Uwakura abanyarwanda mu mutego w’irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri.

Turi mu mwaka w’1973, mu kwezi kwa kabiri. Icyo gihe nigaga mu mwaka wa mbere wa seminari ntoya ya Zaza . Byitwaga  7ème préparatoire cyangwa pré-séminaire kandi cyari ikigo cyihariye. Ikindi gice cya seminari ntoya nticyari kure ariko nacyo kikaba cyari ikigo cyihariye. Umunsi umwe rero twagiye gutangira amasomo ya mu gitondo tubona ibintu bidasanzwe. Umwarimu witwaga Karoli Kagango yaraje aratubwira ati uyu munsi nta masomo ahari, ati ahubwo tugiye gukora promenade. Ubwo twavuye kuri iryo shuri twerekeza mu misozi iri hirya ya Zaza. Aho dutahiye tumenya ko ikigo cyacu cyatewe n’abanyeshuri bo muri école normale (ni ishuri nderabarezi ryayoborwaga n’abafurere b’urukundo, ryari nko muri metero zitarenze 400 uvuye ku kigo cyacu) ngo bashakaga kwica abatutsi twiganaga. Ntibyatinze twaje kumenya ko mu gihugu hose hari imvururu z’abanyeshuri ngo zo kwirukana abatutsi. Ndetse no mu bigo bya leta hirya no hino mu gihugu no muri za minisiteri barimo gusohora amalisiti y’abatutsi, uwibonye kuri ayo malisiti agasabwa gutaha ubutazagaruka. Hari n’ibindi bikorwa by’urugomo byagiye bikorwa hirya no hino mu gihugu tutari burondore muri iyi nyandiko.

 Aho twigaga mu iseminari i Zaza twese twarasezerewe dutaha iwacu, tumara amezi nk’abiri dutegereje ko badutumaho tugasubira mu masomo yacu. Ndibuka ko umuvandimwe wanjye wigaga mu mwaka wa nyuma wa collège Saint-André nawe twahuriye mu rugo ariko we yahise asubirayo yitwaje ibyangombwa byo kwerekana ko ise umubyara ari umuhutu. 

Reka ngaruke kuri pré-séminaire ya Zaza. Dusubiyeyo mu mpera z’ukwezi kwa gatatu cyangwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane (amatariki sinyibuka neza)   nta munyeshuri n’umwe mubo twiganaga wabuze ariko umwe mu barimu bacu watwigishaga imibare na gymnastique ntitwahamusanze. Yaba ngo yari yarahungiye i Burundi. Amakuru numvise n’uko yatahutse muri 1994 mu gihe Karoli Kagango wagumye mu Rwanda we yaguye muri gereza aho yarafunzwe mu byitso nyuma y’igitero cya mbere FPR yagabwe mu Ukwakira mu 1990. Iyo nkuru y’urupfu rwa Kagango twayibwiwe by’imvaho na Yozefu Matata kuko icyo gihe nawe yarafunzwe mu byitso.

 Tugarutse ku mvururu zo muw’1973 nagirango nibutse ko hari benshi bavuga ko zateguraga kudeta yabaye tariki ya 5 Nyakanga uwo mwaka ari nayo yashyize ku butegetsi  Habyarimana Yuvenali. Niba nibuka neza nta muntu n’umwe wakurikiranywe mu nkiko kubera izo mvururu. Cyokora Habyarimana akimara gufata ubutegetsi yamaganye ibikorwa nk’ibyo, avuga ko abatutsi ari abanyarwanda nk’abandi. Mu myaka 17 yakurikiyeho habaye koko ihumure ku batutsi bari mu gihugu ndetse bamwe birwanaho rwose bavamo abanyemari bakomeye mu rwego rw’igihugu. Abo ndetse bavuyemo abashyigikiye Inkotanyi mu ntambara yo gukuraho bwa butegetsi bwa Habyarimana, ibyo bikaba bishingiye ku mpamvu z’uko muri rusange babonaga politiki y’igihugu ikandamiza abatutsi. Ibi ubwabyo bishobora gukurura impaka nyinshi ariko sicyo cyanzinduye.

