Yanditswe na Arnold Gakuba

Intangiriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, Emmanuel Macron Perezida w’Ubufaransa yasesekaye i Kigali mu murwa Mukuru w’U Rwanda, nk’uko byari byaratangajwe mu minsi ishize. Uru ruzinduko rwari rutegerejwe na benshi; bamwe barutegerejanije amatsiko, abandi ibyishimo, naho abandi akababaro. Emmanuel Macron yabaye ruticumugambi, umunsi n’isaha aba arabyubahirije naho Paul Kagame we ari nkuwifashe mapfubyi. The Rwandan yasesenguye uru ruzinduko maze ibagezaho uko yarubonye n’uko yabonye uku kwezi kwa Gicurasi 2021, ukwezi bamwe bafashe nk’ukwa buki hagati ya Emmanuel Macron na Paul Kagame (Rwanda-Ubufaransa). 

Imyiteguro y’urugendo ivugwaho iki ?

Mu matariki ya 16-17 Gicurasi 2021, ni mu minsi icumi gusa ishize, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari i Paris mu Bufaransa aho yari yitabiriye inama kuri Sudani y’Amajyaruguru no ubukungu bw’ibihugu bya Afrika. Muri iyo nama, Paul Kagame we akaba yari yajyanywe na twinshi twarimo no kunoza umubano we na Emmanuel Macron, perezida w’Ubufaransa. 

Kuva muri 1994, Paul Kagame yagera ku butegetsi mu Rwanda, umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wajemo agatotsi, imyaka 27 yari ishize utifashe neza. Mu byari bishishikaje Paul Kagame rero hakaba harimo kotsa igitutu Ubufaransa ngo bwemere ko bwagize uruhare n’ubufatanyacyaha muri jenoside yo muri 1994, maze Paul Kagame abone aho yuririra yuzuza umugambi we wo gucuruza jenoside. 

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rukaba rwari rugamijwe kuzahura umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ariko kandi rukaba rwarabanjirijwe na raporo ebyiri nazo zishingirwaho nk’imbarutso y’umubano mwiza w’ibyo bihugu byombi ; raporo yiswe ‘’Duclert’’ na raporo yiswe ‘’Muse’’ imwe ku ruhande rw’Ubufaransa, indi ku ruhande rw’u Rwanda. Nyuma y’uko izo raporo zombi zisohoka, byahaye imbaraga Paul Kagame kuko yazibonyemo itutufu yo gukomeza kumwicaza ku butegetsi bw’u Rwanda. Yabishyizemo imbaraga rero mu gihe gikomeye amahanga arimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’Ubwongereza arimo kumwotsa igitutu ngo agendere ku mahame y’uburenganzira bwa muntu, nyuma y’uko babona ko politiki ye ishingiye ku kinyoma no guhohotera uburenganzira bwa muntu. Paul Kagame rero yabonye icyuho ku Bufaransa maze ahita afatiraho.

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rwavuzweho byinshi, baba abafaransa ndetse n’abandi bazi neza uburyarya, ubucakura n’ikinyoma bya Paul Kagame. Benshi baribaza ukuntu Emmanuel Macron anywana n’umuperezida wasebeje kandi agatuka Ubufaransa n’Abafaransa. Ababikurikiranira hafi basanga, Emmanuel Macron yarasuzuguje abafaransa, abandi bagasanga haba hari inyungu ze ku giti cye akurikiye zitari iza Leta y’ubufaransa. 

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron rero, Paul Kagame n’abambari be bakaba bari barutegererejanije amatsiko kuko bari biteze ibintu bibiri : gutsinda icy’umutwe cyangwa gushibukanywa n’umutego. Ibyo bikaba byagombaga kugaragarira mu ijambo Emmanuel Macron yagombaga kuvugira i Kigali, dore ko benshi bifuje kumenya aho Leta ye ihagaze ku kibazo cy’uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri jenoside mbere y’uru ruzinduko, Macron akifata, akabwira bose ko icyo atangaza azagitangaza yageze i Kigali. Amatsiko rero yari menshi cyane. 

Ni iki Macron yavugiye i Kigali?

Emmanuel Macron, Perediza w’Ubufaransa akigera i Kigali mu Rwanda, aherekejwe n’itsinda ryiganjemo abirabura, bamwe bemeza ko ari abanyarwanda (abambari ba Kagame baba mu Bufaransa) yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi N’amahanga w’u Rwanda maze ahita yerekezwa ku rwibutso rwa jenoside ruherereye ku Gisozi aho yavugiye ijambo ryari ritegerejwe na benshi. 

