Urugendo rwa 2ème Compagnie ya 3ème Bataillon Muvumba

Ninjiye muri 3ème Bataillon Muvumba mu kwa gatanu 1994 hagati ndi mu basore bihutiye gutabara kuko byari bikomeye ariko nyine amazi yari yarenze inkombe, jyewe rero nasanze 3 Bn Muvumba iyoborwa na Cpt GD MUNYAKAYANZA Augustin. By’umwihariko Compagnie ya 2  yari ifite ibirindiro aho bita Nyabitare munsi yo ku ibereshi haruguru ya CIESK igatambika no mu Biryogo munsi ya Secteur Biryogo ikaba yari iyobowe na S/LT TWAGIRAYEZU Jacques nkaba naramenye ko ubu ashobora kuba ari umushoferi muri Belgique.

Ubwo Inkotanyi zakazaga ibitero muri St André aho twarahimutse kuko nari umwe mu basirikari barindaga chef wa Cie twahise twimurira ikicaro cye munsi y’Urusengero rw’abadivantiste rw’i Nyamirambo, uko imirwano yagendaga isatira mu ibereshi twarakomeje twimukira kuri bureau ya secteur Biryogo aho ntitwahatinze kuko S/Lt Twagirayezu yahise araswa ajya kwivuriza i Gisenyi asimburwa na S/LT MAGAMBO Joseph nawe wahise ahindura ikicaro yimukira mu nzu yo kwa GASAMAGERA kuri 40.

Nta ntambara nini twarwanye uretse iyo mu ibereshi kuko nta masasu ahagije twari dufite,  nibuka ko mu rugamba rwo mu ibereshi nahabonye batanga grenades zikoze mu ducupa twa Heinken nari muto mu bya gisirikare gusa ubu numvise impamvu yabyo.

Twarakomeje muri ubwo buzima, nibwo ku italiki ya gatatu Nyakanga 1994 ninjoro mu buryo butunguranye Cpt MUNYAKAYANZA yaje aho commandement ya 2 Cie yari mu nzu yo kwa Gasamagera hari mu ma saa tatu za nijoro atubwira ko gahunda ari ukuva mu mujyi ubwo Commandant wa 2 Cie yahise adutegeka kujya mu maposition kubibwira abasirikare bahita bazamuka duhurira kuri 40 nka saa yine n’igice z’ijoro nibwo twari dufashe urugendo twebwe rero objectif yacu yari RUYENZI.

Ubwo twamanutse umuhanda wo kwa Mutwe tugera Kimisagara tumanuka umuhanda wose mpaka Nyabugogo tugera ku Giticyinyoni ariko ku misozi ya Gasyata, Jali na Shyorongi herekera i Kigali hari imbunda zaturasaga. Ubwo twarakomeje twebwe ku Giticyinyoni ntitwahahagaze twarakomeje tugera kuri Nyabarongo tugitangira kwambuka hari imbunda y’inkotanyi yari ku Ruyenzi irasa kuri Mont-Kigali ariko ikiraro cyari kitarafatwa nta n’abasilikari bari bahari gusa kubera ko twari tumaze kubona ko inkotanyi ziri ku Ruyenzi twahise duca mu bisheke twereza mu majyaruguru tujyenda ku nkombe za Nyabarongo. Twarakomeje bwakeye turi hakurya ya Nyabarongo ariko hakuno byaracikaga kuko abantu bari baciye mu Nzove bava muri Kigali twarababonaga, abantu biyahuraga muri Nyabarongo, hari umugore wajishuye umwana amutamo amaze gutamo ibintu bye nawe yirohamo mu by’ukuri ni ibihe umuntu atakwifuza kwibuka.

Twiriwe aho ngaho mu ma saha ya après midi tuzamuka umusozi dusanga Bataillon yitwaga Rutare niba nibuka neza baratwakira turya pâte jaune, turara aho bukeye turakomeza iyo Bataillon Rutare ituri imbere tugeze i Rukoma igotwa n’inkotanyi turayitabara turayibohoza turakomeza twaraye ahitwa KAZIRABONDE, bwarakeye turakomeza bwira tugeze kuri commune KAYENZI niho twaraye aho hari abasirikare benshi cyane ubona ko biteguye kugenda.

Aho i Kayenzi rero nahaboneye ukuboko gukomeye kw’Imana kuko hari umusilikare umwe wansabye ko na mufasha kujya guhungisha umuryango we, yari afite imodoka nsaba uruhusa tujyayo ubwo twari tugarutse muri Taba, twageze iwabo kumbe inkotanyi zari zahageze ariko zikiri nke ku buryo tunajyenda hari uwo twagendanye ariko twabimenye dutandukanye abaturage baratubonaga bakiruka tukayoberwa ibyo aribyo twageze iwabo kuko imodoka twari twayisize kure turabazana noneho abaturage bamuzi baratubwira ngo tuve aho hantu vuba kuko zahageze mu gitondo zivuga ko hagiye kuba inama twaragiye dufata imodoka turajyenda ariko igisekeje ni uko tukiva i Kayenzi zari zamaze kuyifata, twagendaga tubona abasilikare badasobanutse bikatuyobera tugeze kuri komini nibwo twasanze zashinze barrière ariko twahise tubimenya duhinduriza ingofero ikirango tugishyira imbere twaciye imbere ya komini amamodoka ashya nazo zirimo gusahura zisoma impapuro bivuze ngo twazinyuzemo ariko ntizatumenya bwari ubwana buto cyane atamenya ibyatwo.

Ubwo twarakomeje tuza gusanga abasilikare bagenzi bacu hirya kure byumvikane ko aho hantu kuhava byabaye igitangaza nta n’uwatubajije ngo bite twarihite turagenda twari nka batanu. Twarakomeje tuza kurara muri NYABIKENKE na unité yanjye turongera turahura, bukeye bwaho twarakomeje bwira tugeze ku kiraro cya NDUSU aribwo twatangiye guhura n’abaje bavuye mu Nzove, hari umusirikare w’umumajoro wanyuze aho sinzi izina rye adutegeka kurinda icyo kiraro ariko S/Lt Magambo wategekaga Cie yacu yabonye agiye arabyanga kuko isaha yose twashoboraga gusigara hagati y’umwanzi, twarakomeje turara ahitwa muri VUNGA hari abantu benshi cyane n’abasilikare benshi mbega ibintu byose ni ho byacaga, bukeye twakomeje tugana RUHENGERI turuhuka tugeze ahitwa kuri SHYIRA cg kuri JANJA simpibuka neza twarakomeje turajyenda tugera i NYAKINAMA mu ma sa saba z’ijoro, bukeye nibwo twafashe ama bus après midi turajyenda duhagaraga mu BIGOGWE mu kigo cya gisirikare. Twaharaye amajoro abiri bucyeye duhabwa mission yo kujya gufata position ahitwa ku KABATWA munsi ya KALISIMBI hakonja cyane twarahabaye kugeza tariki ya 16 Nyakanga 1994,saa cyenda nibwo inkotanyi zitugabyeho igitero ariko mu by’ukuri nta kurwana kwabaye kuko nta masasu na make twari dufite kandi inkotanyi ziturasaho amabombe menshi, twahise twiruka bamwe berekeza mu kigo cya Bigogwe ariko Cie yacu iragikikira turamanuka duca ahitwa za RWERERE mbona aho umugore ata umwana ariruka ariko tuza gusubira mu muhanda wa kaburimbo twageze ku Gisenyi mu mugi mu ma saa saba z’ijoro ariko mu by’ukuri twari twatatanye umwe yirwanaho, bucyeye mu ma saha ya saa cyenda nibwo bombe ya mbere yituye i Gisenyi abantu batangira guhunga uruvunganzoka twarambutse imbunda tuzita ku mupaka turakomeza sinibuka aho twaraye ubanza ariko ari imbere ya camp KATINDO twahamaze iminsi ibiri duhita dufata umuhanda wa MUGUNGA, twaraye mu nzira nka rimwe cg kabiri nibwo abantu batangiye gupfa cyane ndibuka ko hari ijoro rimwe abantu twararanye bapfuye nkasigara ndi jyenyine bari bageze nko ku icumi, twarakomeje abasivile babaha inkambi hino abasilikare turakomeza kugera hirya aho nyine inkambi yabo yari iri.

Ngayo nguko NGURWO URUGENDO RWA 2 CIE 3 BN MUVUMBA gusa nifuza kwibuka ayo mateka ikindi kandi kuko ndi mubantu bifuza guharanira ko ukuri kubyatubayeho kwagaragara, tukamenya ibyabaye ku gihugu cyacu ku baturage bacu bikajya ahagaragara.

