Umusizi Bahati waburiwe irengero arashinjwa gukorana n’abarwanya Leta ya Kigali

Umusizi Innocent Bahati, waburiwe irengero

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nyuma y’umwaka urenga Umusizi Bahati Innocent aburiwe irengero ndetse agatabarizwa n’abanditsi ndetse n’abasizi bo mu Bihugu bisaga 100 ku Isi, Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda rwahamije ko “Yakoranaga n’abantu bafitiye u Rwanda imigambi mibi bakorera muri Uganda, Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu Bubiligi.”

Mu Kiganiro Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira yagiranye na kimwe mu binyamakuru biri hafi ya Leta ya Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare 2022 yahamije ko bafite ibihamya by’uko Bahati yambutse umupaka w’u Rwanda akajya muri Uganda ndetse ngo hari amafaranga yabonaga “aturutse mu banzi b’u Rwanda ngo azayakoreshe mu kuruteza umutekano mucye.”

Yagize ati “Ubwo twakoraga iri perereza twamenye ko mbere y’uko abura, yari yasangiye na bagenzi be muri Hotel yitwa Nyanza Heritage Hotel, abo basangiye twarabajije batubwira nta kanunu k’aho yarengeye. Nyuma y’igihe runaka, twaje kumenya ko Innocent Bahati yajyaga acishamo akajya muri Uganda kuganira n’inzego zaho zishyigikiye abanga u Rwanda babayo. Yacaga mu nzira z’ubusamo. Twamenye kandi ko hari abandi bakoranaga nawe bakamuha amafaranga. Abo baba muri Amerika no mu Bubiligi. Amakuru duheruka avuga ko uyu musore nyuma yaje kwambuka, ajya muri Uganda.”

Uyu muvugizi wa RIB yongeyeho ko “Ibi ariko ntibitangaje kuko hari abandi bantu babaga bazi ko bari mu bikorwa bitemewe n’amategeko y’u Rwanda bagiye mu bindi bihugu baciye ku mipaka itangenzurwa, mu nzira bita panya cyangwa iy’ubusamo. Muri bo hari abagiye muri Uganda. Benewabo cyangwa inshuti zabo zihutiye gutangaza ko bashimuswe, ariko nyuma baza kongera kuboneka. Abatarabonetse ntibyatinze batangaza ku mugaragaro ko bifatanyije n’imitwe ya politiki cyangwa ya gisirikare irwanya u Rwanda.”

Yanahamije ko hari abantu benshi mu Rwanda bene wabo bagiye batangaza ko baburiwe irengero ngo nyuma bikagaragara ko bagiye “kwifatanya n’abarwanya u Rwanda.”
Hari abo yatunze urutoki. Ati “Ni benshi! Urugero rwa vuba aha ni uwitwa Gilbert Shyaka. Uyu taliki 22, Kanama, 2022 yatangajwe ko yaburiwe irengero kubera gushimutwa. Bidatinze ni ukuvuga taliki 13, Mutarama, 2022 aza kuboneka avuye muri Uganda aniyemerera ko yari yarafashwe n’abakora mu rwego rwa kiriya gihugu rishinzwe iperereza rya gisirikare, CMI, imusaba kuyikorera. Uwihoreye Eric (ni umuvandimwe wa Shyaka Gilbert) nawe yigeze gutangazwa ko yaburiwe irengero, icyo gihe hari mu Ukwakira, 2021, hashize iminsi aza gutangariza kuri YouTube yitwa Twibohore TV ko yihuje n’abarwanya u Rwanda. Ngendahimana David nawe byagenze uko kuko nyuma y’uko atangajwe ko yaburiwe irengero, we ubwe yaje gutangariza kuri YouTube yitwa David TV n’indi yitwa Ukuri Ganza ko ari muri Uganda. Mu mwaka wa 2010 umugabo witwa Mutarambirwa Theobald yatangajwe ko yashimuswe aburirwa irengero. Nyuma y’imyaka icyenda ni ukuvuga mu mwaka wa 2019 yaje gufatirwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, afatwa n’ingabo z’iki gihugu. Yari ari mu nzira agiye kwihuza n’abo mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda witwa Mouvement Rwandais pour la Changement Démocratique/ National Liberation Front (MRCD-FLN) wa Paul Rusesabagina ubu ufungiye mu Rwanda nyuma yo gukatirwa n’inkiko. Na Herman Nsengimana wabaye umuvugizi wa MRCD-FLN nawe yigeze gutangirwa impuruza ko yashimuswe n’inzego z’umutekano w’u Rwanda ariko yaje gutabwa muri yombi n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho yari nk’umwe mu bakomeye muri MRCD-FLN.”

Abajijwe icyatumye bategereza umwaka wose ngo babone gutangaza aya makuru, Murangira yavuze ati “Iyo uri guperereza ku ngingo nk’iyi wirinda kuvuga ngo ibi nzabitangaza ejo cyangwa ejo bundi. Ni igikorwa kimara igihe utateganya ukigitangira! Ibimenyetso n’andi makuru ubonera muri iri perereza nibyo bigena igihe rizarangirara n’igihe ibyarivuyemo byatangarizwa. Ushobora guhubuka ugatangaza ko runaka yaburiwe irengero, abe bakarira, cyangwa bakaba banakwiyahura, ejo wajya kubona ukabona wa muntu arahasesekaye!’ Hari n’abantu bagenda bakibera ahantu batabazi, mu rwego rwo kwihisha kubera ibyaha baba bakurikiranyweho, ukazajya kumva ukumva ngo runaka aba ibunaka. Ikindi abantu bagomba kumenya ni uko iperereza ku byaha riba rigomba gukorwa mu ibanga, ibivuyemo bikagezwa ku bushinjacyaha bwonyine.”

Yanabajijwe niba mu makuru bafite hari ikintu umusizi Bahati yaba yaratangaje kijora ubutegetsi. Arasubiza ati “Ntacyo nzi yaba yarakoze ariko abaye yaranabikoze simbona ko byaba bigize icyaha. Hari abantu benshi mu Rwanda bajora Leta kandi ntibakurikiranwe. Ni uburenganzira bahabwa n’Itegeko nshinga bwo kuvuga ibyo babona bitagenda neza mu mikorere ya Guverinoma.

Yanabajijwe niba mbere y’uko aburirwa irengero yaba yarigeze ajya mu bikorwa bigize icyaha yigeze akora, asubiza ko ntabyo ariko ubu ngo “Bigaragara ko hari ibintu bigize icyaha yakoze.”

Tariki 8 Gashyantare 2022, Abanditsi, abanyabugeni, n’abasizi barenga 290 bo muri Africa, Aziya, Uburayi na Amerika zombi bandikiye perezida w’u Rwanda bamusaba gukurikirana ibura ry’umusizi Innocent Bahati “mu nyungu z’uburenganzira ku buzima bwe, ubwisanzure, no kubaho neza”.