Mu ijambo rye, Emmanuel Macron yagaragaje ko igihugu cy’Ubufaransa, ayoboye ubu, cyagize amakosa menshi mu gihe cy’intambara na jenoside byabaye mu Rwanda. Yavuze ko uruhare yemera uruhare rw’Ubufaransa mu gufasha guverinoma yari iriho haba mu rwego rw politiki cyangwa se rwa gisirikare. Nyamara, Emmanuel Macron ntiyemeye ko habayeho ubufatanyacyaha muri jenoside. Emmanuel Macron rero yasabye imbabazi ku burangare, ku guceceka ndetse no ku ruhare rundi urwo arirwo rwose Ubufaransa bwagize mu bibazo byabaye mu Rwanda, yizeza Paul Kagame ko umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wari warajemo agatotsi ugiye kongera ukaba mwiza. 

Ayo magambo kandi yanasubiwemo na Emmanuel Macron mu kiganiro bwirwaruhame n’abanyamakuru aho yaboneyeho n’umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo yabajijwe ku byerekeranye n’uruhare rw’Ubufaransa mu marorerwa yagwiririye u Rwanda. Macron yashimangiye ko Ubufaransa n’U Rwanda bigiye gufatanya mu rugendo rwo kubaka ejo heza hazaza byaba mu bukungu, imibereho myiza, ubuzima ndetse na politiki. 

Emmanuel Macron akaba yishimiye uko yakiriwe ageze i Kigali maze atangaza ko kubaka umubano w’ibihugu byombi watangiye muri 2017 ngo ubu ibihugu byombi bikaba biri mu nzira y’ukuri.  Twibutse ko Nicolas Sarkozy ariwe muperezida w’Ubufaransa waherukaga gusura u Rwanda 2010, ndetse akaba yarakomeje no kuba inshuti ya Paul Kagame kuko hemezwa ko hari na byinshi yamugerejeho birimo n’ubu bushuti afitanye na Emmanuel Macron. 

Ijambo rya Emmanuel Macron yavugiye i Kigali riravugwa byinshi. Ikinyamakuru “The Guardian”cyo kiti ‘’perezida Emmanuel Macron yahaye Paul Kagame impano y’imbabazi nyuma yo kwemera uruhare rw’Ubufaransa muri jenoside nyarwanda’’. Nyamara ariko, Emmanuel Macron ntiyemera ko Ubufaransa bwagize ubufatanyacyaha, ngo gusa hari amakosa yakozwe maze atuma habaho ingaruka nyinshi. Twibutseko u Rwanda rwo rurega Ubufaransa kuba rwaragize ubufatanyacyaha bwahitanye imbaga muri 1994. 

Ese Kagame yesheje umuhigo?

Paul Kagame, perezida w’u Rwanda yagaragaye mu kiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru, akaba ari naho yavugiye ijambo rye rijyanye n’uruzinduko rwa mugenzi we w’Ubufaransa. Mu ijambo rye, Paul Kagame yishimiye ko Emmanuel Macron yasabye imbabazi mu izina rya Leta y’Ubufaransa akaba yemeza ko ngo ari intambwe ikomeye iyewe hagati y’ibihugu byombi. Yavuze kandi ko ‘’Ukuri gukiza’’. Usesenguye neza ariko, kuri Paul Kagame, ukuri kwaba gukiza abandi we atarimo kuko yishimira kumva abandi bamubwira ukuri ariko we nta kuri ashaka kuvuga. Paul Kagame yaba ari mu bantu mbere bakeneye gukizwa n’ukuri yemera uruhare yagize kandi agikomeje kugira mu guhohotera ikiremwa muntu.

Disikuru ya Emmanuel Macron yari iteguye neza dore ko yayisomye uko yakabaye, ijambo ku rindi, yari disikuri politiki. Nyamara kuri Paul Kagame we, ngo disikuru ya Emmanuel Macron ni iyagaciro gakomeye cyane kuko ibyo yavuze birenze gusaba imbabazi. Impamvu nta yindi ni uko yayibonye nk’imari, nk’uko yari abyiteze, izamugeza kuri byinshi. 

