URUHURIRANE RW'IBINYOMA: ISANO HAGATI YA "KAGAME DAY", M23, FDLR NO KUBYARA INYAMASWA.

Bavandimwe nkunda kandi nifuriza amahoro arambye muraho neza? Hobeee!!! Hari haciye igihe kinini ndi mu ruzinduko rw’akazi mu bihugu bitandukanye ku Mugabane w’uburayi, aho tuba twagiye gutumikira igihugu cyacu dukunda cyane, ntacyiza rero nko kugaruka mu rwa Gasabo, ukakirwa n’imiyaga n’umwuka warwo ku Kibuga mpuzamahanga cy’i Kanombe, nubwo ibi bihita bihindura isura igihe cyose mfunguye radio, TVR, na mudasobwa yanjye ngamije gusoma amakuru.

Bavandimwe nk’uko niyemeje kubakangurira kuva mu mwijima w’ubujiji n’umwijima w’icuraburindi ukomeje kuganisha u Rwanda rwacu mu bihe bibi, nkaba mbona ibyo nari maze igihe ntinya bikomeje kwigaragaza ku muvuduko ukanganye, ndagirango tuganire ku ruhurirane rw’ibinyoma no kujijisha abanyarwanda bikomeje gukorwa nkana n’ubuyobozi ku nyungu bwite z’agatsiko kagamije kwereka rubanda ko bagikomeye, nyamara twe tugira amahirwe yo kujyana nabo tukaba tumaze kubona ko ibintu bikomeye ndetse biruta ibyo bamwe twibwira cyangwa tubwirwa. Iyi nyandiko nabuze umutwe ukwiriye nayiha, nabuze ururimi nayikoramo mbura n’amagambo akwiye nyiha kuko ni uruhurirane rw’ibinyoma dukomeje kubeshywa n’abakabaye batubwiza ukuri kugirango tutazatungurwa n’AKAGA bo ubwabo badushoramo kubw’UBUSHOBOZI BUKE bwa KAGAME n’abo bafatanyije kuyoborana iki gihugu bibumbiye mu gatsiko nkaba ngiye kugerageza kubereka bimwe mu byihishe inyuma y’ibinyoma mumaze iminsi mwumvamu mu bihuha n’amakuru atandukanye rimwe a rimwe avugwa uko atari hagamijwe kurema agatima abaturage, nyamara bikaba bimaze kuba umuco.

Rwanda Day ni umunsi watangiye ari ihuriro ry’abanyarwanda baba mu bihugu byo hanze batekereje kuzajya bahura bagasabana, bakaganira ku bintu bitandukanye birimo n’ibibazo byugarije u Rwanda, uyu munsi watumirwagamo abayobozi mu nzego zitandukanye bagamije gusabana nokuganirira abanyarwanda batandukanye, ikibabaje nuko Kagame na Leta ye bafite ingeso yo gushimuta ibintu babonye biteguye neza, bakabivana mu nyungu rusange z’abanyarwanda babijyanamu nyungu z’agatsiko, aha niho bihinduka urubuga rwa politiki, aho Kagame abihindura urubuga rwo KWISHONGORA no KWIVUGA IBIGWI aho kuhavugira ibibazo byugarije u Rwanda, ibi akabikora atitaye ku mutungo w’igihugu ahasesagurira wakabaye ukemura ibibazo byinshi mu gihugu, nyamara washaka ikibazo gikomeye cyakemuwe n’iyi nama igaragaramo ibikomerezwa gusa n’inkomamashyi ukakibura, kuko ntawatinyuka kuvuga ibitandukanye nibyo UMUNYAGITUGU ashaka. Niba hari unyomoza nambwire ikibazo cyahavugiwe nibura kimwe, ambwire n’igisubizo, umuti cyangwa se ingamba zahafatiwe kuburyo twavuga tuti ikibazo runaka cyakemuwe na Rwanda Day.

