Yanditswe na Ben Barugahare
Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa Facebook, Perezida w’ishyaka FDU-Inkingi, Madame Victoire Ingabire yakeje Félix Tshisekedi umaze igihe gito yemejwe n’urukiko rushinzwe iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo nka Perezida w’igihugu cya Congo mu mwaka 5 iri imbere.
Muri ubwo butumwa buri mu rurimi rw’igifaransa yagize ati:
“Nkeje Perezida Félix Tshisekedi. Abaturage b’u Rwanda bizeye ko imibanire y’u Rwanda na Congo izaba myiza kurushaho. Nkeje kandi abaturage ba Congo nanabashimira Kuba barakiriye impunzi z’abanyarwanda. Ishyaka ryanjye FDU-INKINGI, abo dukorana n’abandi bafatanyabikorwa bacu tuzakorana hafi namwe kugira ngo ibibazo bibangamiye amahoro n’umutekano hagati y’ibihugu byacyu byombi bibonerwe umuti mu mahoro kandi mu buryo bwihuse.”

























































































