Urukiko rwanzuye ko umuryango wa Rwigara utsinzwe

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Urukiko rw’Ubucuruzi ruri i Kigali i Nyamirambo rwatesheje agaciro ikirego cy’umuryango wa Rwigara, rwemeza ko icyemezo cyo guteza cyamunara umutungo w’uyu muryango cyari cyubahirije amategeko.

Ibi biha uburenganzira COGEBANQUE gukomeza gahunda yayo yo guteza icyamunara Hotel y’uyu muryango igeretse inshuro enye, ikaba yarabariwe agaciro k’amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni mirongo inani.

Madamu Adeline Rwigara yavuze ko ibyo bakomeje gukorerwa ari ukwibwa ku mugaragaro. Ati : “Ibyibano nta migisha ibamo, ntacyo bimarira nyirukwiba, nta n’ibyo bazarya.” Yakomeje ashimangira ko ari gahunda yo kubasiragiza no kubaburabuza ngo batazagira ikindi na kimwe babonera umwanya wo gukora, gahunda yo kubuza abantu kugira icyo bimarira.

Hagati aho kuva iyi nyubako yashyirwa ku isoko rya cyamunara, inshuro eshatu zarangiye hatabonetse umuguzi. Urubanza rwasomwe none kuwa 15 Ukwakira 2021 ni urwaburanishijwe mu ntangiriro z’iki cyumweru, kuwa 12 Ukwakira 2021, aho abunganizi b’impande zombi bari baburanye bakoresheje imyanzuro bari barahaye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ku rubanza rwari rwajuririwe ku iteshwagaciro ry’ikirego cy’umuryango wa Rwigara.

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu gusuzuma impamvu n’ibimenyetso bitangwa na buri ruhande rwasanze ikirego cy’umuryango wa Rwigara gifite ishingiro, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutegeka ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwakira bwangu ikirego rukakiburanisha,

Mu kukiburanisha n’ubundi birangiye Urukiko rw’Ubucuruzi rutesheje agaciro ikirego cy’Umuryango wa Rwigara, umucamanza akaba yanzuye ko icyemezo cyo kugurisha umutungo wa Rwigara cyari gifite ishingiro kuko cyubahirije amategeko.

Umwunganizi w’Umuryango wa Rwigara avua ko icyemezo gihagarikisha cyamunara z‘umutungo wa Rwigara Assinapol kitigeze gikurwaho n’urundi rukiko urwo ari rwo rwose, mu gihe imanza zijyanye n’ubwishingizi bwa Rwigara zari zitararangira. Kuri iyi ngingo umucamanza yavuze icyemezo cy’urukiko rukuru rw’ubucuruzi cyakuweho n’icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu rubanza rwiswe urw’akarengane.

Umuryango wa Rwigara wahise utangaza ko uzajuririra iki cyemezo cy’Urukiko. Madame Adeline Mukangemanyi Rwigara ati : « Ni agahomamunwa, twumvaga nta n’urubanza ruhari ariko ntawe uburana n’umuhamba … turajurira, Imana izaduha ubutabera »

Mu gusoma umwanzuro w’uru rubanza, umucamanza yanavuze ko uwunganira Umuryango wa Rwigara agomba guhabwa amafaranga ibihumbi magana atanu y’ikurikiranarubanza.

N’ubwo iyi nyubako yabuze abaguzi inshuro zose yashyizwe ku isoko rya cyamunara, ntibizwi niba uruhande rukoresha cyamunara rutazongera kuyitangiza mu gihe ubujurire buzaba butarakirwa, nk’uko byagenze mu bihe bishize ubwo ibikorwa bya cyamunara byakomezaga mu gihe inkiko zari zitarafata umwanzuro ku ireme n’ishingiro rya cyamunara.

Ubujurire nibwakirwa, urubanza ruzakomereza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, nyuma yaho rubasha gukomereza mu Rukiko rw’ubujurire ari nayo ntera ya nyuma ishoboka.