Rwanda:Yanze ruswa ya miliyoni y’amadolari yirukanwa mu kazi

  • Abayobozi bakuru baravugwa muri ruswa ya miliyoni y’amadolari
  • Ni umushinga utegerejwe na Perezida Kagame, Kenyatta na Museveni
  • Ikigo cya EWSA kiravuga ko ibibazo byabaye bidakomeye kandi byakemutse
  • Byarangiye Isosiyete yo mu Bufaransa ariyo ihawe isoko rya miliyoni 22 z’amadolari

Uwari ukuriye umushinga wo guhuza amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya yirukanwe ku kazi nyuma yo kwanga gutanga isoko mu buryo bunyuranye n’amategeko.
BOUYGUES E&S (France), ISOLUX (Spain), KEC na Kalpatro (India) ni yo masosiyete ane, yose yo mu mahanga, yapiganiye isoko ryo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzajya uvana amashanyarazi muri Kenya na Uganda ukayageza mu Rwanda.
Bivugwa ko bamwe mu bayobozi bakuru mu gihugu bashakaga guha isoko isosiyete ya ISOLUX ari nayo yari yabaye iya kabiri mu ipiganwa hanyuma rikamburwa iyitwa BOUYGUES E&S.
Uyu mushinga uterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) byatumye uzakererwa amezi 6 dore ko imirimo yo kubaka umuyoboro yagombaga gusozwa mu Kuboza 2014 none imirimo ikaba iteganyijwe kurangira muri Kamena 2015.
Uwari ukuriye uyu mushinga muri EWSA, Kanyamihigo Charles, ngo yahise yirukanwa na Ntare Karitanyi uyoboye EWSA muri iki gihe amushinja gukerereza itangira ry’iyubakwa ry’uyu muyoboro. Gusa Kanyamihigo  avuga ko yazize kuba abayobozi bakuru barashatse kurya amafaranga akababera inzitizi.
Hari amakuru avuga ko uwitwa Karera Georges (Umunyarwanda ukora muri AfDB) yahamagaye Kanyamihigo amusaba guha isoko ISOLUX (isosiyete yari yabaye iya kabiri) maze bakagabana miliyoni y’amadolari.
Uyu George Karera ntiyahakanye cyangwa ngo yemere ko yavuganye na Kanyamihigo Charles ku bijyanye no kugabana miliyoni imwe y’amadolari. Yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Iyo dukora aka akazi duhura na byinshi, havugwa byinshi ariko ndumva ntacyo nagusubiza kuko hari abandi bankuriye.”
Ubuyobozi bwa EWSA nabwo bwemera ko habaye amakosa mu itangwa ry’isoko ariko bukavuga ko ikosa ryakosowe nta muntu uhutajwe.
Claver Gakwavu wasimbuye Kanyamihigo ku buyobozi bw’uyu mushinga yabwiye iki kinyamakuru ati, “Ibibazo byabaye ni ibibazo bisanzwe mu masoko kandi byakosowe nta wuhungabanijwe, nk’uko mubizi EWSA ikorera mu mucyo mu bijyanye n’amasoko. Kandi gutanga iri soko twakoranye na African Development Bank ari nayo yemezaga (approved) intambwe yose yakorwaga mu gutanga amasoko.”
Isoko ryatanzwe inshuro ebyiri…
Ku nshuro ya mbere; abahatanira isoko berekanye ibiciro maze ISOLUX (Spain) yerekana ko imirimo izakorwa izatwara miliyoni 17,8 z’amadolari, KEC(India) ivuga ko izakoresha miliyoni 24,4 z’amadolari, Kaipataru (India) ivuga ko izishyurwa miliyoni 25,6 z’amadolari naho Bouygues E&S(France) ivuga ko izishyurwa miliyoni 32,9 z’amadolari. Bigaragara ko isosiyete ya ISOLUX ariyo yari yatsindiye isoko kuko yatanze igiciro gito.
