Urubanza rw'abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa ruragenda rwegera umusozo

Johannesburg- Ikinyoma cya Leta ya Kigali n’intore zayo cyaba kigiye kurangirana n’umwaka wa 2013. Ibi bikaba byaragaragaye mu cyumweru gishize hano mu rukiko rwa Jeppestown mu mujyi wa Johannesburg ubwo umwe mu bashinjwa gushaka guhitana Generali Kayumba Nyamwasa, ariwe Amani Uriwani(aka Uwimana Rukara), yitabaga urukiko.

Mu buhamya bwo kwiregura yagaragaje ko Umugambi wo guhitana Generali Nyamwasa bawumugejejeho kugirango abafashe gushaka ibisambo bizawushyira mu bikorwa, ariko uwitwa Vincent ubu ubarizwa mu Rwanda kuko we yatorotse igihe abandi bafatwaga, ariwe wamusabye ko bamufasha muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ngo yamubwiye ko ari umuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria ashaka ko batera iwe bakamwiba amafaranga menshi. Amani Uriwani yamumenyesheje ko ako kazi kazabahenda ariko Vincent we amubwira ko ikitabuze ari amafranga, hagati aho bakoze gahunda maze baza guhurira kuri Station ya lisansi ku muhanda witwa Corlette drive. Rukara akaba yari azanye nabo ngo yagombaga gukorana nabo ubwo bujura aribo Kamali na Mukatiri.

Kamali rero nawe yaganiriye na Vincent amubwira uko ibintu bigomba gukorwa, yahise abambwira ko bamuha akanya gato akajya kubazanira amafaranga ya avance ni uko abazanira ibihumbi makumyabili by’amarandi (amafaranga akoreshwa muri Afrika y’Epfo). Vincent yahise ajyana na Kamali kumwereka aho inzu y’uwo mu Nigeria bashaka kwiba atuye ariko bagaruka amusaba ko bagomba noneho kwica wa muntu! Ibyo rero byabateye urujijo bituma batangira kwibaza niba koko uwo muntu ari umuNigeria ari we cyangwa ari umunyarwanda. Bahise bafata icyemezo cyo kwirira ayo mafaranga ntibagira icyo bakora. Bukeye barongera bahurira ha handi babaha urufunguzo rw’aho wa muntu atuye.

Kuva icyo gihe Rukara yagumye kwihishahisha Vincent yamuhamagara ntiyitabe telefone ye! Hashize iminsi Rukara ari muri Salon de coiffure y’uwitwa Kalisa Mubaraka telefone ikagumya ihamagara kugeza ubwo uwo Kalisa amubajije impamvu atitaba! Rukara ati umpamagara ndamuzi ni abanyarwanda bashaka kwicana, ati se uwo bashaka kwica uramuzi ati: bambwiye ko ari umuNigeria ariko jye(Rukara) nabonye asa n’abanyarwanda. Kalisa aramubwira ati nanjye se mwashyizemo nkirira ku ifaranga, Rukara aramubwira ati nta faranga ririmo ahubwo niba uyu muntu bashaka kwica umuzi wamumenyesha!

Bukeye Kalisa aramuhamaga aramubaza ati: Ese ibyanyuze kuri Television wabibonye? Rukara ati oya, ati se wabonye ko hari umujenerali w’umunyarwanda barashe. Kalisa aramubwira ati se buriya si ba bantu bawe wambwiraga, undi ati byashoboka ariko si jyewe. Hanyuma bakorana gahunda ko aza kuza mu rugo rwa Kalisa bakabiganira.

Bukeye ajyayo ariko aramubura ni uko abwira umugore wa Kalisa ko agaruka sa munani. Hagati aho Kalisa yari yamaze kubimenyesha Police ni uko Rukara ahageze ahita atabwa muri yombi, yemerera police ko ibyo bintu abizi ndetse atanga na nomero zose za ba bandi aribo Mukatili, Kamali, na Vincent ni uko police ibacakira bose gutyo.

Ubu buhamya rero bukaba buhuye n’ubwo ubushinjacyaha bwatanze. Ikigaragara ni uko Rukara, abo yari yateguranye umugambi mubisha baje gusanga we yishimiye kurya amafaranga make yari amaze kumugera mu mufuka, akirengagiza menshi yari akiri inyuma igihe bashoboraga kwica General Nyamwasa. Icyo bakoze rero bamuciye inyuma bajya kurangiza uwo mugambi mubisha we atarimo.

