Umuhungu wa Habumuremyi wigeze kwifatira ku gahanga Kagame yashimishijwe n’imbabazi zahawe Se

Habumuremyi igihe yasohokaga muri Gereza ya Mageragere

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Dr. Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda yahawe imbabazi arafungurwa nyuma y’umwaka n’amezi asaga atatu afunzwe yasohotse mu gihome ‘Gereza’ nyuma y’amasaha macye ahawe imbabazi na Perezida Kagame kuri uyu wa 13/10/2021.

Asohotse muri gihome, Habumuremyi yavuze ko atari yiteze ko ashobora guhabwa imbabazi. Yagize ati “Sinari niteze ko nshobora guhabwa imbabazi, ariko nari narazimusabye kandi nazimusabye mbikuye ku mutima […] byakiriye neza cyane umutima wanjye uranezerewe.”

Yasabye imbabazi abanyarwanda bose

Yakomeje avuga ko atari Kagame gusa yasabye imbabazi, ahubwo ngo yazisabye n’abanyarwanda bose. Ati “Sinasaba imbabazi umukuru w’igihugu ngo nibagirwe abanyarwanda[…] amakosa nakoze ntiyari akwiye umuyobozi nkanjye niyo mpamvu naciye bugufi ngasaba imbabazi. Muri gereza nahigiye byinshi bizatuma amakosa nakoze akavamo ibyaha byatumye mfungwa ntazayasubira ukundi. Ubu ngiye gukorera igihugu kuko ngifite imbaraga.”

Apollo Mucyo, umwe mu bana b’abahungu ba Habumuremyi, kuva se yafungwa yifashishije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Instagram, anenga Leta ya Kigali karahava, asaba Kagame kwibuka akazi Se yamukoreye amufasha kwiba amatora mu 2003 ati ‘Nari mukuru byose ndabizi…fungura Papa kuko yaragufashije.”

Inkuru y’ifungurwa rya Se ikimara gusakara, Apollo Mucyo yanditse kuri Instagram avuga ko yuzuye ibyishimo. Ati “Umutima wanjye uruzuye.. nasazwe n’ibyishimo…sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kubivuga. Ndashima iki kimenyetso.” Yakomeje ati “Ndashima Imana ko muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye… rutahindutse.”

Twabibutsa ko Dr Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku itariki ya 5 Nyakanga 2020, akaba yari amaze umwaka umwe n’amezi asaga atatu muri Gereza.