Kubataragize amahirwe yo kwitabira izi nama, mwaratanzwe kuko nk’iyabereye mu Bubiligi nibuka ko icy’ingenzi cyahavugiwe buri wese yibuka nuko Kagame yishongoye mu mvugo ikurikira: “…abo bababwira ngo mureke gutaha ngo bari hafi yo kuvanaho Kagame barabashuka… biciye muyihe nzira se? Iy’amasasu se? Iy’amatora se?….”. Iyi vugo yuzuye ubwirasi no kwishongora ku banyarwanda bahora bavuza iya Bahanda bashaka ko habaho UBUTABERA bukorera abaturage, UBUYOBOZI bushingiye ku NZENGO zikomeye no GUCUNGA NEZA imitungo y’igihugu, yamaze guhaga imitsi n’amaraso ya rubanda maze avuga amateshwa, ibi sinzi ko aribyo byashorwamo akayabo, bigahagurutsa imbaga y’abantu bazima, bize kandi batekereza, barimo ababyeyi, abasaza, urubyiruko n’abanyacyubahiro batandukanye.

Igiteye amakenga no kwibaza n’uburyo abo bantu yitaga “ibigarasha, imyanda, ubusa” n’izindi mvugo zigaragasa agasuzuguro n’umurengwe urenze mugihe kitarenze imyaka itatu babashije kumukorera ibikorwa bisuzuguza umutegetsi i London, aho bamutsinze IGITEGO CY’UMUTWE, bakamutera guhuzagurika, ibyari UKWIHESHA “AGACIRO” bigahinduka UKWITESHA “AGACIRO” mu maso y’abazungu doreko aba ashaka kwigaragaza neza imbereyabo igihe abaturage b’imbere bakomeje kubuzwa amahoro n’UBWICANYI, INZARA, UMUTEKANO MUKE, AKARENGANE n’ibindi bibi byinshi biterwa n’ubutegtsi bubi Kagame yita BWIZA, nyamara tukaba tumaze kumenya ko bushingiye ku nkingi ikomeye y’IKINYOMA, aho abeshya abantu nk’aho batagira amaso n’amatwi n’ubwenge bwo kureba ko ageze MU MAREMBERA. Ibyabaye i London ni agahoma munwa kuburyo byatumye yihandagaza akabeshya ko abamuteye AMAGI ari abakongomani bashonje, ibi ubwabyo bikaba bitarimo ukuri, kuko twahuriryemo n’abanyarwanda benshi tuziranye, aho wasangaga twatangaye kubona barahindutse ABATAVUGA RUMWE na Leta kandi benshi muribo aribo bari badukuriye muri FPR, akaba yaranahavugiye ibintu bitangaje bitakavuzwe n’umutegetsi wiyita igitangaza kandi uhora uhakana ko nta ruhare afite muri Congo aho yagize ati: “…bariya kuki babimbariza hano, babimbarije muri Congo…”. Haciye iminsi 2 gusa yabasubirishije gutegeka M23, umutwe yaremye, aha intwaro kandi ategeka, kwubura imirwano kubera uburakari n’ikimwaro cy’ukuntu bamutesheje AGACIRO i London mu munsi yaraziko agiye kuririmbirwa no gusingizwa doreko asigaye abikunda kurusha Imana nyiribiremwa, bavandimwe mugabanye KURAMYA IKIGIRWAMANA KAGAME kuko Imana yo mw’ijuru itazihanganira ibyo mukora, izabahana yihanukiriye.

