URUBANZA RWA ADF I KIGALI RUSOBANUYE IKI?

Yanditswe na Valentin Akayezu

Uru rubanza rwavugiwemo ibintu umuntu yitonze yabonera ibisobanuro bindi. Hagaragajwe ko hafashwe abaterabwoba ba ADF biteguraga gutera ibisasu no guhitana bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano bo mu Rwanda.
Ariko mbere yo kugaragaza isesengura kuri uru rubanza, ni ngombwa kwibutswa ko cyane cyane ibikorwa bya ADF byamenyekanye cyane igihe yagabaga ibitero ku mutwe w’ingabo za Tanzania ziri muri Kongo mu bikorwa by’amahoro. Icyo gihe, ibyo bitero bikaba byarahitanye ingabo za Tanzania zigera kuri 20. Ntawabura Kandi kwibutsa akangononwa ubutegetsi bwa Kigali bwakomeje kugirira Tanzania kubera uruhare rwayo mu isenywa ry’umutwe wa M23 wari waratangijwe n’abahoze mu gisirikari cy’U Rwanda ariko nyuma yo kurwana intambara zaho, bagahinduka Abakongomani bavuga ikinyarwanda banaharanira ngo uburenganzira bwabo. Ikindi cyo kwibutsa kandi ni ubufatanye bwa Kigali na bamwe bo muri FARDC (igisirikare cya Kongo) mu gufasha ADF no kuyiburira igihe igabweho ibitero.
Aho ingabo za Uganda, UPDF zinjiriye muri Kongo, bivugwa ko zagabye ibitero mu birindiro bya ADF mu buryo butunguranye, ku buryo n’abayobozi ba FARDC basa n’abatunguwe na “timing”!! Ibyo byatumye ADF yari isanzwe iburirwa hakiri kare ko izaterwa, ihawe amakuru na bamwe muri FARDC ndetse na Kigali, itabasha kuva mu birindiro kuko yatewe itunguwe nyine. Mu bisanzwe, iyo ADF yaterwaga, yabaga yamaze kwimukira ahandi maze amabombe araswa agafata ubusa. ADF isanzwe izwi nk’umuyoboro mwiza wo gusahura uburasirazuba bwa Kongo, yaba amabuye y’agaciro, imbaho, ibiribwa n’ibindi. Kuba rero ibitero bya UPDF byaratunguranye, byashegeshe cyane uwo mutwe, watakaje na benshi mu bawugize.
Umuntu rero yakwibaza iby’izi manza zitangiye i Kigali?!
Birakekwa ko mu batakaje ubuzima mu bagize ADF harimo Abanyarwanda benshi. Bityo kumenyekana kwabo, kukaba kwahinduka ikimenyetso ndashidikanywaho cy’ubufatanye hagati ya ADF na Kigali. Ababa bibuka, iby’abanyarwanda bishwe bakajugunywa muri Rweru ngo bizaregwe U Burundi (uretse ko imirambo yarohowe n’abategetsi b’U Burundi yagiye isanganwa ibyangombwa byerekana ko ari Abanyarwanda), babasha guhita basobanukirwa impamvu z’izi manza zitangiye kuregwamo abitirirwa ADF ngo bashaka gutera ibisasu mu Rwanda.
Mu by’ukuri hagamijwe iki?:
-Kuba hari Abanyarwanda baguye mu bitero UPDF yagabye kuri ADF, Leta y’U Rwanda irashaka kugaragaza ko abo ari abantu bari basanzwe baracitse bagasanga iwo mutwe. Mu rubanza havuzwemo abantu bagiye muri ADF za 2012. Ikindi kandi ngo n’uko Leta yakomeje gukurikirana ubutumwa bwabo kuri za WhatsApp, bikagaragara ibyo bavuganaga n’imiryango yabo. Mu gukoresha ubu buryo bw’imanza rero, Leta y’U Rwanda irashaka kwikuraho uruhare mu gufasha ADF, ahubwo ikagaragaza ko nayo yibasiwe n’ibikorwa bya ADF.
-Leta y’U Rwanda, irimo irashakisha impamvu zose zatuma ibasha kwinjira muri Kongo mu buryo bwemewe. Yifashishije izi manza, irashaka kwerekana ko u Rwanda narwo rubangamiwe n’ibikorwa by’iterabwoba by’uyu mutwe, bityo nayo ikaba ifite uburenganzira ntakumirwa bwo kurinda ubusugire bwayo ikurikirana abahungabanya umutekano warwo aho bari hose.
Abanyarwanda bitege ko bashobora kubona n’ibindi bikorwa mu minsi ya vuba, birimo iterwa ry’ibisasu mu mujyi wa Kigali cyangwa ahandi mu gihugu, ibitero ku bantu cyangwa ibyabo, ibitero bizitirirwa za FDLR n’abandi..! Ibyo byose bikaba bishobora kuba mu mugambi wo gushakisha uburyo bwose bwo kwinjira muri Kongo mu buryo bwemewe.
N’ubwo Leta y’U Rwanda ikomeje kwanduza, kwikanga ndetse no kwifuza gusanga UPDF muri Kongo, hari ikintu cy’ingenzi yirengagiza!! Uganda yajyanywe muri Kongo n’ibintu bibiri:
1) guhashya ibikorwa bya ADF iyiteza umutekano muke;
2) Amasezerano hagati ya UGANDA na DRC yo kubaka no kubungabunga ibikorwa remezo.
Abasesenguzi berekanye ko urubanza Uganda yatsinzwemo na DRC mu Rukiko mpuzamahanga rw’ubutabera (International Court of Justice in The Hague), Uganda yategetswe gutanga indishyi z’akababaro kubera intambara zo muri Kongo mu myaka ya 2000. Nibutse ko U Rwanda narwo rwarezwe ariko rukanga kuburana kuko rwahakanye ububasha bw’urwo rukiko. Uganda rero, ku bwumvikane na DRC, ikaba yaremeye gutanga indishyi ariko binyuze mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo. Kugirango iyo mishinga ibashe kugenda, hakenewe umutekano usesuye, ariyo mpamvu Uganda yashoye imbaraga nyinshi za gisirikari kugirango ibashe kubugangabunga umutekano w’iyubakwa ry’ibyo bikorwa cyane cyane ko aho imirimo ikorerwa, bisanzwe bizwi ko ari mu karere kuzuyemo imitwe y’abarwanyi.
Nkaba narangiza nibaza, uretse ibikorwa by’ubusahuzi bisanzwe bikorwa, hari indi mpamvu yaba yemewe yatuma Kigali yabuze amajyo, ishaka icyayinjiza muri Kongo ku buryo bwemewe?