Perezida Paul Kagame rero akaba yashimye mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron ko atitwara nk’abandi bazungu bavangura. Aho yagize ati ‘’Emmanuel Macron ni umuntu wumva, abandi ntibumvaga’’. Kuri Paul Kagame, umuntu wumva yaba ari uganisha ku nyungu ze gusa n’aho udateye atyo akaba atumva.  Paul Kagame akaba asanga uruzinduko rwa Emmanuel Macron ngo rwazanye ubushuti bidasanzwe hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, maze aho kwita Emmanuel Macron perezida yihitiramo kumwita inshuti ye. Ibi nabyo bikaba bihishe byinshi nyuma y’igihe kinini Paul Kagame yikomye Ubufaransa n’Abafaransa. Umuntu yakwibaza niba umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa ugarukira kuri Paul Kagame na Emmanuel Macron ! 

Udushya mu ruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron yagiriye i Kigali, aho ava yerekeza muri Afrika y’Epfo rwaranzwe n’udushya twinshi, twatandaje benshi ariko na none twateye benshi kwibaza byinshi. Ese ni iki cyagaragariye amaso ya benshi kidasanzwe?

Akigera i Kigali, Emmanuel Macron perezida w’Ubufaransa ntiyakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame ku kibuga cy’indege ahubwo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Rwanda Vincent Biruta. Ibi byateye benshi kwibaza niba kwari ukwishyura Emmanuel Macron kuko ngo igihe Paul Kagame aherutse i Paris nawe yakiriwe ku kibuga cy’indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa. Nyamara ibyo byaba atari byo rwose kuko Paul Kagame yari yatumiwe nk’umwe mu baperezida ba Afrika ku zindi gahunda zitari umwihariko w’Ubufaransa. Kuba rero Paul Kagame ataragiye kwakira mugenzi we w’Ubufaransa Emmanuel Macron hari abakeka izindi mpamvu zishobora kuba ari umunaniro aterwa n’imbaraga nke z’umubiri dore ko byakunze guhwihwiswa ko ubuzima bwe bwaba budahagaze neza. Ibyo bikaba bishobora kuba ari nabyo byamubujije guherekeza Emmanuel Macron ku rwibutso rwa Gisozi.

Mu kiganiro bwirwaruhame n’abanyamakuru, hagaragaye guhuzagurika kubari bashinzwe umuhango. Ibi byagaragajwe cyane no kuvugana igihunga ku wari ushinzwe kuyobora gahunda, bishobora kuba byatewe n’uko umuhango wari utateguwe neza cyangwa se ubwoba bwo gutinya ko hari icyo yavuga kidashimishije shebuja Paul Kagame (dore ko bose bamutinya cyane). Ibyo byanatumye ashaka guha ijambo Emmanuel Macron mbere ya Paul Kagame.  

Mu ijambo yavuze, Paul Kagame yise Emmanuel Macron inshuti ye. Ibi ntibisanzwe kuko bigaragaza ko kagati ya Emmanuel Macron na Paul Kagame haba harimo ubushuti budasanzwe. Si ibyo gusa ariko, ubanza Emmanuel Macron yaba ari no mu baperezida bake niba atari we wenyine Paul Kagame yise ‘inshuti ye’, kuko ubundi nta nshuti agira. Ibi ntibitangaje ariko kuko burya ngo “ushaka amata y’imbogo arayagaza”. Aya magambo Paul Kagame akaba yayavuze nyuma y’imyaka 27 yo kwanga Ubufaransa n’abafaransa aho hateguwe imyigaragambyo yo kwamagana abafaransa, hahagarikwa ambasade y’Ubufaransa, Igifaransa kivanywa muri gahunda y’uburezi, inzu ndangamurage y’Ubufaransa irahagarikwa n’ibindi. Paul Kagame afite impamvu nyinshi zo kuryoshya Emmanuel Macron ngo arebe ko yagira icyo amukuraho ariko na none agire uwo asigarana nawe ku mugabane w’uburayi na Amerika nyuma y’uko Amerika n’Ubwongereza butahura amayeri ya Paul Kagame maze bikaba byaramuhagurukiye ngo aryozwe ibyo yakoze byose birimo n’ubwicanyi yakoze mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Mu bunyaryenge bwa Paul Kagame rero yiyegereje Uburafansa abifashijwemo na Emmanuel Macron ngo arebe ko yagira amaboko asigarana. 