Ibyari ibirori, byabanje kurangwa n’akavuyo katejwe n’ABATAVUGA RUMWE na Leta ya Kagame bakomeje gutuma tubura amahoteri atwakira ndetse n’iyakira inama, kuko amenshi yagiye yisubiraho bitewe no gutinya imyagaragambyo kugeza igihe n’aho inama yagombaga kubera HAGIZWE IBANGA rikomeye kugirango twirinde akavuyo k’IBIGARASHA bimaze no gukomera, doreko basigaye batuma dukora cyane kuburyo imbaraga zigenda zigabanuka kubera induru yabyo, ibi bikaba byaratumye twese dutangazwa n’uburyo byabaye ngombwa ko Ambasaderi William NKURUNZIZA akora ikosa akemerera BBC ko aho inama izabera ari ibanga rizahishurirwa ABATUMIWE GUSA, aha nkaba nibaza niba iyi nama twakomeza kuyita RWANDA DAY, doreko bimaze kugaragara ko ijyamo ABANTU BATORANYIJWE gusa kandi bari mu gatsiko, ndetse ukongeraho ABANYAMAHANGA bo kwuzuza IMYANYA iba ituzuye hagamijwe kuyobya abaturage babereka ko Kagame ashyigikiwe n’abazungu benshi, ibi bikaba ataribyo kuko n’INSHUTI ZE MAGARA nk’Ubwongereza bwamaze kumukuraho amaboko kugeza ubwo agenda abebera nk’infungwa, bakamwinjiriza MU CYANZU nabwo yubaraweho n’abashinzwe umutekano ngo batamumena agahanga. Nkaba nibaza uburyo inama yitwa iy’abanyarwanda bose (RWANDA DAY) yategurirwa mu bwihisho no mw’ibanga rikomeye nk’iryo, bikaba bitanemewe ko yitabirwa n’ubishatse wese, nk’uko abibuka AMANAMA Y’UMURYANGO (FPR) muri za ’90-1994 yakorerwaga mu BWIRU BUKOMEYE kugirango hatagira umwanzi uzimenya kuko byashoboraga kuviramo abazitabira kwicwa, ibi bikaba binyemeza ntashidikanya ko ibintu bikomeye, gusa mbaye Kagame nahita nzikuraho kuko zagaragaje intege nke ndetse zitumadushidikanya ubushobozi bwe, aho ntiyaba ageze kw’iherezo kimwe n’abandi banyagitugu?

Baca umugani ngo iyaguye ntawutayigera ihembe, Kagame ageze mu ndunduro, doreko akimara kuyoborwa n’umujinya we yakuye i London, aho yari yizeye IMPUNDU akahavana INDURU, kuko benshi bamenye ibinyoma bye, yihutiye kwihimurira ku banyekongo bagowe, ategeka intambara yihuse ngo yerekane ko agikomeye, nyamara akibikora yatanguwe n’IBITERO BYO KINIGI, ibi bikaba nanubu byaravuzwe mu binyamakuru, igihe hari hari inkuru z’ibitero bya M23 aribyo byihaye urubuga mu binyamakuru bitandukanye ibi nabyo biza byiyongera ku bikorwa bitandukanye bigaragaza ko Kagame yashenguwe n’ibyamubayeho London, aho yagarukanye ubukana budasanzwe aho yahinduye byinshi, ahereye kuri Guverinoma, no guhamagaza hutihuti abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Burundi, Suwede n’u Busuwisi, bashinjwa kunanirwa inshingano zabo ibi bikaba byaratumye abatavuga rumwe na Leta bagira ingufu n’ubukana Leta ye itigeze iteganya ko bagira, nubwo rero Kagame yabonyeko abanyarwanda bakomeje kumutera icyizere no guhumuka, ntibyagarukiye aho inkuru y’incamugongo iba imwituyeho ko mu Kinigi FDLR umutwe we yita uw’iterabwoba uba umugabyeho igitero gikomeye, cyatumye abaturage bavanwa mu byabo, ibi bikaba bibaye ku ncuro ya 2 mugihe kitarenze umwaka, kuko ubwamberebwo biyemereye ko FDLR yateye u Rwanda, ubu bwo bakabeshya ko ari intambara yaberaga muri Congo yumvikanaga mu Kinigi igatuma abaturage bahunga, nyamara bikaba ntaho bihuriye n’UKURI doreko Leta ya Kagame na Kagame ubwe azwiho kubeshya cyane, nubwo rimwe na rimwe acikwa kubera ubuswa, akiyemerera ibyo ahakana.

Ibi bikimara kuba, ntakundi abatekenisiye twagombaga kubigenza uretse GUHIMBA INKURU itangaje kandi yatuma abaturage baba bayihugiyeho bakareka kumumya gutekereza ku biriho biba mu gihe gito, doreko kuva tariki 14-27 habaye IMPINDUKA ikomeye ku butegetsi n’amateka ya Kagame na Leta ye itigeze ibaho na rimwe, nibwo duteruye IGIHUHA cyuko UMUTURAGE YABYAYE IGISIMBA, ku batazi rero icyo twita “public manipulation”, nabibutsa mugihe Pasteur BIZIMUNGU yeguragaku butegetsi nibwo hadutse inkuru y’UKO UMUGABO N’UMUGORE BARI MUBUSAMBANYI BAFATANYE, ibitsina bikanga kurekurana, ibi bikaba bitaravuzweho rumwe kuko ik gihuha cyakwiriye u Rwanda mu minota mikecyane, nyamara hagamijwe kuyobya ubwenge by’igihe gito, ibi byose bikaba biri mu ntwaro Kagame n’agatsiko ke bitwaza igihe cyose abaturage BEGEREJE GUHUMUKA no kureba ibibakorerwa, ibi bakabikora bagamije gusunika iminsi, doreko guhirima kw’ingoma ye bitari kera, ibimenyetso uwabishaka nabimuha, reba UBWICANYI BWA BURI MUNSI, reba AKARENGANE gakorerwa abaturage, REBA AMASHYAKA YA POLITIKI AVUKA UMUNSI N’IJORO, reba ukuntu IBINYAMAKURU BYA LETA BYANDIKA IBIHUHA, reba ABANYAMAKURU B’INZADUKA nka TOM NDAHIRO twagereranya na NGEZE HASSAN, Prof. NSHUTI MANASSEH, New Times, Igihe, Imvaho n’ibindi byinshi byahindutse urubuga rwo gukwirakwiza ibihuha na za THE EXPOSER zaje zigamije guharabika abatavuga rumwe na Leta wagereranya na RTLM radio rutwitsi aho Tom Ndahiro wahoze muri Komisiyo y’Uburenganzirabwa muntu, asigaye YIRIRWA YANDIKA IBIHUHA AGAMIJE KUBIBA INZANGANO mu banyarwanda, no GUTERA UBWOBA abo bose batinyuka kuvuga IBIBI BIRANGA INGOMA YA SHEBUJA KAGAME utagira aho atandukaniye n’abandi banyagitugu bazwi nka Saddam, Mobutu na Khadafi wishwe urw’agashinyaguro nyamara tuziko abaturage be bari bariho neza kurusha America n’Uburayi, nyamara akazira gutegekesha igitugu no kwikanyiza yitiranya Libiya n’akarima ke, nkuko Kagame yitiranya u Rwanda n’akarima ke, aho yibona nk’intungane itagira IBIBI, akicauwo ashatse, AGASESAGURA imisoro ya rubanda uko abyumva mu bidafitiye inyungu u Rwanda.

Murimake igihe maze maze hanze nabonye byinshi, ndetse nsanze u Rwanda ruhindutse muri byinshi, gusa abanyarwanda ndabasaba gufungura amaso mukajya mumenya kureba kure, kuba Kikwete yatinyutse kubwira NYIRUBUTUNGANE Kagame ukuri kwos, nuko uyu mugabo (Kagame) yatakarijwe icyizere, nyuma yo guhonyanga uburenganzira bw’abaturage igihe kirkire, no kwitwaza FDLR akubaka imbaraga z’igisirikare agamije kwikubira ubutegetsi n’ububasha bwose, aho yirukanye abakoze umushinga wo kuvana u Rwanda mw’icuraburindi, akabamenesha, akabica, abandi bakamuhunga, ahubwo akaba asesagura umutungo w’igihugu mu bikorwa BY’UBUTASI HANZE y’u Rwanda ngo agamije kumenya abanzi b’u Rwanda, doreko yiyibagizako nawe igihe yari impunzi iri zina ry’INYANGARWANDA yararifite nkuko aritwerera abandi, njye nsanga iyo amenya ubwenge yari kumenya ko ntawanga igihugu cye igihe cyose KIGENDERA KU MATEGEKO no KWUBAHA UBURENGANZIRA BW’ABAGITUYE, aho ABANTU BABA BAFITE AGACIRO KANGANA IMBERE Y’AMATEGEKO, BAGAHABWA AMAHIRWE ANGANA MURI BYOSE, nta GUTONESHA ABAVUYE i BUGANDE ngo ubarutishe abandi, doreko IBINYOMA BY’AMOKO tumaze kubonako bizanwa n’abashaka ubutegetsi, bagamije inyungu zabo bwite, ubu nibwo abantu bagomba kumenya ko umwanzi wabo wa mbere ari INDA NINI, igomba kurwanywa aho iri hose, tutitaye kw’isura cyangwa indeshyo cyangwa inkomoko.

Mukwanzura nkaba mbasaba kwongera ubumenyi bwanyu mwese, n’ubushobozi bwo gusesengura ibintu, bityo bijye biturinda kubeshywa kuko UBUJIJI nabwo ari kimwe mu bitudindije kugera aho abandi bageze, mugihe aho dukubutse bari gutekereza kujya gutura ku yindi mibumbe, twe turi mu bibazo by’ubuyobozi bubi, ese mwaretse tugategura ITEGEKO NSHINGA RISHYA, TUKAGABANYA UBUBASHA BWA PEREZIDA, TUKONGERA INZEGO ZIGIZE LETA UBUSHOBOZI, ko ariwo muti urambye w’amahoro, ibi byose bitewe nuko tuvuga tuti NTA KIBAZO, nyamara turagana habi, ibyo mbabwiye ni ingero nkeya kubibakorerwa, ibibi biri i mbere, kandi ingaruka z’icyaha ni urupfu.

Kanyarwanda.

2 COMMENTS

  1. narakubwiye ngo uri kanyarwanda ka matiku,ubu koko kagame muramuhora iki?ni ki adakora kugyirango umunyarwanda uwa ri wewese yiyunve nku mu nyarwanda na bahekuye u rwanda barataha bakagororerwa inka none nawe ngo ngwiki,urongera ngo yaboneye akaga i london ubwo urabivuga nkaho tutareba kuri youtube video barya bari muri salle baruta abari baje gutera amagi,wowe ushaka kutwunvisha ko imburamukoro za rihanze arizo zagaragariye abo bazungu uvuga ahubwo jye ntekereza ko arabaswa kuki batajya mu mashamba bagahangana na kagame ,bakareka kurwanisha amagi nka za mayibobo urangije ngo yahahuri`ye` na kagag none se icya mujyanye ntabwo yakigezeho?abazungu bamushima bari muri salle nuko arabasazi?nuko batazi ibyo bavugaga?sha murishuka kagame arakunzwe na banyarwanda ntaho muzamuca ,ahubwo abanyarwanda bari murwanda na barihanze utabariyemo interahamwe zizi icyo zakoze zirirwa zisakuza na batutsi bibisambo bifatanyije naba bahekuye nibo bonyine batabona icyo president wacu atumariye sha nkubwije ukuri jye nzamurwa inyuma ubyo wandika byose ni zero ubu nu munyarwanda wo mu cyaro atanyuze kuntebe yishure azi u wariwe kagame mbega ico amumariye

  2. Urakoze Kanyarwanda we! Gusa unanyibukije ko na General HABYARIMANA Emmanuel ubwo yari yahunze ari Minister wa MINADEF bahimbye ikindi gihuha ngo igiti cyavigiye mu Rywampara rwa biryogo: Ariko reka ngukosore gato iby’IKINYOMA CY’UMUGORE WAFATANYE N’UMUGABO bagihimbye SEBARENZI Yahunze.

    Mukomere ku muheto basangirangendo maze dutsimbure icyo gitugu!!

Comments are closed.