URUGIYE CYERA RUHINYUZA INTWARI:LETA Y’U RWANDA IFUNGUYE IMIPAKA IKUBAGAHU NYUMA Y’AHO INZARA IMAZE IMINSI INUMA MURI RUBANDA KUBERA IZAMUKA RY’IBICIRO KU MASOKO

Bernard Ntaganda

ITANGAZO N° 003/PS.IMB/NB/2022

Ku italiki ya 29 Mutarama 2022 ishyaka PS Imberakuri ryasohoye itangazo N° 001/PS.IMB/NB/2022 rigaruka ku cyemezo cyo kwikiza Leta y’u Rwanda yari yafashe cyo gufungura imipaka ihuza u Rwanda na Uganda. Iri tangazo ryemezaga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera ko nta mahitamo u Rwanda rwari rufite kuko inzara yanumaga muri rubanda bitewe n’ibiciro byari byazamutse ku masoko yose yo mu Rwanda.

Bidateye kabiri, Banki Nkuru y’u Rwanda nayo yemeje ko ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze byazamutse ku masoka bityo mu rwego rwo guhangana n’iryo zamuka ifata icyemo cyo kuzamura inyungu ku mafaranga Banki Nkuru y’Igihugu iha banki z’ubucuruzi.

Ishyaka PS Imberakuri ryemera ko uburyo Banki Nkuru y’Igihugu yiyambaje ari bumwe mu buryo bukoreshwa mu rwego rwa politiki y’ubukungu mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ariko kandi rigasanga ko atari ubwo buryo Banki Nkuru y’Igihu yagombaga kwiyambaza mu guhangana n’iki kibazo cyizamuka ry’ibiciro ku masoko. N’ikimenyimenyi iki cyemezo ntacyo cyakemuye ahubwo cyarabihuhuye dore ko ibiciro byakomeje kuzamuka kurusha umuriro wa marariya y’igikatu.

Koko rero, iyo ibiciro ku masoko byazamutse, Banki Nkuru y’Igihugu nk’ikigo cya Leta gishinzwe kubungabunga politiki y’ifaranga gishobora gufata ingamba zinyuranye zo kubungabunga ifaranga harimo buriya buryo yakoresheje cyangwa igashyira ku isoko impapuro z’agaciro n’ibindi.Gusa, ibi Banki Nkuru y’Igihugu ntibikora mu cyuka kuko igomba gushingira ku isesengura ryimbitse kugira ngo imenye neza impamvu nyamukuru zatumye ibiciro bizamuka.Aha, biragaragara neza ko Banki Nkuru y’u Rwanda itigeze ikora iryo sesengura ahubwo yikoreye rya tekinika tumenyereye mu mikorere ya FPR INKOTANYI kuko nyuma ya kiriya cyemezo cyayo ibiciro byakomeje gutumbagira nk’umwumba w’insina.Ishyaka PS Imberakuri rirasanga Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda yagombye gufata akaruhuko.

Ubumenyi mu by’ukungu bwerekana neza ko ibiciro byo ku masoko bizamuka kubera impamvu nyinshi ariko muri izo zose havugwa cyane impamvu zishingiye kuri politiki y’ifaranga n’impamvu zishingiye ku buryo isoko riba rihagaze ku birebana n’ibicuruzwa biri ku isoko n’abaguzi ariko na none hashyirwa mu cyezi n’impamvu zirekeranye na politiki y’imisoro iba ari nk’impeta n’urutoki na politiki y’ingengo y’imari.

Ku bijyanye n’uruhare rwa politiki y’ifaranga mu izamuka ry’ibiciro, ibi bishoboka iyo amafaranga yabaye menshi cyane mu gihugu bitewe n’impamvu zimwe na zimwe.Aha havugwa nko kuba habaye kongera imishahara y’abokozi benshi ari aba Leta cyangwa abikorera kandi mu buryo bugaragara, kuba hari amafaranga Leta yahaye abaturage bayo mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bwabo ku isoko, kuba hari amafaranga y’amahimbano yashyizwe mu gihugu n’ibindi. Muri ibi bihe, ni ho Banki Nkuru y’ Igihugu icyo ari cyo cyose ishobora gukoresha buriya buryo Banki Nkuru y’u Rwanda yiyambaje. Aha rero niho ishyaka PS Imberakuri, kimwe n’abandi, ryibaza niba ibi ari byo byatumye Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu yarafashe kiriya cyemezo. Amagambo ahariwe nyankana!

Ku bijyanye n’impamvu zirebana n’ibicuruzwa biri ku isoko n’abaguzi, aha ibiciro birazamuka iyo abaguzi ari benshi ibicuruzwa ari bike.Ishyaka PS Imberakuri rirasanga ibi ari byo mpamvu nyamukuru yatumye ibiciro bizamuka ku masoko. Kubibona ukundi byakwitwa ubuswa cyangwa itekinika, dore ko ryabaye icyorezo mu Rwanda.

Ishyaka PS Imberakuri riributsa kandi ko iki kibazo kimaze iminsi mu Rwanda nk’uko bigaragazwa n’inzara za hato na hato zayogoje u Rwanda mu bihe bitandukanye.Ibi bikaba ariyo ntandaro zo kugwingira mu bana, inkumi n’abasore bakaba barabaye nk’impinja n’aho abagabo n’abagore bakaba barasubiye bwana.

