Umuvugizi w’ingabo za Congo yavuze ko “guhera ubu igiye kujya ikoresha uburenganzira bwo gukurikira” abateye

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zivuga ko zasubije inyuma igitero cy’ingabo z’u Rwanda (RDF), FARDC ivuga ko zambutse umupaka zikinjira muri icyo gihugu mu gitondo cyo ku wa kane.

Mu itangazo, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yavuze ko abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bw’icyo gihugu saa tatu za mu gitondo (9h), birukana abaturage baho bari batekanye ku butaka bwabo.

Avuga ko icyo gitero cyabereye mu ntara ya Kivu ya Ruguru, abo basirikare binjirira hagati y’imambo (bornes) za “13 na 17”.

Mu itangazo, RDF yavuze ko ibyo birego bya FARDC “nta shingiro bifite” kandi ko bihuye n’ibyo ubutegetsi bwa DRC bumaze igihe bukora by'”amakuru atari ukuri agamije kuyobya n’icengezamatwara ryo kwihunza ibyo bwananiwe mu kubumbatira amahoro no gucunga umutekano mu mipaka” y’igihugu.

RDF yanashinje ubutegetsi bwa DR Congo gukomeza gufasha no guha intwaro umutwe wa FDLR, urwanya u Rwanda ukorera muri DR Congo, ndetse FARDC ikaba irwana iri kumwe na wo, nkuko RDF ibivuga.

Gen Ekenge yavuze ko abo basirikare ba RDF, atavuze umubare, bari abo kongera imbaraga zayo (“renforts”) no gukomeza guteza umutekano mucye muri icyo gihugu.

DR Congo isanzwe ishinja u Rwanda kwihisha mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 kugira ngo rukomeze gutera icyo gihugu, ikirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

BBC Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa RDF n’umuvugizi wungirije wa leta y’u Rwanda, kugeza ubu ntibirashoboka.

BBC Gahuzamiryango yavuganye kuri telefone na Gen Ekenge kuri iryo tangazo rya FARDC ryo ku wa kane imusaba amakuru arenzeho, avuga ko “nta kiganiro” yaritangaho.

Muri iryo tangazo, Gen Ekenge yavuze ko mu gutabara, abasirikare ba FARDC bashinzwe gucunga umutekano wo ku mipaka boherejwe aho byabereye, batewe n’abasirikare ba RDF.

Imirwano yakurikiyeho avuga ko yatumye FARDC isubiza inyuma abo basirikare b’u Rwanda “bakoze ubu bushotoranyi butakwihanganirwa”.

Gen Ekenge yanavuze ko FARDC yongeye gutanga umugabo ku rwego rw’igihugu no mu mahanga kandi ko “guhera ubu igiye kujya isubizanya ingufu nyinshi no gukoresha uburenganzira bwo gukurikira [RDF]”.

FARDC itangaje ibi nyuma yuko ku itariki ya 19 y’uku kwezi yari yatangaje ko u Rwanda rwiteguraga gutera DR Congo rwitwaje guhashya umutwe wa FDLR.

Icyo gihe leta y’u Rwanda yasubije ko itigeze itangaza ibyo kandi ko iryo tangazo rivuga icyo gitero ritabayeho, rushinja FARDC gushaka urwitwazo rwo gukaza ubushyamirane n’u Rwanda no guha ishingiro igitero yagaba ku butaka bwarwo.

Mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa gatanu, RDF ivuga ko irimo kubona “ugukomeza kubaho kw’ibirego bitari ukuri no gushyira ibintu ku yindi ntera”, ivuga ko ibi “bishobora kuba urwitwazo rw’igitero giteganyijwe cya FARDC/FDLR ku butaka bw’u Rwanda”.

BBC