Urubyiruko Niwo Muti wo Kurangiza Ubwoba n’irondakoko mu Rwanda

Turasaba ko urubyiruko ruriho n’uruzakurikiraho, gushaka uburyo bwose bwo kubanisha abanyarwanda, kubizeza kuzagenda mu Rwanda rwabo bemye nta mwiryane n’abategetsi bashingiye ku moko baharangwa. Kumvisha Abanyarwanda bose ko amoko atari ikibazo. Ko ikibazo ari ubutegetsi bubi, ubuyobozi bubi n’abayobozi babi, bagundira, bikwizaho ibyiza by’igihugu.

Urubyiruko ni rwo rwonyine tubona ko ruzavura iyi ndwara igeze mu bantu twakekaga ko bafite inshingano zo kuyivura, ahubwo bakaba bibereye mubyo gukuririza amoko bitwaje jenoside itabava mu kanwa nyuma y’imyaka 20. Uburyo bwo kuyivura ntabwo ari ugutongera abahutu, cyangwa abatutsi, tubumvisha ko bose bafitanye inzigo. Ntacyo bapfa kindi uretse ubutuegetsi bagize ikotaniro riterwa no kwikubira bivanze n’ubwibone, irondakoko, n’irondakarere.

Ibyo Perezida asaba urubyiruko rw’abahutu kujya bunamira abatutsi, bakabasaba imbabazi, kubera ko babyawe n’abahutu, kubyemera ni uguheka umusaraba w’iteka. Ibi, ni ibyo kurwanywa, bikamaganwa na buri munyarwanda wese ushyize mu gaciro, aho ari hose. Nta narimwe umunyarwanda aho avakagera yasabwa, cyangwa agategekwa gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze, kabone niyo umubyeyi we yaba ari interahamwe, cyangwa umujenosideri. Icyaha ni gatozi.

Ntabwo byakumvikana ko umuhutu wiciwe kimwe n’umututsi wiciwe, azahaguruka cyangwa ngo yuname, asaba imbabazi abatutsi gusa, ngo kubera ko ari umuhutu. Kuki se umututsi we atamushimira ko aticanye, niba koko abahutu bose ari abicanyi?

urubyiruko1
Abana bo ku muhanda

Nta muhutu wiciwe muri jenoside ugomba gusaba imbabazi abatutsi. Abicanyi bo ubwabo bazasabe imbabazi abo biciye. Umuhutu utaricanye, akaba ndetse yarabanye neza n’abatutsi, bakaba batarahemukiranye kugeza ubu, yarakwiye kubishimirwa n’abatutsi. Abahutu n’abatutsi b’inyangamugayo baracyariho ntibashize. Jye mbona icyo umuhutu utarishe yakora cyaba kugaya cyane abishe abatutsi.

Kuki se abatutsi biciwe batifatanya n’abahutu biciwe ngo bagire “solidarité” yo kurwanya ubwicanyi bwa jenoside mu Rwanda? Kuki jenoside ifatwa nk’urubibi rubatanya aho kubabera ikimenyetso cyo kubahuza ngo bakore ingamba zo kuyirwanyiriza hamwe bakayitsirika burundu?

urubyiruko2
Abana bo kumuhanda mugace ka Nyabugogo

Gukomeza gufata jenoside nk’igikoresho cya politike, kugira ngo abafite ubuyobozi bw’igihugu bayikoreshe mw’iterabwoba mu Rwanda, bayikoreshe no mu mahanga bakoresheje technique bazobereyemo y’icurakinyoma, biragayitse cyane. Ariko ntibizahoraho, bizarangira.

Tugomba kurwanya ingengabitekerezo y’ubutagondwa (extremisme) tubona ko itangiye gushora imizi mu rubyiruko. Perezida Kagame dukurikije ibyo avuga turasanga ashaka guhindura abatutsi ubwoko numero ya mbere mu Rwanda, naho Abahutu bakaba ingaruzwamuheto.

Iriteka yaciye akaricira imbere y’urubyiruko ribangamiye cyane imibanire n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda. Rirerekana ingengabitkerezo y’ivanguramoko (racisme) ishobora gukurura ubundi bwicanyi mu Rwanda. Kuyirwanya twivuye inyuma byagombye kuba intego yaburi munyarwanda.

Habincuti Aimé

RDI-Rwanda Rwiza

Komiseri Mu byerekeye Ubukangurambaga bw’Urubyiruko