Umwana wa Idamange ni umwe mu barekuwe mu gihe kimwe na Rusesabagina!

Mu igazeti ya leta y’u Rwanda nimero idasanzwe yo ku 25 Werurwe 2023 ku rupapuro rwayo rwa 10 hariho urutonde rw’abarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika barahamijwe gukoresha ibiyobyabwenge bakaba ngo bari batarageza ku myaka 21 igihe bakoraga icyo cyaha.

Kuri urwo rupapuro rwa 10 kuri nimero ya 15 hagaragarago uwitwa MABUMBA NZIMA Buis, w’igitsina gabo, mwene Mabumba Oswald na nyina Yvonne Idamange Iryamugwiza, wavutse  tariki ya 02 Kanama 2004, avukira mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, Akagari ka Gatare, akaba yarahamijwe ibyaha byo: Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu rubanza RP 01881/2022/TB/KICU, akaba yari yaratawe muri yombi tariki 17 Ugushyingo 2022, akaba yari yarakatiwe igifungo cy’umwaka 1.

Twabibutsa kandi ko kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Werurwe 2023, urukiko rw’ubujurire rwategetse ko Madamu Yvonne Idamange Iryamugwiza afungwa imyaka 17 n’igice ndetse akazatanga ihazabu ya miliyoni 4 z’amafaranga.

Ubutabera bw’u Rwanda bwamuhamije ibyaha byo gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994. Ibyaha aregwa arabihakana.

Umunyamkuru w’ijwi ry’Amerika, Eric Bagiruwubusa yari mu rukiko ategura inkuru ikurikira.