Yanditswe na Frank Steven Ruta
Urukiko rw’ubucuruzi rwaburanishije urubanza rwakiriwemo ikirego cy’umuryango wa Rwigara Assnapol mu izina ry’uruganda PTC, ikirego cyasabaga ko icyemezo cyo gukoresha cyamunara y’umutungo w’uyu muryango gihagarikwa kuko cyatanzwe mu buryo butubahirije amategeko.
Me Rwagatare Janvier wunganira PTC avuga ko kimwe mu byo bashingiraho ari umwanzuro w’urubanza rwaburanishijwe mu mizi mu mwaka wa 2017, ukabamo ko nta mutungo wa Rwigara uzongera gushyirwa mu cyamunara, akanavuga ko nyuma y’uyu mwanzuro w’urukiko wahindutse itegeko, nta rundi rubanza rwabayeho ngo ruvuguruze cyangwa rukureho ibyategetswe n’urukiko. Iteka uko aburanye kuri iyi ngingo, asaba abacamanza gusuzuma niba hari urukiko rwaba rwaravuguruje umwanzuro w’uru rubanza.
Iburanisha rya none ntiryafashe umwanya muremure, ryaranzwe no kuba umucamaza yasaga n’ukeneye kumva ireme ry’ikibazo, kuko yabazaga impande zombi uko ikibazo gihagaze, aho cyamunara igeze, niba buri ruhande rufite ibimenyetso bihagije by’ibyo bishingikiriza, n’ibindi n’ibindi.
Ubwo iburanisha ryasozwaga, abo mu muryango wa Rwigara basohotse mu rukiko bafite akanyamuneza bacyeye mu maso, bitandukanye n’uko byari byifashe mu maburanisha abiri yabanje, haba mu rukiko rw’ubucuruzi kuwa 17/09/2021 ubwo uru Rukiko rwanzuraga gutesha agaciro ikirego cy’umuryango gitambamira cyamunara, haba no mu iburanisha mu rukiko rukuru rw’ubucuruzi kuwa 28 Nzeli 2021.
Andi makuru yamenyekanye uyu munsi ni uko cyamunara ku nshuro ya gatatu yarangiye hatabonetse umuguzi wa Hotel y’umuryango wa Rwigara.
Me Munyengabe Umwunganizi wa Cogebank yatangarije Ijwi ry’Amerika ko nta gishya cyaburanywe, ko nimyanzuro buri ruhande rwari rwahaye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi n’ubundi ari yo bakoresheje mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwatangiye kuburanisha uru rubanza.
Uru rubanza rwagarutse mu Rukiko rw’Ubucuruzi nyuma y’aho Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwari rwajuririwe, rwatesheje agaciro umwanzuro w’Urukiko rwabanje, bityo rugategeka Urukiko rw’Ubucuruzi kwakira no kuburanisha byihuse ikirego cy’uruganda PTC rw’Umuryango wa Rwigara Assnapol.
Me Rwayitare Janvier wunganira PTC, yavuze ko bafite ibimenyetso byose n’ingingo zihagije bituma bizera ko uru rubanza ruzarangira neza.