Nateruye iyi nyandiko mvuga ko uwakura abanyarwanda mu mutego w’irondakoko yaba ababyaye bwa kabiri kandi nagerageje kwibutsa iby’imvururu z’abanyeshuri ndeba mu w’1973. Kuki mbyita umutego w’irondakoko ?

  1. Nk’uko nabivuze twamaze amezi abiri tutiga kuko Musenyeri wacu Yozefu Sibomana yo kavugwa kimwe n’abandi bashumba ba kiliziya gatorika mu Rwanda bahisemo kudushyira mu mutekano, tujya iwacu, turareka urwo rugomo rurabanza rurangira tubona gusubizwa mu masomo. Amezi abiri ni igihe kinini cyane twataye ku mpamvu z’amafuti.
  2. Umwarimu wacu yarahunze kubera icyo kibazo cy’umutekano. Kubona umwarimu wo gusimbura  hagati mu mwaka w’amashuri  ntabwo ari ikintu cyoroshye. Ubwo byabaye ngombwa ko abandi barimu batari babyiteguye neza baziba icyuho.
  3. Nk’uko nabivuze mwarimu wacu Karoli Kagango wagize ubutwari bwo kuguma mu gihugu agakomeza akatwigisha yaje kugwa muri gereza yitwa icyitso cy’inkotanyi. N’iyo adapfa icyo gihe wenda ntiyari busimbuke jenoside yo mu 1994.
  4. Nashoboye gusoma amalisiti y’abanyeshuri birukanywe  muri kaminuza y’u Rwanda nsangaho amazina y’abantu b’iwacu babiri kandi b’abahutu. Nabo bari muri abo batutsi bagombaga kwirukanwa. Umwe ndetse yahungiye mu mahanga, kugeza ubu sinongeye kumenya amakuru ye. Ibi bivuga ko n’abitwaga ko ari abatutsi bose batari bo. Sinshidikanya ko ibyabaye ku bo nzi b’iwacu byabaye no ku bandi b’ahandi. Uwo ni umutego abahutu ubwabo bitega.
  5. Biratangaje kubona abantu birukana ku kazi ndetse no mu gihugu abaganga babavuraga, abarimu babigishaga cyangwa bigishaga abana babo ku kibazo nka kiriya cy’amafuti. Siniriwe mvuga ibyabaye muri 1994 byo kwica abatutsi  bose ukarangiza, usibye ababashije kwihisha! Warangiza ugasanga wishe cyangwa wicishije abantu mwasangiye akabisi n’agahiye, ugasanga wishe cyangwa wicishije abo wibeshyaga ko ari abanzi b’igihugu kandi ari abaturage nkawe. Ndetse ugasanga wishemo n’abahutu wibeshya ko ari abatutsi.

Iyi nyandiko nayitekereje maze kumva ikiganiro cyanyuze kuri YouTube aho abantu babiri b’impuguke baganiraga kuri revolisiyo yabaye mu Rwanda muri 1959. Umwe muri izo mpuguke, Bwana Sylvestre Nsengiyumva, yasobanuraga ko iyo revolisiyo itabaye (ubundi akavuga ko iyo revolisiyo ari icyuka) kuko abitwa ko bayikoze ari abatutsi bahinduje ubwoko bakiyita abahutu, uhereye kuri Perezida wa mbere w’u Rwanda rwa Repubrika ariwe Dominiko Mbonyumutwa. Yavugaga ko yabikozeho ubushakashatsi bwimbitse. Yavuze n’abandi benshi barimo Yohani Batista Rwasibo wabaye ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri guverinoma ya mbere y’agateganyo, kubera izo mpamvu akaba  ari nawe wayoboye inama y’abarwanashyaka yabereye i Gitarama ku ya 28 Mutarama 1961. Iyo nama niyo yakuyeho ubwami inatangaza ko u Rwanda rubaye Repuburika. Uwo Rwasibo rero nawe ngo ni umututsi wiyoberanyije yigira umuhutu . Abandi ni nka Mulindahabi Kaliyopi wabaye ministiri w’ingabo wa mbere, ba Minani Frodouald,  Otto Rusingizandekwe, Mpakaniye Lazaro,  Fransisko Nshunguyinka, n’abandi benshi barimo Jean Berckmans Birara wayoboye Banki Nkuru y’Igihugu na Sindikubwabo Théodore wayoboye igihugu muri jenoside yakorewe abatutsi. Sylvesre Nsengiyumva asobanura ko abo batutsi bihinduje ubwoko aribo ahanini bakoze umurimo wo kuburizamo icyagombaga kuba revolisiyo nyayo, akaba ariyo mpamvu cyangwa imwe mu mpamvu nyamukuru zatumye abatutsi bongera kwisubiza ubutegetsi mu w’1994. Ikindi gikomeye yavuze nuko nyuma y’iyo ngirwa revolisiyo nk’uko abyita ngo abahutu bakomeje kugendera ku muco wa gitutsi aho kugarura uwabo muco, ngo bakomeje kwigishwa n’abarimu b’abatutsi, amadini akomeza kwiganzamo abatutsi, ubucuruzi bukomeza kuba ubw’abatutsi…Sinzi niba abantu bose bumva uburemere bw’aya magambo.  

Undi wari muri icyo kiganiro w’impuguke ni Bwana Fransisko Saveri Munyarugerero uherutse kwandika igitabo kuri Dominiko Mbonyumutwa (afite n’ibindi itabo byinshi yanditse). Mu buryo burambuye we yasobanuye ko mu Rwanda habaye revolisiyo ya rubanda (révolution sociale), igakuraho ubutegetsi bwa cyami bwari bwihariwe n’umuryango umwe n’abandi bantu bake cyane. Avuga ko abayita revolisiyo mputu baba barimo kuyipfobya kuko ntiyakozwe n’abahutu gusa kandi sibo bonyine yakorewe. Ati ni revolisiyo yari igamije guteza imbere rubanda rugufi rwabaga mu karengane. Ibyerekeye ubwoko bw’impirimbanyi zakoze revolisiyo yabivuzeho asubiza Sylvestre Nsengiyumva, ashimangira ko kuri we nta gushidikanya ko Mbonyumutwa yari umuhutu, naho ku zindi mpirimbanyi zari zavuzwe ko zahinduye ubwoko asubiza ko atabikozeho ubushakashatsi. Ati ariko icy’ingenzi ndeba ni ibikorwa byabo byari mu murongo wo gushyigikira intego ya revolisiyo yakuyeho ingoma ya cyami ikayisimbuzwa ubutegetsi bwa repuburika.

Abari bayoboye iki kiganiro, Jean Claude Mulindahabi na Emmanuel Senga, bagiye berekana ko ibyo Sylvestre Nsengiyumva yavuze bijyana no guhindura ubwoko byabatunguye cyane, basanga ari ngombwa ko hazakorwa ikindi kiganiro cyangwa ibindi biganiro birimo abantu bazi cyangwa bakoze anketi kuri bariya banyapolitiki bavugwa ko bahinduye ubwoko kugirango ibyo Nsengiyumva yavuze binyomozwe cyangwa niba bibaye ukuri nako kumenyekane.

Icyo ngirango mvuge nsoza nuko iyo ntekereje ku byo Sylvestre Nsengiyumva yavuze muri kiriya kiganiro ndetse no ku byo yagiye atangaza ku murongo we wa YouTube witwa Kabeho Kanyarwanda binyibutsa ibyo abari bayoboye imvururu zo mu w’1973 bavugaga. Nabo ngo bari bahangayikishijwe n’uko abatutsi bari benshi mu mashuri yisumbuye na kaminuza, ndetse no mu butegetsi bwa leta bakaba ngo bari bakabije kuba benshi. Uretse kuba byarakoreshejwe mu guhirika ubutegetsi bwa Kayibanda ababiteguye simbona niba bari bashishikajwe no kurengera inyungu z’abanyarwanda. Biriya bitekerezo byongeye kugira ingufu guhera mu w’1991 ubwo amashyaka ya politiki yari yongeye kwemerwa, ku buryo bw’umwihariko bishyirwa imbere n’ishyaka ryitwaga CDR. Aha ngaha cyokora njyewe ndi umuhamya w’uko Sylvestre Nsengiyumva ari umwe mu bantu barwanyaga cyane umurongo w’ibitekerezo w’iryo shyaka CDR. Ntekereza ko icyahindutse hagati aho aruko FPR yafashe ubutegetsi, igakora politiki ishingiye ku irondakoko ku buryo hari bamwe batekereza ko inzira nyayo yo kuyirwanya arugushakira ingufu mu bwoko buzwi ko bugize igice kinini cy’abanyarwanda. Ibi rero bitera abandi nabo ibitekerezo byo kurushaho kongera ingufu aho bashoboye (mu kugura intwaro nyinshi, kongera ingabo, gukaza amategeko akumira ubwinyagambure bw’abaturage, gukanda abagerageza gutinyuka, gukaza igitugu, kuneka buri muturage,..).

Ntekereza ko revolisiyo ya rubanda yabaye ariko igasiga ibibazo byinshi byatugizeho ingaruka twese, ubu igikwiye akaba arugushaka uburyo tubisohokamo tukongera kubaka igihugu twese tubasha kubanamo mu mahoro. Sinshidikanya ko akarengane k’ibihekane Barafinda yavuze gahuriweho n’abanyarwanda b’amoko yose. Niyo mpamvu mbona inzira nyayo y’igisubizo kuri ako karengane nayo izaba itavanguye abanyarwanda.

Bruxelles, le 02/12/2021

Jean Baptiste Nkuliyingoma

1 COMMENT

  1. Jean Baptiste Nkuliyingoma soulève un problème sérieux qu’est celui d’étiquetage social Hutu, Tutsi et Twa dans le Rwanda ancien et moderne, intériorisé comme une marqueur génétique par des Rwandais, quel que soit leur niveau culturel.
    Les Rwandais qui ont des connaissances et compétences et/ou des prolégomènes en ethnologie et en sociologie reconnaissent qu’il n’existe pas dans notre pays des ethnies Hutu, Tutsi et Twa au sens exact du terme. J’ai excipé de ce point devant les juges incultes lors de mon procès pour divisionnisme et atteinte à la sécurité de l’Etat Rwandais. Mon père avait été étiqueté Hutu. il a été découpé en morceaux par les soldats du FPR devant ses enfants et petits enfants qui, par la suite, ont subi le même sort.
    Lors de mon procès, j’ai présenté 12 Rwandais, dont quatre neveux et nièces.
    Ma soeur a épousé un homme, fils d’un ami d’enfance de mon père étiqueté Tutsi. En raison du système patriarcal rwandais, ses enfants ont été automatiquement Tutsi. Mon frère quant à lui a épousé une amie d’enfance qu’il connaissait depuis l’école primaire et dont la mère était une amie de ma mère. le fait que notre père était étiqueté Hutu, comme ma soeur, il était Hutu. Ses enfants ont été étiquetés Hutu. Un des fils de ma soeur, tutsi car de père Tutsi a épousé une métis issue d’un père Hutu et d’une mère belge et donc Hutu. Puisque le père est Tutsi, ses enfants sont Tutsi. Un métis issu d’un père Hutu et une mère blanche est Tutsi. Un des enfants de mon frère a épousé une fille Tutsi d’origine burundaise qu’il a rencontrée à l’université au Canada. Il va de soi que ses enfants seront étiquetés Hutu. Voilà que sa fille ainée vient d”épouse un Rwandais étiqueté Tutsi mais dont le père était un Hutu par achat d’étiquetage Hutu, achat qui était courant sous les deux républiques rwandaises. Ce même père est redevenu Tutsi sous la troisième rwandaise. Les cas de ce genre sont nombreux: Colonel Nsekalije Aloys, Murekezi Anastase ( ex-premier ministre), Makuza Bernard, Bonaventure Habimana, Z etc.
    Leurs enfants étaient Hutu par changement administratif d’étiquetage. Après l’arrivée au pouvoir de Kagame, ces mêmes enfants qui hier étaient Hutu sont redevenus Tutsi et redeviendront Hutu demain si les Hutu accèdent au pouvoir. Qui est Tutsi , qui est Hutu dans ce pays? J’ai demandé au procureur qui fait preuve de médiocrité effective: incapable de définir le mot ethnie et prouver qu’au regard des éléments constitutifs du mot ethnie, les Hutu, les Tutsi et les Twa sont des ethnies. Aussi, le Rwanda est partie à la convention internationale qui a consacré l’égalité “Homme et Femme”et cette convention a été transposée en droit interne rwandais. Dans la hiérarchie des normes juridiques rwandaises, nul part mentionné coutume. Il s’ensuit que cette transmission d’étiquetage Hutu, Tutsi et Twa par le père est non seulement contraire à la loi mais elle est également surannée ou relève d’une époque révolue.
    Ce qui est encore difficile à comprendre, un métis dont la mère est étiqueté Tutsi et d’un père blanc français, se considère Tutsi et le dit haut et fort. Tel est le cas de Sinia Rolland d’une mère Tutsi, Landrada Rolland et d’un père français, feu Jacky Rolland. La même Sonia Rolland a une tante maternelle qui a eu des enfants avec un Hutu et qui sont conséquemment Hutu. Or, les mêmes enfants, se considèrent comme Tutsi. Dans les deux cas, puisque l’étiquetage Tutu en l’espace est transmis par le père et que leurs sont blanc et Hutu, ils ne peuvent être étiquetés Tutsi. Il en est de même du jeune écrivain Gaêl Faye, d’un père Tutsi et d’un père blanc français. In fine se pose les questions de savoir c’est quoi Hutu, Tutsi et Twa? Qui est Hutu, Tutsi et Twa dans ce pays? Il serait utile que ces questions fassent l’objet de débat objectif entre les Rwandais.
    Mais, un problème d’une particulière gravité se pose.
    Devant des millions de Rwandais, Kagame a clairement dit que nier l’existence des Tutsi entant que membres du groupe ethnique Tutsi est constitutif d’un crime de négation du génocide dit des Tutsi. Le même Kagame a pénalisé tout évocation d’inexistence d’ethnies Hutu, Tutsi et Twa au Rwanda.
    Sous peine d’aller croupir dans les geôles de Kagame, il est hasardeux de soulever publiquement le sujet à savoir l’existence d’ethnies Hutu, Tutsi et Twa transmise exclusivement par la père, le tout au mépris total de la loi et du bon sens élémentaire. Mais sur les ethnies, Kagame et les siens ont précisé les conditions nécessaires voire impérative pour qu’un Rwandais soit considéré et traité de Tutsi. Il existe une seule condition: pour être vu et traité de Tutsi, il faut, être issu de père et de mère Tutsi et ce, depuis plusieurs générations. Il faut bien entendu en apporter la preuve. A défaut, l’intéressé estr vu et traite de Hutu c’est-à-dire il tombe dans la strate Hutu. C’est cette condition qui est exigé pour bénéficier du FARG. Les Rwandais pourtant étiquetés Tutsi mais qui n’ont pas prouvé qu’ils sont de père et de mère depuis plusieurs générations ont vu leurs demandes d’aide rejetées par FARG.
    L’issue heureuse du problème Hutu, Tutsi et Twa n’est pas pour demain. Il trouvera une réponse idoine par le gouvernement après Kagame mais à condition que les dirigeants rwandais reconnaissent que les Hutu, les Tutsi et les Twa ne sont des ethnies et encore moins des races mais que les Rwandais ont simplement intériorisé un étiquetage social créé par la société rwandaise d’alors qui était patriarcal mais aujourd’hui suranné. Si cet étiquetage social intériorisé comme tel par des générations successives a été renforcé par les missionnaires européens ou les colons, son maintien au 21ème siècle constitue une ineptie. Tout Rwandais sait qui il est et d’où il vient.

Comments are closed.