Mozambike: Perezida Nyusi aranengwa kwemerera rwihishwa ingabo z’u Rwanda kujya muri Cabo Delgado

Yanditswe na Arnold Gakuba

Iryavuzwe riratashye ko Perezida Kagame yaba afitaye gahunda rwihishwa na Perezida wa Mozambike Filipe Nyusi. Amakuru dukesha “Club of Mozambique” aravuga ko Ikigo Giharanira Demokarasi n’Iterambere (The Centre for Democracy and Developmwnt-CDD), umuryango utegamiye kuri Leta wa Mozambike wanenze byimazeyo Perezida Filipe Nyusi uyoboye icyo gihugu kuba ataramenyesheje Inteko Ishinga Amategeko iby’ingabo z’u Rwanda ubu zamaze kugera mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambike.

Mu nyandiko y’isesengura, uwo muryango (CDD) uragira uti “Ntabwo n’Inteko Ishinga Amategeko, urwego rwigenga ruhagarariye Abanya Mozambike bose, rwamenyeshejwe ibijyanye no kuza kw’abasirikare b’abanyamahanga mu majyaruguru y’igihugu?” Uyu muryango wavuze ko Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, yatangaje ko haje igisirikare n’abapolisi b’u Rwanda igihe yari mu birori bya gisirikare aho avuka, mu karere ka Mueda, intara ya Cabo Delgado, aho yohereje umutwe w’ingabo z’u Rwanda. Kuba perezida Filipe Nyusi atarigeze asaba ko Inteko Ishinga Amategeko yemeza kuza kw’ingabo z’amahanga cyangwa ngo anayimenyeshe nyamara akarenga akakira ingabo z’u Rwanda rwihishwa byaba bigaragaza ko hari umugambi na gahunda afitanye na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame zitari nziza, zififitse kandi zidafitite abaturage ba Mozambike inyungu. Kuki Filipe Nyusi yabigize ibanga rikomeye yabitewe n’iki? Ni iyihe mpamvu atigeze yegera inzego zishinzwe umutekano ngo bajye inama ku kuza kw’ingabo z’amahanga?

Usibye kuba hari ingabo z’u Rwanda, umukuru w’igihugu Filipe Nyusi yasobanuye ko intara izaba ifite n’abasirikare baturuka mu bihugu bigize Umuryango w’iterambere ry’Afurika y’Amajyepfo (SADC). Filipe Nyusi yabitangaje kuri uyu wa gatanu  tariki ya 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko guverinoma ya Kigali itangaje ko yohereje abasirikare n’abapolisi 1.000 muri Mozambike kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado. Ibi biteye urujijo rikomeye muri politiki, kuba u Rwanda rwaratangaje ko rwohereje ingabo zarwo muri Mozambike ariko Mozambike yo ikicecekera. Aha hashobora kuba harimo nteba. 

Kuba abasirikare b’u Rwanda barageze muri Cabo Delgado byatangajwe mu gihe Inteko Ishinga Amategeko iri mu kiruhuko kandi nta nama idasanzwe yahamagajwe yo kujya impaka ku kibazo cy’ingabo z’amahanga zigomba kuza mu gihugu. Iyi nyandiko yerekana kandi ko n’abaturage bo mu ntara ya Cabo Delgado, iyo nkunga izagirira akamaro ntibigeze bamenyeshwa ko hari ingabo z’amahanga zigiye kuhaza. Bigaragara ko Perezida Filipe Nyusi yaba yarirengagije nkana kumenyesha Inteko Ishinga Amategeko kuko yabonaga ko itazabyemera kandi we hari inzindi nyungu abititemo – yaganiriye na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.

Mu busesenguzi bwayo, CDD ivuga ko “kugeza ubu bitaramenyekana igihe inkunga z’amahanga mu kurwanya iterabwoba zizamara kandi ntihazwi n’uzishyura icyo gikorwa”. Nyamara ku ruhande rwa Paul Kagame we yatangaje ko Leta ye izakoresha ubushobozi bwayo buke, n’iyo nta zindi nkunga zaboneka, ariko ingabo ze zikajya muri Mozambike. Izi mpuhwe ni nk’iza bihehe. Ibi bigaragaza ko Paul Kagame afite gahunda ndende kandi umufitiye inyungu muri Mozambike. Ikindi ni uko ingabo z’u Rwanda – nako za Paul Kagame – zagiye muri Mozambike nta nzego z’ubutegetsi zibyizeho cyangwa zibimenyeshejwe. Gusa ibyo birasanzwe. Nta gashya.

Ku rundi ruhande, CDD yemeza ko kuba ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambike zaje kurengera inyungu z’Ubufaransa, igihugu sosiyete mpuzamahanga icukura peretori Total ikomokamo kandi icyo gihugu kikaba kiyobora ishoramari rinini ry’abikorera muri Afurika mu gucukura peterori muri kariya gace katewemo ibitero, ishoramari rikaba ryahagaritswe kubera umutekano muke. Iyi ngingo yaba ishaka kwemeza ko Emmanuel Macron Perezida w’Ubufaransa yaba atangiye kwinjira muri dilu “deal” na Paul Kagame, aho Paul Kagame yaba atangiye kurengera no kurinda inyungu z’Ubufaransa ziri muri Afrika. 

Imitwe yitwaje intwaro yateye ubwoba intara ya Cabo Delgado kuva mu 2017, ibitero bimwe na bimwe byigambwe n’umutwe wa “jihadist” wa Leta ya kiyisilamu, mu rugomo rwahitanye abantu barenga 2.800, nk’uko ikigo “ACLED” kibitangaza, kandi abimuwe basaga 732.000 nk’uko bitangazwa na Loni. Abaturage bo muri ino ntara bari mu kaga gakomeye. Nyamara bamwe bashobora kuba barabibonyemo indi mishinga.

Ibiri kubera muri Mozambike birimo urujijo n’agashinyaguro. Aho kurengera inyungu z’abaturage ngo bavanywe mu kaga baterwa n’inyeshyamba, Mozambike yaba igiye kuba indiri y’abasahuzi n’abakurikiranye inyungu zabo bwite. Ubuyobozi bwa Mozambike, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afrika (AU), Umuryango w’Iterambere ry’Afrika y’Amajyepfo (SADC) n’Umuryango w’Abibumbye (UN) ndetse n’imiryango iharanira ubusugire bw’ibihugu n’uburenganzira bwa muntu muratabare amazi atararenga inkombe. 

Ibi bije mu gihe Minisitiri w’ingabo w’Afurika y’epfo Nosiviwe Mapisa-Nqakula yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zitagombaga kugera mu ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru ya Mozambique mbere yuko ingabo z’ibihugu byo mu karere zihagera.  Madamu Nosiviwe yavuze ko uko kuhagera mbere kutemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’amajyepfo y’Afurika (SADC). Yagize ati: “Birababaje kubona iri yoherezwa riba mbere y’iyoherezwa ry’ingabo za SADC, kuko uko umubano hagati y’u Rwanda na Mozambique waba umeze kose, umuntu yakwiteze ko u Rwanda rujya muri Mozambique hagendewe ku butumwa bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu bo mu karere ka SADC”.  Leta y’u Rwanda ivuga ko izo ngabo zagiyeyo hakurikijwe “amasezerano menshi” ibihugu byombi bifitanye yasinywe mu 2018.