EWSA yaje gusaba ko bakongera gutanga ibiciro kuko ngo ibiciro byari byatanzwe byari hasi bituma abapiganwa bashyiraho ibiciro bishya.
Mu ipiganwa rya kabiri ISOLUX (Spain) yasabye noneho  miliyoni 25,9 z’amadolari, KEC (India) isaba miliyoni 26,4 z’amadolari, Kaipataru (India) isaba miliyoni 26,7 z’amadolari naho Bouygues E&S(France) yo imanura ibiciro ishyira kuri miliyoni 22 z’amadolari.
Isoko ryahise ryegukanwa na Bouygues E&S yo mu Bufaransa ariko hari amakuru yerekana ko abayobozi mu nzego zo hejuru bifuzaga guha isoko ISOLUX ariyo yari yatsindiye isoko bwa mbere ariko ikaba yari yakoze ikosa ryo gusaba amafaranga make.
Igihe bari bafashe icyemezo cyo guha isoko isosiyete ya ISOLUX, BOUYGUES yahise itangira inzira zo kurega EWSA kuko ari yo yari yatsinze mu ipiganwa rya kabiri. Umwe mu bafite ijambo muri EWSA utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Izuba Rirashe ati, “mu kwezi kwa kabiri 2013 twari tumaze gusinya amasezerano n’uwabaye uwa kabiri (ISOLUX), bamuhaye isoko nk’uko bari babyifuje ariko wawundi wabaye uwa mbere ajya kubarega.”
Nyuma y’amezi 10 isoko ryaje gusubizwa isosiyete ya Bouygues E&S ndetse ubu ikaba yaratangiye imirimo yo kubaka umuyoboro uzashobora kwakira ingufu z’amashanyarazi avuye muri Uganda na Kenya.
Kanyamihigo Charles wirukanywe igitaraganya ashinjwa kuba yaradidinje uyu mushinga, yasabwe ubusobanuro buhagije ku mpamvu z’iryo dindira ariko amabaruwa dufitiye kopi yagiye ahererekanywa yerekana ko nta ruhare yabigizemo ahubwo zari imbaraga zituruka hanze ya EWSA.
Twavuganye na Ntare Karitanyi uyobora EWSA dushaka ko adusobanurira byinshi kuri iki kibazo ndetse n’iyirukanwa rya Kanyamihigo, ariko ntibyashoboka ko tumukuraho amakuru.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu, Madamu Isumbingabo Emma Francoise, we ntiyemeye kubonana n’umunyamakuru, ariko abamufasha mu kazi bahaye Izuba Rirashe andi makuru ajyanye n’iyubakwa ry’uriya muyoboro.
Umushinga utegerejwe na Perezida Kagame, Kenyatta na Museveni
Umushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uzahuza ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya ni umwe mu mishinga ihuriweho n’abakuru b’ibyo bihugu. By’umwihariko uyu mushinga ukurikiranwa na Kenya; Kenya kandi igakurikirana iby’iyubakwa ry’umuyoboro wa peteroli. Igihugu cya Uganda gikurikirana ibyo kubaka umuhanda wa Gari ya moshi ndetse n’ihuzwa ry’imirongo ya politike; u Rwanda rwashinzwe ibya VISA imwe y’ubukerarugendo ndetse n’ikoreshwa ry’indangamuntu imwe.
Uyu muyoboro w’amashanyarazi uzubakwa ahitwa Milama-Shyango kugeza ahitwa Birembo (Akarere ka Gasabo).
Kimwe nk’indi mishinga ikomeye yemejwe na Perezida Paul Kagame, Yoweri Museveni, na Uhuru Kenyatta, uyu mushinga wo kubaka umuyoboro w’amashanyarazi uhanzwe amaso kuko uzatuma ishoramari mu by’inganda ryiyongera muri ibi bihugu, by’umwihariko u Rwanda rufite ikibazo cy’amashanyarazi.

 Source: Izuba rirashe