Dr Etienne Mutabazi, umuvugizi wa RNC yavuze ko nta gikuba cyacitse muri iryo huriro.

Dr Etienne Mutabazi

Ibura rya Benjamin Rutabana komiseri muri iri shyaka, iyegura rya Jean Paul Turayishimye wari umuvugizi waryo ni bimwe mu byavuzwe muri iyi minsi nk’ibibazo muri iri shyaka rivuga ko riharanira impinduka mu Rwanda.

Ibi bikurikiwe no kwirukana bamwe mu bari barihagarariye muri Canada.

Kuri ibi Bwana Mutabazi ati: “Ibyo ni ibintu bisanzwe mu bantu bakorana ko hazamo ibintu nk’ibyo, ingorane zaba abantu babuze uko babyifatamo ariko twagiye tubyifatamo neza”.

Bwana Mutabazi avuga ko ishyaka RNC ryabonaga Jean Paul Turayishimye ari kurisiga icyasha mu gutanga ibitekerezo bye nk’uburenganzira bwe.

Ati: “Ihuriro naryo ryafashe ingamba ari nabyo byakozwe, twamuhagaritse by’agateganyo ariko hari imirimo akizamo no mu nama twaraye tugize yari arimo”.

Ikiganiro kirambuye Dr Etienne Mutabazi yagiranye na BBC muragisanga hano hasi: