Umuvugizi wa leta ya Congo avuga ko indege yabo ya gisirikare yarashweho n’ingabo z’u Rwanda yariho “yururuka bisanzwe”

Patrick Muyaya

Umuvugizi wa leta ya DR Congo akaba na minisitiri w’itumanaho avuga ko indege yabo ya gisirikare yarashweho n’ingabo z’u Rwanda yariho “yururuka bisanzwe” ku kibuga cy’indege cya Goma, ariko ko igikomeye ari “ukwiyemeza kuyirasa uzi neza ko ishohora kugwa ahatuye abasivile”.

Leta y’u Rwanda ivuga ko “hafashwe ingamba z’ubwirinzi” ku ndege y’intambara ya DR Congo yari “yavogereye ikirere cy’u Rwanda”, ikongeraho ko ibyo ari ubwa gatatu byari bibaye.

Nta perereza ry’uruhande rwigenga riragira icyo ritangaza ku iraswa ry’iyi ndege ryatumye umwuka urushaho kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa.

Patrick Muyaya yabwiye BBC Gahuzamiryango ko u Rwanda na DRC bihuriye ku mupaka mu kiyaga cya Kivu. Ati: “Aha niho abapilote baca kugira ngo bururutse indege kuri Goma, ibyo rero ntibigomba gufatwa n’u Rwanda nk’ikibazo, naho ubundi n’indege za gisivile zajya ziraswa.”

Ikibazo cy’umutwe wa FDLR

Kinshasa ishinja Kigali guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.

Kinshasa ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23.

Kigali ihakana ibi, igashinja Kinshasa gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR.

 Muyaya yabwiye BBC ko Kigali “icya mbere bagomba kwemera ni uko FDLR ari abanyarwanda”, yongeraho ko “biteye ikibazo gushyira ku munzani umwe FDLR igizwe n’abantu bavuye mu Rwanda na M23”.

Ati: “Twebwe ntabwo ducumbikiye FDLR, ni abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse turi mu bikorwa byo gucyura impunzi ariko mbere y’ibyo tugomba kwita ku kibazo cy’imirwano y’abitwaje intwaro, twebwe ntabwo dukeneye gukorana na FDLR [kuko] yica mbere na mbere abanyecongo.”

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yumvikanishije ko umutwe wa FDLR ari kimwe mu muzi w’ibibazo ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo.

‘Ntitwanze kujya mu nama ya Doha’

Amakuru atandukanye yemeza ko abategetsi bo mu karere no mu mahanga yandi barimo kugerageza guhuza impande zombi mu biganiro mu gushaka guhosha amakimbirane.

Impande zombi zikomeza gushinjanya kwanga kubahiriza ibyasabwe n’amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru havuzwe amakuru ko Perezida Felix Tshisekedi yanze kwitabira inama y’ubuhuza yateguwe na Qatar yari kubera i Doha kuwa mbere, yari kumuhuza na mugenzi we Paul Kagame.

Muyaya yabwiye BBC ati: “Twebwe ntabwo twanze kujya i Doha, nkuko twari i New York iruhande rwa Perezida Macron [muri Nzeri 2022]…iyo nama [ya Doha] sinibaza ko yaburijwemo ahubwo ntekereza ko yasubitswe kubera abandi bireba nabo bagomba kuyigiramo uruhare aha ndavuga EAC, Angola cyangwa Kenya.”

Muyaya avuga ko mu gihe DR Congo ubu yatangiye ibikorwa byo kubarura abazitabira amatora no kubaha amakarira y’itora, hari impungenge ko ikibazo cy’umutekano mucye “gishobora guhungabanya ibyo ibikorwa” bibanziriza amatora ateganyijwe mu Ukuboza(12) uyu mwaka.

Muyaya ahakana ko leta itari kwishora mu makimbirane igamije gusubika aya matora.

BBC