Umuturage wo ku mupaka ati: ‘Abajyayo barabarasa’

Perezida Kagame na Perezida Museveni igihe basinyanaga amasezerano i Luanda muri Angola.

Abategetsi b’u Rwanda bavuga ko “bagiriye inama” abaturage b’u Rwanda kutajya muri Uganda, ku bice byegereye umupaka ariko si inama ahubwo ni itegeko ryashyizwemo imbaraga zidasanzwe, abaturage mu murenge wa Rubaya bavuga ko abagerageje kubirengaho bamwe baraswa.

Umunyamakuru wa BBC yagiye mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi ku ntambwe nkeya uvuye hakurya muri Uganda, si kure cyane y’umupaka munini wa Gatuna.

Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwahoze bukorwa n’abaturanyi b’ibihugu byombi mu buryo bwemewe ubu bwitwa ubucuruzi butemewe.

Isoko ryitwa ‘mukensiyona’ riri neza ku mupaka ariko ku ruhande rwa Uganda, ryaremagwa n’abaturage b’impande zombi, ubu nta Munyarwanda wemerewe kurirema.

Abaturage bacye hano bashobora kuvugana n’umunyamakuru ariko mu ibanga rikomeye. 

Umugore wo mu kigero cy’imyaka 60 ati: “Mu Bugande nagiyeyo rimwe banyaka agahunga [ifu y’ibigori] kanjye ngo nkavanye mu Bugande.

“Banjyanye ku Mulindi [station ya polisi iri hafi y’umupaka wa Gatuna] ndarayo kabiri, ubu njyewe narahahamutse sinifuza gusubirayo”.

Mu kwezi gushize, polisi y’u Rwanda yavuze ko umuturage wese uzagaragaraho ibikorwa byo kwinjiza ibintu bitemewe mu Rwanda atazihanganirwa. 

Icyo gihe hari harashwe abaturage babiri ba Uganda mu karere ka Nyagatare binjiye mu Rwanda, polisi yavuze ko binjizaga ibitemewe mu Rwanda, kandi bashatse kurwanya abapolisi. 

Mu kwezi gushize, abaturage ba Kamwezi muri Uganda bashyinguye John Bosco Tuheirwe wiciwe i Nyagatare (ni hakurya)
Mu kwezi gushize, abaturage ba Kamwezi muri Uganda bashyinguye John Bosco Tuheirwe wiciwe i Nyagatare (ni hakurya ku ifoto) mu Rwanda arashwe n’abapolisi yajyanyeyo ibicuruzwa bivugwa ko bitemewe

Mu mpera y’ukwezi kwa 10, abagore babiri bararashwe barapfa mu murenge wa Rwempasha muri Nyagatare, bashinjwe kuvana ‘magendu’ muri Uganda abasirikare babahagarika bakiruka.

Umugabo utuye muri aka gace ka Rubaya muri Gicumbi w’ikigero cy’imyaka 45 avuga ko bibujijwe cyane kujya hakurya mu baturanyi babo kuko ushobora kuvayo bakakurasa.

Ati: “Abajyayo barabarasa, hari abo barasira urwijya [hirya] iyi za Rubaya, za Cyumba ruguru iyi”. 

Umunyamakuru: Ni bande babarasa?

Umuturage: “Hhhum!! Nonese urumva hari umuturage ufite imbunda?”

Umunyamakuru: “Hari abo uzi barashe?”

Umuturage: “Muri Rubaya nziyo babiri, n’uwejo bundi barasiye ruguru iyi ashaka kugera ku murenge”.

Hari amakuru yavuzwe ko u Rwanda rwashyize abasirikare benshi n’intwaro zikomeye ku nkengero z’umupaka warwo na Uganda, hano nta kimenyetso na kimwe kibigaragaza.

Inama ya kabiri yagombaga guhuza abategetsi b’ibihugu byombi muri Uganda hagamijwe gukemura aya makimbirane ntiyabaye.

Mushobora kumva iyi nkuru mu burya burambuye hano hasi:

Inkuru y’umunyamakuru Yvès Bucyana wa BBC