Urukiko rwiyambuye ububasha mu rubanza rwa Hakuzimana Abdul Rachid

Rachid Hakuzimana

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali rwategetse ko urubanza rwa Hakuzimana Abdul Rashid rwoherezwa kuburanishwa mu rukiko rukuru nk’uko uyu uregwa yabisabye kuwa mbere.

Hakuzimana aregwa ibyaha birimo; Guhakana no gupfobya jenoside, Gukurura amacakuburi, Gutangaza ibihuha ku rubuga rwa Youtube, Rashid TV, n’izindi mbuga.

Uyu, uvuga ko ari umunyapolitiki n’umunyamakuru utarabigize umwuga, ahakana ibi byaha, akavuga ko abo yabikoreye bagombaga guhabwa umwanya wo gusubiza binyuze mu gitangazamakuru cye, byananirana bigashyikirizwa urwego rw’abanyamakuru bigenzura.

Kuwa mbere mu rukiko rwisumbuye yatanze inzitizi y’iburabubasha ry’uru rukiko avuga ko abashinjacyaha bo ku rwego rwisumbuye badafite ububasha bwo kumurega kuko bo bafasha ubushinjacyaha bukuru gukora iperereza.

Umwunganizi we Barton Matimbano yavuze ko ibyaha umukiliya we aregwa biwkiye guteshwa agaciro, kandi ko ubundi biri mu bubasha bw’urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko bwaregeye uru rukiko kuko rufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha bifite igihano cy’igifungo kirengeje imyaka itanu, kimwe n’ibyaha burega Hakuzimana Rashid.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibirego burega Rashid bitateshwa agaciro ahubwo uru rukiko rusanze bikwiye uru rubanza rwakohereza mu rukiko rubifitiye ububasha.

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye yahise afatira urugero ku rubanza rwa Yvonne Idamange wahamijwe ibyaha bifitanye isano n’ibyo Rashid aregwa, ategeka ko n’uru rubanza rwoherezwa mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka.

Gufungwa umwaka yarahawe iminsi 30

Rashid Hakuzimana yabwiye urukiko ko amaze umwaka afunze mu gihe yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo, ati: “Mfunzwe binyuranyije n’amategeko, nkeneye kurenganurwa.”

Umucamanza yamubwiye ko ntacyo yabikoraho kuko uru rukiko akuriye nta bubasha rugifite ku rubanza rwe kuko ruzakomereza mu rundi rukiko.

Yagize ati: “Nta bubasha njyewe ngifite bwo gusuzuma ibyawe. Ubwo bizasuzumwa n’urukiko rubifitiye ububasha namaze koherereza urubanza rwawe.”

Hakuzimana Rashid afunzwe kuva mu mpera z’ukwezi kwa cumi umwaka ushize.

Kuva mu 2006, Hakuzimana, uri mu bashinze ishyaka PDI, yafunzwe imyaka umunani ahamijwe ibyaha byo kubangamira umutekano w’igihugu, ibyaha we yahakanaga, nk’uko yagiye abivuga mu biganiro bye.

BBC