Uwimana Basile, Anne Marie Niwemwiza n’abandi! Ntaho mutaniye na Kantano cyangwa Bemeriki muri ibi bihe.

Idamange Iryamugwiza Yvonne

Ku munsi w’ejo nibwo natangiye kubona abantu benshi biganjemo abanyamakuru bashinja Idamange gupfobya genocide. Ibi ntibyantangaje kubera ko nsanzwe nzi y’uko mu Rwanda genocide yabaye igikangisho kuri buri wese unenga imitegekere ya FPR. 

 Si igitangaza kubona Idamange ashyirwa amakara yaka ku mutwe bamushinja gupfobya genocide ngo yakorewe abatutsi. Ibi ni ibyerekana neza icyico nyakuri FPR igomba kuraswamo.

Burya usesenguye neza wasanga biriya bitwaro bya kirimbuzi RDF ibitse i Gabiro n’ahandi ntacyo byayimarira mu gihe abanyarwanda 100 bahagurukira rimwe bakayirasa muri kiriya gisebe cyitwa genocide Idamange yatonetse mu cyumweru gishize.

Abatari babizi mubimenye ko ukuyeho ijambo genocide yakorewe abatutsi FPR yanyura mu Kagera n’amaguru igaturiza i Nakivale aho yaje ituruka. 

Uwimana Basile, Anne Marie Niwemwiza, Butera Isheja Sandrine, Ingabire Egidie Bibio, David Bayingana n’abandi!

Musigeho mwe kumera nka Kantano, Bemeriki n’abandi bose bakoreye mu ngata leta y’abatabazi bikarangira batanazwe.

Muri mwe harimo abacikacumu badashidikanywaho, ariko kandi musubize amaso inyuma musesengure ibyo Idamange yavuze niba koko birimo icyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana genocide yakorewe abatutsi.

Idamange ari gukora mu jisho rya FPR kandi birumvikana kuba intore za yo zamwijundika, Ariko nimube bakuru mwe kwiyambura umwambaro w’itangazamakuru mutazavaho mubazwa amagambo nk’aya muri kwandika mu bihe biri imbere.

Ubugoryi nk’ubu nimuburekere Jean Lambert Gatama nako Gatare niwe wabuhisemo kuko yifuza kunywa inzoga akazimara ku Isi.

Mwebwe rero mukinywera gushira inyota nimumureke yiyahure kuko uwiyishe ntaririrwa. Mwihangane mutare amakuru munayatangaze, ariko mwe gushwaratura Idamange imfubyi ya genocide.

Ubu koko Kagame na FPR babagize za senene zimwe zishyirwa mw’isashi zigatangira kuryana mbere y’uko bazirya!? Nimusigeho dore abenshi muri mwe muracyari bato kandi itangazamakuru murikora kubera ko murishoboye. Ntabwo ari impuhwe FPR yabagiriye! 

Ingoma zirashira hakaza izindi, ariko umwuga wanyu iyo ukozwe neza ntucuya. Musigeho mutazavuga ko mwashutswe aka ya ndirimbo y’abakoze genocide.

Erega bana ba mama Kantano yari kuri micro nka mwe, ntabwo yari kuri bariyeri. Namwe rero mwibuke ko ziriya messages mwanyujije kuri Twitter n’ahandi ziri gushishikariza FPR kwica Idamange turi kuzibona kandi twazibitse aho imvura n’umuyaga bitagera.

Ni musigeho muracyari bato. Umwanda nk’uyu nimuwurekere Murangira Thierry wa RIB awivurugutemo dore yabisemo.

Naho mwebwe nimugire ubwenge, Murebe hirya y’ejo mutazavaho musimbura Mushayidi na Niyitegeka muri Gereza kandi mwari mufite ingabo ibakingira ariryo tangazamakuru rikorera abaturage aho gukorera ishyaka ry’amabandi aka wa mugani wa Evode.

Nzirorera Rwubaka