Ni kenshi ishyaka PS Imberakuri ryamaganye politiki ruvumwa ya Leta y’u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu aho idashira ingufu mu bukungu bushingiye kuzamura ibirebana n’ubukungu bufatiki bushingiye cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi, ku nganda ntoya n’iziciriritse no guteza imbere ibikorwaremezo bifitiye rubanda akamaro ahubwo ikibanda gusa mu gushora imari ku bikorwaremezo by’umutako no gushyira ingufu ku bukungu bushingiye gusa kuri serivisi nazo zitegereza abaguzi bavuye ikantarange iyo za Bulayi.

Uretse ko n’ubusanzwe u Rwanda rudafite ubukungu buhamye bwatanga umusaruro wahaza Abanyarwanda, icyorezo cya COVID 19 nacyo cyashegeshe bwa bukungu n’ubundi butashingaga noneho ibintu biza guhumira ku mirari nyuma y’aho Leta y’u Rwanda yihenuye ku baturanyi ikiha gufunga imipaka nyamara ibyo bihugu ari byo byashoraga ibiribwa byinshi ku masoko y’ u Rwanda.

Ikindi gituma ibiciro bizamuka mu Rwanda umuntu ntiyakwibagirwa ibindi bibazo biri muri politiki y’ubukungu y’u Rwanda.Aha, havugwa politiki y’imisoro, politiki y’ishoramari iciriritse na politiki irebana n’ingengo y’imari n’ibindi.

Mu Rwanda, politiki y’imisoro iteye impungenge cyane cyane imisoro izitaguye nka TVA kuko iri hejuru mu gihe Leta y’u Rwanda isonera imisoro bamwe mu bashoramari b’abanyamahanga nyamara ari bo bakagombye gusora kuko ari bo baba bafite n’ubwo bushobozi. Igihe cyose umusoro ku nyongeragaciro TVA uzakomeza kuzamuka n’ibiciro ku isoka bizazamuka.

Politiki y’ishoramari u Rwanda rwimirije imbera kuva FPR INKOTANYI yafata igihugu iteye agahinda.Leta y’u Rwanda yagiye ishora amafaranga yavanye mu misoro y’Abanyarwanda mu bintu bidafitiye inyungu rubanda kandi ibyinshi bigahomba iyo bitasahuwe n’abafatanyabikorwa b’abashoramari, ishyaka PS Imberakuri risanga ahubwo ari ‘’abashombamari’’. Aha havugwa nk’ikigo cy’indege RWANDAIR gikora gihomba, amahoteri leta yashoyemo akayabo n’ibindi.

Ku birebana na politiki y’ingengo y’imari, ibintu nabyo ntabwo ari shyashya. Leta y’u Rwanda ibaho mu buryo burenze ubushobozi bwayo. Aha havugwa amafaranga menshi atagwa mu mutekano kubera politiki ya FPR yo guhora yikanga abayitera cyangwa guhiga abo yita abanzi bayo, amafaranga atangwa mu nzego za polisi na giserikare hanze y’u Rwanda dore ko rwabaye umujandarume w’isi, amafaranga yishyurwa ku myenda igihugu kiba cyafashe kandi atarashowe mu bikorwa bibyara inyungu , amafaranga Leta y’u Rwanda itanga mu banyamahanga kugirango bayitagatifuze n’ibindi.

Mu gusoza, ishyaka PS Imberakuri rirasanga Banki Nkuru y’Igihugu igomba gusubira ku cyemezo yafashe cyo kuzamura inyungu ku mafaranga iha amabanki y’ubucuru kuko uretse kuba icyo cyemezo kitarashoboye gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ni n’icyemezo kibangamiye ishoramari kuko gituma inguzanyo zihabwa abagana ayo mabanki zihenda bityo bigatuma bifata mu kwaka inguzanyo kandi zari zikenewe muri ibi bihe ubukungu bwashegeshwe na COVID 19.

Kuri iyi ngingo, ibisobanuro byatanzwe na Guverineri ntabwo byendeye ku kuri kuko amabanki y’ubucuruzi yo mu Rwanda ntabwo yakoresha amafaranga y’abakiriya bayo kubera ko batigeza babona ubushobozi bwo kubitsa bitewe n’ikibazo cya COVID 19. Keretse wenda niba Guverineri avuga banki imwe ariyo Banki ya Kigali (BK) kubera ko ariyo yihariye serivisi zose zijyanye n’imirimo ya za banki cyane ko ari iya Leta bityo bikaba bidatangaje ko yaba ifite amafaranga menshi y’umurengera mu isanduku yayo.

Ikindi, Leta y’u Rwanda igomba kugira ubutwari ikisubiraho igakosora muri rusange politiki yayo y’ubukungu ku birebana cyane cyane na politiki y’ifaranga,y’ishoramari, y’imisoro,y’ingengoyimari yemera kwizirika umukanda aho kubaho nk’iyagashize kuko bitabaye ibyo rubanda bazashirira ku icumu bishwe n’inzara n’ubukene maze ya mvugo y’uko FPR INKOTANYI yikundira u Rwanda rutarimo Abanyarwanda ibi impamo.Leta y’u Rwanda neyemere kugamburuzwa nk’uko yemeye gufungura imipaka nyuma yo kwinangira kandi ishyaka PS Imberakuri kimwe n’abandi bazayibishimira.

Bikorewe i Kigali, kuwa 08 /03/2022
Me NTAGANDA Bernard
Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri (Sé)