SINARANGIZA NTASHIMIYE S/LT MAGAMBO JOSEPH WAYOBOYE IYI CIE UKUNTU YAMFASHIJE AKAMPA IKININI CYANDOKOYE KUKO NANJYE URUPFU RWARI RWANSATIRIYE NIBA AKIRIHO TUZABONANA NIBA ATAKIRIHO AGIRE IRUHUKO RIDASHIRA!!!!MUGIRE IBIHE BYIZA.

John Manzi

8 COMMENTS

  1. niko sha ngobanana arutwana t§utazi icyo dukora ubuse ko twabakiagije nanubu mukaba mugikinagira ubu twabaye abagabo sha ,harabaye kubona autwana twirukansa ibigaboweeeee byaribyiza pe njye ndabyibuka tubabazamura shyorongi nkumva ndasetse

    • Komera KALISAwe ni koko mwaratuzamukanye, na ndetse muratumanukana, na ndetse muranadukonkobokana, ariko reka nkubwire gato, ese waba uzi ibanga ryari ryihishie inyuma ya byo? Niba urizi ntabwo wakwanditse ibi!! Niba utanarizi kandi, uzarebe Film yitwa MOBUTU ROI DU ZAIRE,izaguhishurira iryo banga utari uzi, kandi ikwereke neza ifoto y’iherezo ryuwo muvuduko wose mwari mufite mumaze kurimbura igihugu cyababyaye ndetse n’akarere kose! Gusa amahirwe yo kwihana aracyahari hari benshi mu bari babayoboye babibonye kare bitandukanya na sekibi. Nawe rero ngutegeye akaboko nk’umuvandimwe ngo wihane witandukanye n’ikinyoma cyabaye histolique mu mateka yisi kuva yaremwa! Ibihe byiza muvandimwe!!!

      • BARUWA IFUNGUYE KURI MANZI John

        komera manzi gusa urasekeje cyaneeeeeeeeeee manzi we ahubwo wewe vakugiti dore umuntu burya wamugani uwagutsinze ntaho yagiye nuza kungufu muzabonana reka nkwibire ibanga rimwe iyo turi mumahoro dutegura intambara iyo turi muntambara dutegura amahoro nukuvuga ngo zankotanyi zabirikunkije ziracyari zazindi usibye ubumenyi nibikoresho byiyongere nukuvuga ngo nawe uracyafite igihe cyokugaruka ugafatanya nandi kurwubaka kuko urwanda surwa FPR, gusa nawe urufiteho umurage wasogokuru wawe , njye nibaza impamvu banatu bataza ngo bafatanye nabandi kurubaka aho kurirwa basebanya gusa , nnjye nabaye munkoantanyi mfite 15ans nari nkiri muto cyane ariko ubu tuvugana ndumwarimu muri kaminuza mfite metrise ,kubutagetsi bwaghambyarimana nabujijwe kwiga kubera ko nari umututsi bamaze gukubita papa muri 1991 icyogihe byambabaje cyaneeeeeee kuburyo 1993 papa yagiye mubitaro amarayo amezi 2 mukwezi kane 1993 nari ngiye kwiso ndikumwe na mama ndabyibuka cyaneee baradufata barangije baratubaza ngo uyu sumungu wakanaka simuvuga izina wenda wasanga unamuzi ,uti kandi nawe uri umugorewe mama uti cyaneee rwosebakubise mama umugeri munda nanubu iyo mbyibutse numva hari ikosa nakoze ntazibagirwa , nyuma yicyumweru kimwe gusa ibyo bibaye nibwo nabonye abasore bavuga ko bagoye kujya munkotanyi zizarwanya ubutegetsi bwicyo gihe icyakora njye ntibari kunyemerera kuko nari muto ariko nanjye nabagenzeho batabizi bashiduka rurikumwe tugeze muri tanzanie , mbese naguhaga bimwe mubyatumye dufata imbunda bamwe tukitri nabato nimpamvu tutacukakaga intege nuko twari dufite icyo turwanira twabuze yamashuri narayize none ndinokwigisha bana bose ntavanguye umuhutu numututsi nkuko bobabikoraga , iyompuye numubyeyi wese ndamutwara mumodoka yanjye ntamubajije ubwiko kandi barakubise mama ndeba , nonese muvandiwe manzi ndusangeye igihugu uragira ngo abantu bazongere kuzira ubwoko koko ariko muvandimwe manzi wirengengije ndirimbo baribarahindiye kuri RTLM yavygaga ngo iyi nibirimo byose nibyabahutu muvandimwe manzi wirengije politique yiringaniza koko ? , njye rero ntawe mvuga watumye FAR itsingwa ictaumye itsindwa nuko yahuye nabana bazi icyo barwanira kandi twari twabaye nkabihebye kubera amateka mabi yatugezeho manzi dore e-mail yanjye nushaka ko tuganira uzanyandikire e-mail yanjye ni [email protected] maze tuzikuremo ubuhenzanguni ducoce amagambo ukuri kujye ahagaragara nzagu naza preuve yibyo utamenye

