UMUYOBOZI W’IGORORERO RYA GICUMBI DCF SP RUGEYO JANVIER KURI UBU AMEZE NK’IMBWA IRWAYE IBISAZI!

Nyuma yo kugaragaza umujinya n’urwango bikabije afitiye abagororwa, kuri ubu noneho DCF SP RUGEYO Janvier yashinze umutwe nk’uw’interahamwe ugizwe na mineurs 18 ziherutse kuva muri Gereza y’abana ya Nyagatare aho umwana ufunzwe wujuje imyaka 18 ajyanwa muri gereza z’abantu bakuru.
Izo mineurs yazihaye mission yo guhiga abandi bagororwa bakekwaho gutunga ibitemewe nk’itabi, inzoga na telephone.
SP RUGEYO Janvier akaba yategetse Logistics Officer gutanga indagara, sosoma na RUTF bizajya bitekerwa uwo mutwe w’aba mineurs mu rwego rw’agahimbazamusyi, nyamara yirengagije ko ibi ari ukuzana amacakubiri ashobora gukurura imvururu ziganisha ku isubiranamo n’ubwicanyi imbere muri gereza.
Aho ibintu bigeze mineurs ziri kubura icyo zivuga zikabeshyera abantu kugirango imbehe yazo itubikwa. Ibi birasa neza neza n’imiyoborere y’iterabwoba CSP Innocent Kayumba yari yarimitse muri Gereza ya Rubavu (2016-2019) none ubu akaba ari kubikurikiranwaho mu butabera bw’uRwanda.
Ibibazo nyamukuru umuntu wese utekereza yakwibaza ni ibi bikurikira:
1. Ese ko mu Igororero rya Gicumbi harimo urwego rwa sécurité n’izindi nzego z’ubuyobozi zuzuye, ni ukubera iki SP RUGEYO Janvier arenga kuri izo nzego zemewe agahitamo gushinga umutwe w’iterabwoba?
2. Niba se atizeye inzego ziriho, ntibyaruta akazikuraho ariko ntahembere amacakubiri n’inzangano mu mfungwa n’abagororwa?
3. Ko abaturage bamaze kwanzura ko mineurs nizikomeza kubabuza amahwemo barazahukamo n’imihini bakazica, biragenda bite cyane ko DCF SP RUGEYO Janvier ari umugabo w’umufungamutwe? Ahari SP RUGEYO ntiyaba ari gukomanga ku muryango wa gereza abyita imikino?
We (SP RUGEYO Janvier) icyamutwaye ubwenge na roho ngo ni uguhorera mugenzi we wahoze ari DDCF SP NKUSI Emmanuel wakubiswe n’abagororwa kuwa 20/08/2023 nyuma yo kubishongoraho nyamara akirengaza ko abakubise uwo muyobozi babihaniwe none arashaka nkana kwihimura ku bantu b’inzirakarengane (to pursue the wrong kind of revenge).
Icyo SP RUGEYO JANVIER ashaka ni ugushotora abagororwa ba Gicumbi maze bamusubiza bikaba imbarutso yo guhuruza inzego za police n’iza gisirikare zikaza zikaminsha urufaya rw’amasasu muri gereza hagapfa umubare munini w’abagororwa ngo nibwo azumva umutima we unezerewe.
RCS yakagombye gutabara amazi atararenga inkombe kuko nta narimwe iriya gereza ya Gicumbi ishobora kugira amahoro igihe cyose iyoborwa n’umuhezanguni uhora yifuriza inabi abo ashinzwe kuyobora.
Twibutse ko SP RUGEYO Janvier yavuye i Rusizi amaze kwica urubozo imfungwa nyinshi none aje gukomereza ubugizi bwe bwa nabi i Gicumbi.
Byanditswe na Jean Pierre
Kigali, kuwa 13/09/2023