Kapiteni Garasiyani Niyonsenga yarashwe na mugenzi we babanaga muri Military Police

Uyu munsi taliki 24 Nzeli 2012 mu ma saa tanu z´amanywa nibwo Kapiteni Garasiyani Niyonsenga wari maneko mu ngabo z´u Rwanda mu mutwe wa Military Police yitabye Imana azize ibikomere by´amasasu yarashwe na Pte Evode Mugabo mugenzi we babanaga muri Military Police.

Amakuru atugeraho avuga ko bigoye kumenya icyaba cyatumye Pte Evode Mugabo arasa Cpt Niyonsenga kuko yamaze kumurasa nawe agahita yirasa agapfa.

Amakuru dukesha bagenzi babanaga ni uko Pte Mugabo yaba yajijije Cpt Niyonsenga ibyo bita mu gisirikali “harassment”. Ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari ukujujubya cyangwa se kumugendaho mu mvugo y´ubu. Pte Mugabo ngo akaba yahoraga avuga ko : “Ayiwo ( Inteligent Officer=Io)Niyonsenga aramparasinga cyane”.

Mu nshingano Cpt Niyonsenga yari afite, nka maneko, hakaba harimo n´imyitwarire ya bagenzi be babanaga muri Militari Polisi. Igitsure giturutse kuri izo nshingano akaba ari nacyo gikekwa kuba cyamugonganishaga na Pte Evode Mugabo.

Ubwo twageragezaga kuvugana n´Umuvugizi w´Ingabo z´u Rwanda, yadutangarije ko nawe akibikurikirana nta makuru yihariye yadutangariza.

Maneko mu gisirikali akaba aba ashinzwe iperereza n´imyitwarire mu basirikali. Akaba kandi aba ashinze kuneka amakosa akorerwa mu gisirikali ndetse no hanze yacyo.

Military Police ni umwe mu mitwe yihariye yigenga y´Ingabo z´u Rwanda ushinzwe imyitwarire y´abandi basirikali, kurinda amagereza ya gisirikali ndetse no kurinda abayobozi bo hejuru mu mu nzego za gisirikali.

HAKUZWUMUREMYI Joseph

Umuryango.com