Ari kumwe na mugenzi we w’Ubufaransa, Paul Kagame yagaragaye arushye kandi ananiwe. Ibi byagaragariye mu muri disikuru yavuze, mu ijwi rito, rigendabuhoro; asoma ijambo ku rindi bitandukanye cyane n’uko dusanzwe tumuzi. Paul Kagame ni umuntu udakunda nako utajya utegurirwa disikuri ngo ayisome uko yakabaye. Uruzinduko rwa Emmanuel Macron rero rwubutse amateka koko. Nk’uko twabivuze haruguru, birashoboka ko Paul Kagame nta ntege afite zo kwitegurira disikuru ariko ku rundi ruhande wanasanga ari impamvu za politiki kuko disikuru zavugiwe hariya ku mande nzombi niko zagenze, zagaragayemo kwitonda no kwigengesera ngo ahari hatagira icyongerwamo kitari ku murongo wa politiki. Muzitege amaso ibizazikurikira!

N’ubwuzu bwinshi, bigaragara ko bwari buhishe bwinshi, Emmanuel Macron yagaragaye ahobera ku buryo budasanzwe Louise Mushikiwabo umaze igihe kinini aba mu Bufaransa aho ayobora Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.  Gukoresha igitsina gore akaba ri imwe mu ntwaro ya Paul Kagame iyo yamenye ko umuntu afite intege nke kuri urwo ruhande. Twibutse kandi ko mu gihe cyose Louise Mushikiwabo amaze mu Bufaransa bigaragara ko imbaraga nyinshi yazishyize mu gutsura umubano n’abayobozi b’Ubufaransa aho kwita ku nshingano ze zamujyanye. Kwakira kuriya Emmanuel Macron rero bihishe byinshi dore ko ntawashidikanya ubuntu avuze ko Mushikiwabo ahagarariye Kagame mu Bufaransa.

Abatavuga rumwe na Paul Kagame bahagaze bate?

Uru ruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rwerekanye imbaraga nyinshi abatavuga rumwe na Paul Kagame bafite ariko bakaba batazibyaza umusaruro. Mbere y’uru ruzinduko gato, Ingabire Victoire na Ntaganda basohoye itangazo ritishimira uruzinduko rwa Emmanuel Macron mu Rwanda rifite umutwe ugira uti “Uruzinduko rwa Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu Rwanda ni igitutsi ku ndangagaciro zigize Repubulika y’Ubufaransa”. 

Iryo tangazo rigisohoka ryahise ritangazwa na bimwe mu binyamakuru bikomeye ku isi birimo Aljazeera, BBC, VOA, le Figaro, n’ibindi binagaragaza ko koko uruzinduko rwa Emmanuel Macron rudakwiye, ko kurukora ari ukwirengagiza indangagaciro za demokarasi ziranga Repubulika y’Ubufaransa. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame bagombye kwibaza cyane impamvu ibyo binyamakuru byemera gutangaza inkuru nk’iriya. Icya mbere ni uko haba kari uruhare rwa Leta z’ibihugu ibyo binyamakuru bikoreramo zikaba zishyigikiye impinduka mu Rwanda nyuma y’uko bamenya neza uwo Paul Kagame ari we. Ikindi ni uko izo Leta ziteguye kuba zafasha uwariwe wese wakwiyemeza guharanira demokarasi nyanyo mu Rwanda. 

Ikinyamakuru The Rwandan kikaba gisanga ubu ari ubutunzi bukomeye abarwanya Leta ya Paul Kagame bagombye kubyaza umusaruro maze bikabaha ingufu zo gukataza muri politiki y’impinduramatwara ya demokarasi mu Rwanda. Ngo “abwirwa benshi akumva beneyo”. Nyir’amatwi yo kumva ni yumve. 

Twanzure

Uruzinduko rwa Emmanuel Macron i Kigali rwari rutegerejweho byinshi cyane cyane ku ruhande rwa Paul Kagame n’abambari be. Nyamara ahari bishobora kuba atariko byagenze n’ubwo habayeho kwihagararaho ku ruhande rwa Paul Kagame akemeza ko Emmanuel Macron ari inshuti ye. Uru ruzinduko rufite imizi muri “Raporo Duclert” ifatwa na bamwe nk’igikorwa cya Emmanuel Macron aho kuba igikorwa cy’ubufaransa n’Abafaransa ntirwishimiwe na benshi bamaze gutahura imikorere idahwitse ya Paul Kagame. Ku rundi ruhande, Paul Kagame wagaraye nk’udafite intege z’umubiri mu ruzinduko rwa Emmanuel Macron yaba amaze gutahurwa n’amahanga menshi. Ikindi ni uko uru ruzinduko rwahumuye benshi barimo n’itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abarwanya Leta ya Kagame. Ese ibi byose ntibyaba aribyo byamuciye intege? Dutege amaso ibizava mu mubano watangijwe hagati ya Paul Kagame na Emmanuel Macron.