Urubanza rwanjye No 1

Mpozenzi Nemeye ati:

Si ndi umurwayi cg uwahungabanye

Si inda nini cyangwa gushukwa

Si umurengwe cyangwa ubushinzi

Si ubukunguzi cyangwa ubugome

Si na Stockholm syndrome!

Ni intimba yasobetse imitima

Twabigendanye kuva kera

Biraturwaza biraturembya

Nta gutuza nta kugoheka 

None ngo duceceke twaradabagijwe!

Ariko kdi reka muducyurire ni mu gihe

Umuntu abura se koko!!!

Mwakoze byinshi kandi byiza 

Turashima kandi cyane 

Gusa nanone singombwa kwitaka

Ibirenze cyane ndetse bikabije

Umugani wa Beni Rutabana

Urubanza rwanjye ndarubatuye:

Biyangira muri 1987 mwashutse ababyeyi bacu mu nyungu bibwiraga ko ari iza benshi.

Barafunzwe, baratotezwa bamwe bahunga igihugu, babasanze ntimwanabakiriye neza.

Ntibyateye kabiri, muratera badushinja kubabera ibyitso, turasakwa, ababyeyi barafungwa bikomeye, ribara uwariraye!

Si impuhwe mbateza, si inzara si no gukunda inda nk’uko numvise mubyita.

Twarabazize biratinda, batwita inyenzi, inzoka, inyangarwanda na ba rutamayeze n’andi mazina menshi agayitse.

Byageze mu 1991, tumaze gusobanukirwa n’abo muri bo, turabakunda turabataka, imisanzu iratangwa bakuru bacu barabasanga.

Twitabiriye amashyaka menshi(PL/PSD/MDR) turabyina turahamiriza biratinda, ngo turashaka rukokoma! 

Ndabyibuka nk’ibyabaye ejo, twafashwe n’igipindi cya ba PC, turabashyigikira bishyira kera.

Reka sinizimbe mu magambo, mwaje muje kubohora, guca akarengane n’ubusumbane, gukuraho ubuhunzi n’irondakakoko.

Mwanengaga imisanzu n’imisoro, mukavuga ko muje kurema u Rwanda rushya rutarangwamo ibyo byose.

Mwatwigishije ko inshingano z’ingabo ari ukurinda umuturage n’ibye byose

Mwatwigishije amateka y’igihugu, mutugaragariza ko yagoretswe, ko muzanye ubumwe.

Mwaraduhumurije ntawe ubigaya, turabashima, ariko ntitubashima byo kubahishira, kuko ababahishiriye nabo mwabakozemo biratinda.

Ababakoreye, abafashije mu nzego zose, abatanze imari yabo sibo mwahereyeho!

Erega urubanza rwanjye ni rurerure, mpere i Rutongo muri REDEMI, ko mwaje ari ukurinda abaturage n’ibyabo bariya mwiciye mu bisimu, byacukurwagamo gasegereti(casterite), bo bazize iki? Ko bari abanyarwanda nk’abandi niba bari barakoze ibyaha ko bari kubibazwa n’inkiko bazize iki koko, bari benshi ababizi barabizi, bumvaga atari ngombwa guhunga igihugu bahitamo kuba bikinze hariya mu gisimu, namwe muti twatanzwe mubamishamo amasasu na za bombe, erega mukabyita gukubura (kufajia), boshye mukubura imyanda.

Uko mukomeza kwinangira tuzabashyira hanze, nubwo bizwi hose igihe nicyo gitunganya byose(le temps arrange tout).

Si inzika si no kuba umurakare, navuze kenshi ko ibyo mwakoze neza tubishima ariko kandi ntabyera ngo de, mwarishe ndetse bikabije, uwo  mugambi murawukomeje.

Nyamuneka nimusubize inkota mu rwubati, aka wa mubyeyi wababajije ati” muzica mwice n’abakabarengeye”! Nsoreje aha muhere i Rutondo mukore ubushakashatsi, nyuma ya 22 z’ukwa kabiri, nzabaha n’ahandi henshi, kandi tubifitiye ibimenyetso, namwe muzatubwire uburyo nta kuri dufite, kandi urubanza rwanjye tuzaburana ingingo nyinshi. 

Mpozenzi Nemeye wa Nemeye mene Nemeye