Nk’uko bitangazwa ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) Umuvugizi w’umuryango w’ibihugu by’Uburayi yatangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeli 2012 ko uwo muryango wahagaritse imfashanyo nshya zagombaga guhabwa u Rwanda kubera ibirego byo gufasha inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Congo.
Michael Mann, umuvugizi w’ushinzwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ibihugu by’Uburayi, Catherine Ashton, yavuze ko uwo muryango utazahagarika imishinga rurimo gufashamo u Rwanda ubu kuko ngo iyo nkunga itangwa kugirango ifashe abatishoboye. Ariko uwo muryango uzaba uretse gutanga inkunga y’inyongera ijya mu ngengo y’imari kugirango uruhare rw’u Rwanda rugaragazwe kandi u Rwanda rugire uruhare rugaragara mu gushakira umuti ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo.
Iki cyemezo cyafashwe gikurikira icyegeranyo cyakozwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye kirega u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23. N’ubwo u Rwanda ruregwa n’umuryango w’abibumbye na Leta ya Congo, abayobozi b’u Rwanda bo bakomeje guhakana ibyo birego ahubwo bagashinja Leta ya Congo gufasha inyeshyamba za FDLR.
Nk’uko bikomeza bivugwa na Michael Mann ngo Catherine Ashton yari yabwiye abayobozi b’u Rwanda muri uku kwezi ko bizeye ko u Rwanda rugomba gukora mu buryo bwubaka ngo amahoro agaruke mu burasirazuba bwa Congo kandi ibyo bigakorwa mu magambo no mu bikorwa.
Umukuru w’umuryango w’ibihugu by’Uburayi Bwana Herman Van Rompuy azahagararira uwo muryango mu biganiro ku kibazo cya Congo i New York igihe hazaba hateranye inama rusange y’umuryango w’abibumbye.
Twabibutsa kandi ko mu minsi ishize havuzwe ko ibihugu by’u Burayi byari byiteguye kwihanangiriza u Rwanda, cyane cyane bigabanya imfashanyo bitanga mu ngengo y’imali y’u Rwanda ya buri mwaka, niba Leta y’u Rwanda iterekanye vuba ubushake bwo gutuma hagaruka amahoro mu burasirazuba bwa Congo, ibyo byatangajwe ku itariki ya 7 Nzeli 2012 na Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Bwana Didier Reynders. Yongeyeho ati iki n’ikibazo cy’iminsi cyangwa ibyumweru s’ikibazo kizatwara amezi. Ibyo yabivugiye mu nama ya baministres b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu by’u Burayi (EU/UE) bari mu nama i Paphos mu kirwa cya Chypre.
Umuryango w’ibihugu by’u Burayi na Banki y’isi biri kw’isonga mu bitanga inkunga nini ijya mu ngengo y’imari y’u Rwanda ya buri mwaka. N ‘ubwo Michael Mann mu kiganiro yagiranye na Radio BBC Gahuza miryango atavuze umubare w’iyo nkunga ariko dukurikije amakuru dufite, tariki ya 7 Gicurasi uyu mwaka umuryango w’ibihugu by’i Burayi wari wemereye Leta y’u Rwanda imfashanyo y’inyongera igera kuri Miriyoni 89 z’amayero (€89 million) ibyo bikaba byari ukongeraho 30% ku nkunga isanzwe ingana na miliyoni 300 ishyirwa mu ngengo y’imari n’ubundi uwo muryango wageneye u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 (2008-2013) muri gahunga yitiriwe ikinyagihumbi. Ambasaderi Michel Arrion, uhagarariye umuryango w’Uburayi mu Rwanda mu minsi ishize yari yatangaje ko kuba inkunga yose uwo muryango uha u Rwanda ikoreshwa yose mu ngengo y’imali ya Leta ngo bikaba bigaragaza icyizere uwo muryango ufitiye Leta y’u Rwanda.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda mu ijwi rya Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yahakanye ko umuryango w’ibihugu by’Uburayi utigeze uhagarika inkunga uha u Rwanda. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru igihe.com ngo Ministre Mushikiwabo abinyujije ku rubuga rwa Twitter yagize ati “Iyo nkuru ni inkuru ishaje, ariko kandi ishobora kuba igamije kuyobya gusa. Nta cyemezo nk’icyo kigeze gifatwa”.
Ubwanditsi