Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Nyakanga 2021, Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yashoje uruzinduko rwe rw’iminsi itatu (12-14 Nyakanga 2021) rwo mu rwego rwa diplomasi yagiriraga mu gihugu cy’igituranyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC). Nk’uko bigaragara mu itangazo ryagenewe abanyamakuru ry’ibiro bikuru by’igihugu cy’Uburundi, Perezida Evariste Ndayishimiye yasuye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku butumire bwa mugenzi we w’icyo gihugu Bwana Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.  Urwo ruzinduko tukaba rwarabaye ku bw’ubushake bw’aba bayobozi b’ibihugu byombi bwo gushimangira ubushuti no gushyira hamwe bisanzwe biranga abaturage b’ibyo bihugu. Mu byaganiriweho n’abo baperezida harimo cyane cyane ibibazo bireba umutekano, ubukungu n’ubuhahirane ndetse n’iterambere.

Ku wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 nyuma ya saa sita, nibwo Perezida w’Uburundi, Évariste Ndayishimie yageze i Kinshasa. Uru ruzinduko rwari gihamya Ku bushake bw’ibihugu byombi mu gushimangira umubano, ubucuti n’ubufatanye bw’ibihugu byombi ndetse no kubana mu mahoro. Uru nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida Évariste Ndayishimiye yagiriye muri DRC kuva yarahirira kuyobora Uburundi ku ya 18 Kamena 2020, nyuma y’urupfu rw’uwamubanjirije, Pierre Nkurunziza. Uruzinduko rwa Perezida Évariste Ndayishimiye muri RDC ruje nyuma y’ubutumwa bwe budasanzwe bwohererejwe Perezida Félix-Antoine Tshisekedi ku ya 28 Kamena 2021, igihe yari mu kazi i Goma, mu majyaruguru ya Kivu, abinyujije kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye mu Iterambere, Albert Shingiro.

Ku wa kabiri tariki ya 14 Nyakanga 2021, ku isaha ya saa saba (isaha ya Kinshasa), nibwo Perezida Évariste Ndayishimiye yakiriwe n’ubwuzu bwinshi mu Ngoro y’Igihugu, ubwo yavaga mu modoka na mugenzi we Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo. Bahawe icyubahiro n’itsinda ry’ingabo z’igihugu cya Repubulika Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’indirimbo zubahiriza ibihugu byombi. Mbere y’uko abakuru b’ibihugu byombi bagirana ikiganiro mu muhezo, habayeho umuhango wo kwerekana abayobozi ba Kongo n’Uburundi. 

Muri urwo ruzinduko, hashyizwe umukono ku masezerano ane y’ubwumvikane hagati ya Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Evariste Ndayishimiye w’Uburundi, ubwo bahuriraga mu Ngoro ya Leta ya Kongo i Kinshasa ku wa 13 Nyakanga 2021. Ayo masezerano agamije ubwumvikane mu bijyanye n’iterambere, kubungabunga no gushimangira amahoro n’umutekano; amasezerano y’ubwumvikane ku korohereza ubucuruzi; amasezerano y’ubwumvikane ku iterambere rya gari ya moshi: Uvinza (Tanzaniya)-Gitega (Burundi)-Kindu (DRC); n’amasezerano y’ubwumvikane ku nama za politiki na diplomasi.

Mu kiganiro abakuru b’ibihugu byombi (Uburundi na DRC) bagiranye n’abanyamakuru, perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yashyikirije Perezida Félix-Antoinne Tshisekedi n’abaturage ba Kongo ubutumwa bw’akababaro nyuma y’urupfu rwa Musenyeri Laurent Monsengwo Pasinya ndetse anabihanganisha ku bw’ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo. Ku ruhande rwe, Perezida Félix Tshisekedi yashimiye mugenzi we Evariste Ndayishimiye uburyo ayoboye neza igihugu cye cy’Uburundi mu gihe gito amaze maze aboneraho gusaba abafatiye ibihano icyo gihugu ko babikuraho vuba na bwangu kuko Uburundi ari igihugu gitekanye, kigendera kuri demokarasi kandi gituje.

Mu kiganiro kandi yagiranye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Evariste Ndayishimiye yavuze ko abaturage ba Kongo n’Abarundi bafitanye isano, bahuje amateka ndetse n’ururimi. Avuga ku bikorwa remezo, Perezida w’Uburundi yasabye ko kubaka gari ya moshi hagati y’ibihugu byombi bizazamura urujya n’uruza rw’abaturage b’ibyo bihugu ndetse n’akarere kose muri rusange. Perezida Félix-Antoine Tshisekedi we yagize ati “iki ni ikiganiro cy’ubuvandimwe, ubufatanye no kubana hagati y’abaturage n’ibihugu byacu byombi. Birasaba duhuza imbaraga n’ubwenge kugirango tugarure amahoro mu karere.” Abakuru b’ibihugu byombi kandi banaganiriye ku kibazo gikomeye cy’ubuzima kubera icyorezo cya Koronavirusi cyiyogije isi.

Uruzinduko rwa perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yagiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo rwatanze icyizere kirambye kizatuma ibihugu byombi ku buryo bw’umwihariko ndetse n’akarere muri rusange haba amahoro arambye kandi hakihutishwa iterambere. Bigaragara ko Félix Tshisekedi ashyize imbere cyane amahoro, umutekano n’iterambere akaba ariyo mpamvu yiyemeje kwegera abayobozi b’ibihugu by’akarere ngo bafatanye muri iyo ntumbero. Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye nawe rero ntiyamutabye mu nama, yiyemeje kumutera ingabo mu bitugu muri iyo gahunda.

Nabibutsa ko Perezida Evariste Ndayishimiye amaze gutetura ibihugu byose by’akarere abisura akaba asigaje u Rwanda gusa. Ese tumwitege mu Rwanda mu minsi mike iri imbere?

Uru regendo ruje kandi mu gihe ibihugu by’akarere bisa nk’ibiri muri politiki yo guha akato u Rwanda aho ibihugu bindi birimo kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda isa nk’izenguruka u Rwanda dore ko kugeza ubu u Rwanda rwadadiye imipaka yarwo n’Uburundi na Uganda ku buryo nta n’uzi igihe iyo impala izafungurirwa.