  2. Urakoze cyane KALISA tuzaganira kandi hari byinshi tuzunguka ku mateka mabi yaranze iki gihugu kandi ndumva dufite imyaka yenda kungana kuko nanjye ninjiye FAR mfite imyaka 18 hari muri 94 ariko nakumenyeshaga ko intambara igitangira ku italiki 9/04/1994 INTERAHAMWE NTIGEZE NSHIGIKIRA NTAZIGERA NASHYIGIKIRA NA RIMWE zari zimaze Kwica murumuna wanjye no ijoro ryo ku italiki ya 17 / 04 / 1994 Inkotanyi zateye iwacu mu rugo zica mukuru wanjye nubu ibisagazwa byamasasu bamurashe ndacyabibitse raka nabikubwire neza Data yari umuhutu Mama akaba umututsikazi zamuhoye iki ni uko yari amaze iminsi mike avuye muri America kwiga njyirango urabizi cyangwa uzabimenya ko ZANGAGA injijuke, none rero muvandimwe kalisa sinshyigikiye uwishe wese muri iki gihugu icyo nshigikiye gusa kandi nzaharanira kandi nawe nifuza ko wabigiramo uruhare ni UGUKUCUKUMBURA TUKAMENYA AMATEKA DUHEREYE KUY’INKOTANYI KUKO NIZO UBU ZIKIRIHO NAWE WARI URIMO ARIKO WENDA UTAZI PLAN YAZO WENDA ZAKWERETSE PLAN A ARIKO ZIFITE B. GUSA NANONE ICYEMEZO WAFASHE NANJYE NARI KUGIFATA KANDI NI NACYO NAFASHE MAZE KU BONA URUPFU RW’ABAVANDIMWE BANJYE BISHWE N’IZO NKORAMARASO Z’IMPANDE ZOMBI IKIBABAJE NI UKO NA NUBU TUTARAMENYA NGO N’IKI CYABAYE KU RWANDA : MFASHA RERO DUFATANYIRIZE HAMWE TUMENYE UMWANZI W’ABANYARWANDA NI NDE? NI NDE WASHOYE URWANDA MU KANGARATETE BENE KARIYA KAGENI? NITUBIKORA NTA MARANGAMUTIMA TUZAMENYA UKULI, TUBABARIRANE KANDI TWUBAKE EJO HACU HEZA! ARIKO KALISA BIRAKWIYE KO TUMENYA UKURI IKINYOMA KIKAMBURWA INTEBE!! Nkwifurije akazi keza kandi Imana ibane natwe muri iki gihe twibuka abacu bazize AMAHERERE baba ABATUTSI AHAHUTU NDETSE N’ABATWA!!!! IHANGANE

  3. Manzi,
    nagira ngo nkubwire ko uri Joseph Magambo yitabye Imana. Ubwo rero umusabire kandi usabire n’abe yasize. Yari murumuna wanjye. Komera rero kandi wihangane aho ari arakurinda.

  4. Kalisa njye ndabona uri umusiviliyani wowe uri umushenzi ubwo se urigamba ko twatsinze aho twavuye ntuhazi ? Sha ceceka iyo uzi aho uva umenya naho ujya…urigamba se twatsinze n’amaraso n’imiborogo by’abacu twatsinze iki ! Uwo mu ex FAR niba ashimira mugenzi we wamuretse uramushonda kubera iki ko ubwo ari ubwishongozi niba warabaye geshi wamenya kubaha umugeshi nubwo mwaba mwararasanyeho….!

  5. nibyo koko umutima nk’uwo niwo ukenewe niba ibyo wavuze nta buryarya burimo,KUBA UMUSIRIKARE SI UKUBURA UBUMUNTU.ASANTE

Comments are closed.