Uko umukozi wa CNLG yasabye umuturage gushinja Urayeneza Gerald kugira uruhare muri jenoside amubeshyera

Urayeneza Gérard

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abatangabuhamya ndetse n’abari bashinjije Urayeneza Gérard wahoze ayobora Kaminuza ya Gitwe kugira uruhare muri jenoside bakomeje kumushinjura batunga urutoki abari babasabye kumushinja barimo n’umukozi wa CNLG (Komisiyo yahoze ishinzwe kurwanya jenoside).

Kuwa Gatatu tariki 1/12/2021, Urugereko Rwihariye rushinzwe Kuburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kuburanisha urubanza rw’ubujurire rwa Urayeneza Gérard, wakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo gushinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubanza rwamaze amasaha icyenda, abatangabuhamya batandukanye bari bamushinjije mu bushinjacyaha baramushinjuye karahava.

Umutangabuhamya witwa Munanira Alexandre yavuze ko yahamagawe n’abantu batandukanye bamubwira ko agomba kwemeza ko se umubyara yiciwe mu bitaro bya Gitwe.

Mu bo avuga ko bamuhamagaye harimo Ahobantegeye Charlotte (Uyu yakoze ari umukozi wa Kaminuza ya Gitwe yayoborwaga na Urayeneza Gérard) wamusabye ko yamufasha gushinja Urayeneza, akemeza ko se umubyara yishwe agatabwa mu cyobo cyabonetsemo imibiri.

Akomeza avuga ko yahamagawe n’undi muntu wo muri CNLG (yahoze ari Komisiyo yo Kurwanya Jenoside) ndetse na Anitha na Wilton wari umuyobozi wa Collège Adventiste de Gitwe, bamusaba gushinja Urayeneza ibinyoma.

Yavuze ko yongeye guhamagarwa n’uwitwa Mulindabyuma Isidore wamubwiye ko agomba kwitonda kuko azagororerwa niyemera gushinja Urayeneza.

Yabwiye Urukiko ko akimara kubona ibi bikorwa bimeze nk’akagambane karimo gukorerwa Urayeneza, yaguze telefoni ifite ubushobozi bwo kubika amajwi y’ibyavuzwe, akajya abika ibiganiro agirana n’abamusabaga gushinja Urayeneza, ibyo biganiro byose aza kubiha umwunganizi wa Urayeneza.

Urukiko rwasabye ufite iyi telefoni ko yayishyikiriza Urukiko bityo abunganizi ndetse n’ubushinjacyaha bukazumva ayo majwi.

Mulindabyuma Isidore wahamagawe nk’umutangamakuru ndetse akaba no mu baregera indishyi, yavuze ko yabonye Urayeneza Gérard na Chadrack bafite imbunda ariko ahakana ko yabonye bayikoresha bica Abatutsi.

Undi mutangabuhamya witwa Sibomana Aimable wari mu bashinjaga Urayeneza mu bushinjacyaha kuri iyi nshuro yamushinjuye karahava, avuga ko ibyo yamushinjije ibinyoma mu ijwi ryuzuye ikiniga asaba imbabazi Urukiko na Urayeneza.

Ati “Umugore witwa Ahobantegeye Charlotte niwe wankanguriye gushinja ibinyoma muzehe Urayeneza. Yampaye inzoga na telephone ngo nzavuge ko naviduye ubwiherero mu bitaro bya Gitwe ngasangamo imibiri y’abatutsi bishwe maze urayeneza akambwira ngo ninsubiranye ubwiherero vuba vuba. Ibyo navuze ni ibinyoma byahimbwe na Ahobantegeye.”

Mutangana Francois nawe wari washinjije Urayeneza mu Bushinjacyaha yamushinjuye. Ati “Navuze ko nabonye Urayeneza n’abahungu be bafite imbunda ariko si ukuri ni ibinyoma byahimbwe n’abamufitiye ishyari.”

Uwabaye Burugumesitiri nawe yashinjuye Urayeneza

Habiyambere Ildephonse wabaye Burugumesitiri wa Komini Murama kuva muri Kanama 1994 na we yatanze ubuhamya, avuga ko atazi niba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Urayeneza yari atuye i Gitwe.

Yaravuze ati “Ku bijyanye n’imibiri bavuga ko yabonetse mu bitaro bya Gitwe ntabyo nzi. 1994 nkimara kuba burugumesitiri hari imirambo yagiye iboneka igashyingurwa ndetse aho ishyinguwe hagashyirwa ibimenyetso, iyo yindi bavuga rero sinzi aho yavuye.”

Yakomeje ati “Ibyo kuvuga ko Urayeneza yagendanaga imbuga nabyo simbizi, ahubwo bavugaga ko ari umuhungu we wayigendanaga naho ibyo bavuga kuri Urayeneza ndahamya ko ari akagambane.”

Umutangabuhamya witwa Mujawabega Immaculée, we yavuze ko ubuhamya bwatanzwe na Uwumuremyi Hyacintha washinje Urayeneza kuba yari kuri bariyeri kandi yari afite imbunda, ari ibinyoma byambaye ubusa kuko uyu Uwumuremyi yari ahishwe na Mujawabega mu rugo we na barumuna bwe batatu, akibaza ukuntu yabonye ibyaberaga kuri bariyeri n’abaziriho kandi ataravaga mu bwihisho.

Mu nkuru yacu iheruka twari twababwiye ko bamwe mu bayobozi ba FPR Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu bari inyuma y’aka kagambane kakorewe Urayeneza Gerald, bikaba bivugwa azira ko yanze gutanga imisanzu yasabwaga n’ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi ndetse ngo yagiye yanga ko abana ba bamwe mu bayobozi b’iri shyaka bigira ubuntu muri Kaminuza ya Gitwe.

Uru rubanza ruzasubukurwa ku itariki ya 29 Ukuboza 2021.