’ishimwe, agira ati iyo Mana ntihemuka, atangariza abanyamakuru ko ibibaye ari ikiganza cy’Imana cyabikoze nyuma yo kujuririra Urukiko rwo mu ijuru. Yashimye ko ikirego cyabo gihawe ishingiro, kandi atangaza ko yizeye ko n’urubanza ruzaburanwa kuri uyu mutungo bazarutsinda, kuko nta mwenda na muto bafitiye Cogebanque.

Cyamunara yashyize ku isoko umutungo w’Umuryango wa Rwigara, ngo hagurishwe inyubako ya Hotel y’uyu muryango yabariwe agaciro ka miliyari 1 na Miliyoni 80. Ku ruhande rwayo, Cogebanque iwukeneyemo miliyoni 540 nk’uko umwunganizi w’iyi Banki Me Munyengabe yabitangarije Urukiko rw’Ubujurire rw’Ubucuruzi.

Umwanzuro w’Urukiko rw’Ubujurire rw’ubucuruzi utesheje agaciro ubusabe bw’umwunganizi wa Cogebanque wasabaga Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi gutesha agaciro ubujurire bw’umuryango wa RWIGARA. Iyo bigenda bitya, nta cyari kuba kigitambamiye itezwa cyamunara ry’umutungo w’uyu muryango.

Umuhesha w’inkiko Me Hitiyaremye washinzwe gukoresha icyamunara, aherutse gutangaza ko Urukiko cyangwa se uwamuhaye inshingano ya Cyamunara ari bo bonyine bafite ububasha bwo kumusaba kuyihagarika. Imikirize y’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ikaba itambamiye iyi cyamunara.

Wanakurikirana inkuru y’amashusho hano hasi: