Urukiko rwashimangiye umwanzuro uhagarika kuburanisha Kabuga no kumurekura

Félicien Kabuga

Urugereko rwasigaye ruca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwanzuye ko rukomeje ingingo yo guhagarika by’igihe kitazwi urubanza rwa Félicien Kabuga, kandi ko azarekurwa by’agateganyo, rushyiraho ingingo z’uko bizakorwa.

Umwanzuro mushya w’uru rukiko watangajwe mu mpera z’icyumweru gishize uvuga ingingo zinyuranye washingiyeho harimo raporo “y’inzobere zigenga yo kuwa 31 Kanama(8)” ivuga ku magara ye.

Uru rukiko ruvuga ko izo nzobere zakomeje gushimangira aho zihagaze ko Kabuga “adafite ubushobozi bw’ingenzi bwatuma abasha kwitabira yumva neza ko ari mu rubanza” kandi ko “ubushobozi bwe mu mutwe butazamera neza kugera ku rwego yashobora kuburana”.

Muri Werurwe(3) uru rukiko rukorera i La Haye mu Buholandi rwahagaritse urubanza rwe, muri Kamena(6) rwanzuye ko Kabuga w’imyaka 88 (hashingiwe ku nyandiko z’urukiko) adashobora gukomeza kuburanishwa, nyuma rwemeza ko azarekurwa by’agateganyo.

Iki cyemezo cyamaganywe na leta y’u Rwanda n’abarokotse jenoside. Kabuga aregwa ibyaha birimo nko gushishikariza rubanda mu buryo butaziguye gukora jenoside yifashishije radio-televiziyo RTLM yari abereye perezida-fondateri.

Urubanza rwa Kabuga

Kabuga – utarireguye kuri buri cyaha aregwa kuko ataburanye – mu ntangiriro z’urubanza ibyo ashinjwa yabyise “ibinyoma”.

Ubushinjacyaha bukuriwe na Serge Brammertz bwajuririye uyu mwanzuro, kandi bwari bwarasabye ko habaho “gusura bihuriweho” aho Kabuga afungiye no kwirebera ubwabo iby’amagara ye.

Umwanzuro mushya w’urukiko – mu nteko ikuriwe n’umucamanza Iain Bonomy –wanze iki cyifuzo cy’ubushinjacyaha.

Urukiko rwategetse ko “muri icyo gihe cyo guhagarika iburanisha by’igihe kitazwi”, Kabuga azakomeza gufungwa muri gereza ya ONU, ategereje ko ibijyanye n’irekurwa rye by’agateganyo bikemurwa.

Uru rukiko rwavuze ko amagara ye azakomeza gukurikiranwa aho afungiye kandi indi raporo ku magara ya Kabuga itegerejwe mu minsi 180 uhereye igihe iheruka (31 Kanama(8) 2023) yatangiwe, kandi izindi nama ku kibazo cye “zizakomeza buri minsi 120 kugeza arekuwe”.

Uru rukiko rwategetse ko uruhande rw’uregwa rufashwa kuvugana n’abategetsi b’urwego rubyemerewe ry’aho Kabuga yifuza kwerekeza narekurwa by’agateganyo.

BBC