Ikigaragara rero ni uko urubanza rugeze mu marembera, bikaba biteganywa ko niba nta kerereza-rubanza ribaye ku mpande z’abunganira abaregwa dore ko uko uru rubanza rutinzwa ariko bahebwa akayabo na leta y’u Rwanda, kandi kuri bo ntacyo bibatwaye, uyu mwaka uzajya kurangira narwo rwarasomwe.

Ikindi ni uko nyuma y’ibimaze kuvugirwa mu rubanza kuva rwatangira ntawugishidikanya ko Leta ya Paul Kagame ariyo yihishe inyuma y’aya mahano! Ya theorie yimakajwe cyane na leta ko General Nyamwasa yirashe yaba igiye kurangiza igihe maze ukuri guciye ku munzani w’ubutabera kukajya ahagaragara abanyarwanda bakiruhutsa. Kagame na bagenzi be dossier yabo ikongerwaho undi mugereka. Tuzakomeza tubagezeho amakuru y’uru rubanza uko azajya atugeraho.

JD MWISENEZA
JEPPESTOWN MAGISTRATE COURT
JOHANNESBURG

8 COMMENTS

  1. ariko umunsi muzasanga iyo leta ya kagame mushiraho ayo mahano atariyo ubwo ntimuzakorwa ni soni, ni mwasanga ari bene wanyu bariyo mu buhungiro mujye mubanza kuvuga aruko imanza zirangiye

  2. Reka tweguca urubanza mbere yabacamanza, dutegereze umwanzuro w’urukiko gusa bizaba biteye agahinda niba koko kagame afite uruhare mugushaka guhitana mugenziwe baruhanye. Mbona bikwiye ko umuntu yarakwiye gushaka icyamuhuza nundi mbere yogushaka kumwica.

  3. @Daviuravuga ukuri ariko sinumva impamvu uwiyise abona mbona afitiye ubwoba ko gouvernement ya kagome ya yahamwa na kiriya cyaha niba utabifitemo uruharere icecekere ubutabera bukore akazi kabwo uzahamwa n icyaha ahanwe.
    abanyrda mureke amaranga mutima mureke dukorere urwanda uho gufasha uhemuka kurusha uru kubaka

    • ese ko arinkibyo byose umwise kagome ute kandi utaramenya ko ari we washatse kwica nyamwasa????? ariko mwagenze gahoro diiii ko polic izwi n’abayikina kweli nkawe ushobora kwicara ahouzi ko ari kagame kandi nyamwasa wa mugani ariwe wirashishije kuki utibaza impamvu atapfuye???

  4. none se abona we ko usetsa none se wowe niwasanga ar,uwo hitler wawe alias poul kagame wihishe inyuma ntuzakorwa nisoni? A none se abo bahunze bahunze umudamararo cg pradise mwicara mubeshyabahinde nimwisubireho mureke kwirirwa muvuga amahomvo mwa mva mwe.

  5. ANONYMOUS,erega turacyafite ikibazo gikomeye mu rwagasabo,abantu nkamwe ,murabona urwango mufite mwaza mu rwanda,niba uri no mu rwanda bari bakwiye kukujyana mu tig kuko kwita abantu inva byerekana rwa rwango rukibarimo,sha amaraso ni mabi koko ,burya nibaza ko ubugome ,kwica ari heredite,nkawe urunva ukwije,mbega ubugome,wihane uhinduka si non biracya kugoye pe

  6. hehehehe akabi gasekwa nkakeza koko…..ubwo anonymous rero uricaye utekereza igitutsi kiza kiza watuka abantu muvuga ururimi rumwe muvuka mu gihugu kimwe mukanagira umuco umwe nuruhu rumwe usanga bakwiye kwitwa imva?????? yoooo ukwiye gusengerwa pe muvandi kuba utavuga rumwe na leta ya kagame sibivuga ko abo yagiriye neza ari imva ahubwo wowe kora iyo bwabaga umusimbure ariko ubanze urebe neza noneho wowe ababa batavuga rumwe nawe icyo bakwita subwo nyuma y’imva wakwitwa iki nge ndumva mbuze icyo uricyo umbabarire sinshaka kugutuka ariko imvugo yawe numwana uvuka uyu munsi nayisoma azabona aho ukuri guherereye kagame ntawe arita imva ntanumukurikiye uratukana bene ako kageni…erega mwicira urubanza buri uko umunsi urangiye undi ugatangiira kagame nta kazi kanini abafiteho mwebwe nirango murabizi

Comments are closed.