Yanditswe na Nkurunziza Gad
Mu nama Mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano yabereye i Doha muri Qatar Perezida Paul Kagame yavuze ko Rwanda rumaze kugira Ingabo n’Abapolisi hafi ibihumbi bibiri mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Muri iyi nama igomba kumara iminsi ibiri guhera tariki 12/10/2021 Kagame yayitabiriye yifashishije ikoranabuhanga mu gihe abandi bantu bo bari bayitabiriye imbonankubone, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Steve Clemons ukorera ikinyamakuru The Hill cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabajijwe utuntu n’utundi ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite.
Ku kijyanye n’ibintu by’ingenzi kuri we, yavuze ko icya mbere ari umutekano n’ubuzima, kandi ko nta gihugu cyabyigezaho cyonyine. Yakomoje ku kijyanye n’umutekano muke, avuga ko giterwa n’imiyoborere itari myiza y’abayobozi bamwe.
‘Mozambique n’u Rwanda nta nkunga byabonye yo kugarura amahoro muri Cabo Delgado’
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa byo kugarura amahoro kandi ko bidasaba inkunga z’amahanga ngo ibyo bigerweho.
Ati “Twarabikoze binyuze muri Loni cyangwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe nko muri Centrafrique, Sudani na Sudani y’Epfo. Muri make, u Rwanda rumaze imyaka myinshi ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo mu butumwa bwo kugarura amahoro[…]binyuze mu busabe bwa Mozambique, u Rwanda rwohereje Ingabo mu Ntara ya Cabo Delgado kugira ngo zijye kurwanya imitwe y’iterabwoba iharangwa.”
“Guverinoma ya Mozambique yaradutumiye n’ibindi bihugu nk’uko yatumiye ibyo muri SADC n’abaturanyi bayo. U Rwanda rwagiyeyo binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’igihugu cy’inshuti cyari gikeneye ubufasha bwihuse. Twohereje Ingabo zirenga 1000. Dufite ubu izigera hafi ku 2000, Abasirikare n’Abapolisi.”
Kagame yakomeje avuga ko kuva ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera muri Mozambique, umutekano wagarutse mu ntara ya Cabo Delgado kandi ko leta y’u Rwanda n’iya Mozambique ari bo bashatse ubushobozi bwo gushyigikira ibikorwa byo kugarura umutekano muri iriya ntara. Ati “Ntitwigeze tubona inkunga y’amafaranga iturutse hanze.”
Yakomeje avuga ko imikoranire hagati y’ibihugu igamije gukemura ibibazo muri Afurika ikwiriye kuba yihutisha ibintu bigatandukana n’ibikorwa by’aho inzira zikoreshwa zitinda. Ati “Ubu ibihugu byombi biri gufatanya mu kureba inkomoko y’ibibazo byatumye Intara ya Cabo Delgado yibasirwa n’imitwe y’iterabwoba. Mu gihe izaba yamaze kumenyekana, Guverinoma ya Mozambique ni yo ifite inshingano zo gukemura icyo kibazo.”
“Ingabo z’u Rwanda ntizigomba kuba mu gihugu zagiye gutabara iteka, ahubwo ko zikwiriye gukora ku buryo zuzuza inshingano zazo ubundi igihugu kigasigara cyicungiye umutekano.”
Yongeraho ko ibi bizakorwa u Rwanda rufasha Mozambique yaba mu guha imyitozo ingabo ku buryo iteka iki gihugu cyaba gifite igisirikare cyabasha kwirwanirira kidasabye ubufasha.
Ingabo n’Abapolisi u Rwanda rwohereje muri Cabo Delgado bahagurutse bwa mbere ku mugaragaro ku wa 9 Nyakanga 2021.
“Cabo Delgado hamaze kugwa abasirikare b’u Rwanda bane”
Kuva mu kwezi kwa karindwi ingabo z’u Rwanda zakwinjira mu ntambara yo kurwanya inyeshyamba mu majyaruguru ya Mozambique hamaze gupfa abasirikare bane b’u Rwanda, ku ruhande rw’inyeshyamba hamaze gupfa abarenga 100 nk’uko umuvuguzi w’ingabo abivuga nta ruhande rundi rwigega ruremeza aya makuru.
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique yumvikanye ashima ingabo z’u Rwanda ku butwari no kubafasha kubohora iyo ntara, mu gihe hari abanenze n’abagaragaje impungenge zabo ku kwinjira muri iyo ntambara kw’ingabo z’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda tariki ya 5 Nzeli 2021, Kagame yavuze ko bimwe mu byihebe biri mu Ntara ya Cabo Delgado, harimo n’Abanyarwanda.
Ati “Bamwe muri ibyo byihebe, twabonye ko baturuka mu bice bitandukanye harimo n’u Rwanda. Twabonye ko harimo Abanyarwanda, hari Abanya-Uganda, Abanye-Congo, Abarundi, Abanya-Tanzania bose barahagarariwe. Muri kariya gace, ibyo byihebe bituruka mu bihugu bitandukanye.”
Ni mu gihe tariki ariki 1 Ukwakira 2021 Polisi y’u Rwanda yeretse Itangazamakuru abantu 13 bafashwe ku matariki atandukanye bashinjwa ko biteguraga gukora ibikorwa by’iterabwoba mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Inzego z’umutekano mu Rwanda zivuga ko ngo mu iperereza ryakozwe n’inzego zibishinzwe riragaragaza ko ako gatsiko gakorana n’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorana na ISIS mu icengezamatwara, ubuhezanguni n’uburyo bwo guturitsa ibisasu.